<!--[if gte mso 9]>
wigeze kuba umugaba mukuru w’ingabo za RDF, Lt. Gen. Kayumba Nyamwasa, aravugwa mu burasirazuba bwa Congo aho yaje aturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo cyari cyaramuhaye ubungiro.
Ayo makuru aturuka ku bantu batandukanye ariko utahita uyafataho impamo ku buryo budashidikanywaho avuga yuko Nyamwasa ariho gutegura intambara ku Rwanda akaba yabonaga kuguma muri Afurika y’Epfo byari bimubangamiye kandi nta n’icyo byari bivuze,cyane kuko icyo bashaka ari uguhirika ubutegetsi bwa Kagame .
Abahamya yuko ubu Nyamwasa yaba abarizwa mu burasirazuba bwa Congo banavuga yuko yaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye mu minsi mike ishize leta y’u Rwanda yafashe imodoka umunani za RUJUGIRO Tribert washatse kuzinjiza ku izina ry’uruganda rw’itabi rwa Congo Tobacco company rukorera kuri Goma ibarizwa muri Kivu ya ruguru,bivugwa ko zari zigiye gushyikirizwa Gen. Kayumba na FDLR bari aho mumashyamba ya Congo.
Uru ruganda ni urw’umunyarwanda, Tribert Ayabatwa Rujugiro, ubu utakivuga rumwe na leta y’u Rwanda bikaba bivugwa yuko yaba afatanyije na ba Nyamwasa muri gahunda yo kurwanya ubutegetsi bwa Kagame !
Rujugiro avuga yuko adafatanyije n’abarwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda kandi ngo atakwifuza kujya mu bikorwa bya politike nk’uko atanashobora gupfa afatanyije na FDLR yita abajenosideri bamumariye inshuti n’abavandimwe iwabo i Gatagara mu majyepfo y’igihugu,aba muzi neza bakavugako abeshya kuko yagiye akura amafaranga menshi ahubwo mu byapolitiki haba I Burundi no murwanda aho yari umutoni wa FPR-Inkotanyi.
Nyamwasa na bagenzibe nabo ntabwo bemera kuba bakorana na FDLR, bakanavuga yuko ingengabitekerezo yabo n’iyabagize FDLR bitandukanye ku buryo batashobora gukorana.
Raporo y’impuguke za LONI na CPGL ariko ziherutse gusohoka zivuga yuko iperereza ritomoye ryakozwe rigaragaza nta shiti yuko Lt. General Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya bakorana na FDLR n’indi mitwe ikorera muri Nord-Kivu nka FLF na CNDP igice cya laurent Nkunda.
Abakurikiranira ibintu hafi bavuga yuko ubukana bumvana Karegeya bugaragaza yuko yafatanya n’ikintu icyo aricyo cyose, kabone niyo yaba shitani, bipfa gusa kuba bivuze guhirika ubutegetsi bwa Kagame, sakindi ikazaba ibyara ikindi!
Andi makuru akavuga na none yuko Nyamwasa kwimukira muri Kivu bishoboka cyane kuko atacyumvikana muri Afurika y’Epfo aho yahoraga yikanga urupfu.
Umwaka ushize umuntu utaramenyekana neza yamurashe munda ariko arokoka urupfu n’ubwo akigendana n’iryosasu bamurashe ! Bakavuga rero yuko muri Kivu ashobora kuhizera umutekano kurusha uko bimeze muri Afurika y’Epfo cyane yuko na za Spain zikomeje kumusaba ngo imuburanishe ku ruhare ngo inkotanyi zaba zaragize mu iyicwa ry’abantu bayo babaga hano mu Rwanda igihe ubutegetsi bwa Habyarimana bwahirikwaga !
Nubwo Nyamwasa na Karegeya bavuga yuko bazarwanya ubutegetsi bwa Kagame badakoresheje imbunda ariko ni bake babashira amakenga. Kigali yemeza yuko abo bagabo bombi, cyimwe na bagenzi babo aribo Gahima na mwenenyina Theogene Rudasingwa,bitegura gutera u Rwanda ngo bahirike ubutegetsi buriho.
Amakuru yizewe avuga yuko koko ba Nyamwasa bakorana na FDLR bakanakorana na ba BEM Emmanuel Habyarimana uvugako nta jenoside yabaye mu Rwanda kandi abo ba Kayumba bakorana bari mubayihagaritse bikaba bizwi nezayuko Habyarimana Emmanuel, akorana na FDLRamahanga afata nk’umutwe w’iterabwoba. Mu nama iherutse y’abakuru b’ingabobo mu Rwanda, Burundi naDRC hemejwe ko koko baNyamwasa bafite ibirindiro muri Congo itagenzurwaneza na Kabila.
Kayiranga William
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire