jeudi 19 mai 2011

UMUPADIRI WA KIRIZIYA GATORIKA UKORA IBITEYE ISONI HITIMANA Josephat UREGWAn’umuzungukazi RAINA LUFF

DIOCESE YA KABWAYI IKWIYE KUZASHYIKIRIZWA INKIKO NIBA IDAKURIKIRANYE IBIKORWA BIBI PADIRI JOSEPHAT ABIBA MUBA KRISTU BA NYAGASANI.ABA KRISTU BARIBAZA NIBA IBYO BASABIRA IMBABAZI MUNTEBE YA PENETENSIYA PADIRI Hitimana Josephat we abikoze ntacyaha aba akoze

NKUKO TWABYIBONEYE ,TUKANABYIYUMVIRA, TWATANGAJWE NO KUBONA UWIHAYE IMANA ATUKANIRA MURUHAME. ARIKO NGO N’INGESO ASANGANYWE YO GUTUKANA. DORE KO NGO ATARI UBWAMBERE PADIRI HITIMANA JOSEPHAT ATUKA UWO MUSORE.INTANDARO NGO AKABA ARI NTAYINDI NGO HARI KA SERVICES KAMANYANGA PADIRI YOZAFATI YAMUSABYE UNDI AKABYANGA. BITYO BIKABA BITUMA AHORA ATOTEZWA ,ATUKWA NDETSE ANASHYIRWAHO ITERABWOBA .UYU MUPADIRI ICYO CYAHA AKABA YARAGIKOREYE MURUHAME .GUSA UYU MUPADIRI AKABA ATARIBYO AKOZE BITEYE ISONI ANAKEKWAHO NIZINDI NGESO ZAMUBUJIJE KUBAHO NKA PADIRI NIBINDI. GUTUKANA BYO BYABEREYE HANZE Y’URUKIKO rwisumbuye rwa Muhanga ruherereye mu Karere ka Muhanga, Intaray’Amajyepfo ku itariki ya 15 Werurwe 2011 rwaburanishije urubanza Madamu RAINA Luff aregeramo indishyi Padiri HITIMANA Josaphat hamwe na bagenzi be aribo ITANGISHAKA Sylvere na NTARWANGO Ferdinand bakoranye muri Bureau Social ya Gitarama. RAINA Luff ufite ubwenegihugu BW’Abongereza ariko akaba atuye mu karere ka Muhanga arega Padiri HITIMANA Josaphat na bagenzi be kuba hari inkunga yo mu bihugu byo hanze yagiye yoherezwa mu bihe binyuranye igenewe gufasha abagenerwa bikorwa ba Bureau Social ya Gitarama ngo ariko ntibagereho. Uyu Mwongerezakazi si ubwambere agaragaye mu manza arega Padiri HITIMANA Josaphat kuko mu mwaka wa 2010 yigeze kugaragara imbere ya komite y’Abunzi b’Akagari ka Gahogo amurega kumutuka yifashishije inyandiko mugihe icyo kibazo kitaracyemuka Madamu RAINA Luff yongeye gutanga ikindi kirego arega Padiri HITIMANAJosapat icyaha cyo kunyereza umutungo wa Bureau Social ;ubwo aba atangiye kugaragaza amakosa ya josephat . Padiri HITIMANA Josaphat kimwe na Me Marie Alphonse NSOLO umwunganira muri urwo rubanza mbere yuko ruhera mu mizi yabanje kugaragaza inzitizi yatuma rutaburanishwa kubera ko aba afite ubwoba bwo kuzahamwa nicyo cyaha agihamijwe n’inkiko. kuriwe yifuza ko RAINA LUFF yabuzwa kugaragaza ukuri kubushakashatsi bwe. Iyo nzitizi ikaba yerekeranye n’ingwate itangwa n’abanyamahanga baregeye inkiko z’u Rwanda ari ubwambere cyangwa bagobotse mu rubanza. Me Marie Alphonse NSOLO ashingiye ku itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano,iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’uzubutegetsi mu ngingo yaryo ya81 igira iti “ usibye igihe barega ibyabo bavukijwe kandi bafitiye ibimenyetso, abanyamahanga bose, bareze bwambere cyangwa bagobotse mu rubanza, bisabwe n’uregwa,mbere y’izindi nzitizi mu rubanza bagomba gutanga amafaranga y’ingwate ashobora kuvamo amagarama n’indishyi z’akababaro .bashobora gucibwa, uretse igihe haba hariho amasezerano ibihugu by’amahanga byagiranye n’u Rwanda asonera abaturage babyo ingwate”. Nyuma y’iyi ngingo yahise ica intege Madame RAINA Luff kimwe n’abamwunganira bifashishije indi ngingo ya 82 yo muri icyo gitabo igira iti “Urega w’umunyamahanga asonerwa gutanga ingwate iyo yerekanye umutungo utimukanwa afite mu Rwanda ushobora kuvamo ingwate asabwa”. Nyuma y’iyi ngingo Madamu Raina Luff kimwe n’umunyamategeko umwunganira bagaragaje ko bafite inzu y’agaciro uyu mwongerezakazi atuyemo kandi akaba ayifitemo uburenganzira busesuye. Ariko Me Marie AlphonseNSOLO wunganira mu mategeko Padiri HITIMANA Josaphat nawe yahise ahagoboka mu rwego rw’amategeko agira ati “ Buri wese yitangiye ubuhamya ntawatsindwa murubanza”, kubera iyo mpamvu yasabye abo baburana abinyujije kuri Perezida wari uyoboye imibiranishirize kubasaba gutanga inyandiko mpamo (Titre de propriete et expertise ) z’ibyo bavuga ko batunze ngo kuko murubanza hashingirwa ku bimenyetsobifatika kurusha amagambo

Madamu RAINA Luff kimwe n’umwunganira mu mategeko bahise basaba urukiko iminota 10 yo kujya kubizana maze urukiko rurabibemerera.dore ko Raina Luff nawe ari umunyamategeko mu rwego rw’ikirenga hanyuma atangira gusobanurira urukiko ko izo mpapuro zidatangwa iyo nyirubutaka atararangiza kubwubakamo. Murwego rwo kubaha boseubutabera, urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwasabye Madamu RAINA Luff kujya gushaka izo mpapuro mpamo cyangwase atazibona agatanga ingwate ya milliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15.000.000frw) azavamo amagarama n’indishyi z’akababaro ashobora kuzacibwa igihe azaba yatsinzwe, doreko arega muri urwo rubanza ari umunyamahanga kandi n’igihugu cy’Ubwongereza akomokamo kikaba ntamasezerano cyagiranye n’u Rwanda asonera abaturage bacyo ingwate mugihe bagiye mu manza.

Ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gutanga amakuru ko urwo rubanza rwimuriwe ku itariki ya 06/06/2011 cyavuganye n’abantu b’ingeri zinyuranye bagiye bakurikirana kuva cyera, imanza Madamu RAINA Luff aregemo Padiri HITIMANA Josaphat. Icyakora benshi muribo ntibifuje ko amazina yabo yatangazwa mu kinyamakuru bitewe n’impamvu zabo bavuzeko ari iz’umutekano kandi natwe twazihaye agaciro mubyo abavuganye n’ikinyamakuruISIMBI BOSE BAHURIZAHO NI UKO Padiri HITIMANA Josaphat ari umunyamanyanga ndetse adakwiriye gukomeza kwitwa padiri cyangwa se umukiristu atarihana. Mme RAINA Laff aregamo Padiri HITIMANA Josaphat murukiko rwisumbuye rwaMuhanga mu bijyanye no gukekwaho kuba yaranyereje amafaranga ya Bureau Social ya Gitarama ngo maze bigatuma abagenerwabikorwa badafashwa nk’uko bikwiye . . Ayo ni amwe mumagambo ikinyamakuru Isimbi cyabwiwe na bamwe mubari baje gukurukirana urwo rubanza. Mu bavuganye n’ikinyamakuru ISIMBI kandi hari n’abataratinye kutugaragariza ko Hitimana josephat adakwiriye no kwitwa umukiristu kubera ibikorwa bye bigayitse bagaye kiriziya gatorika kuba ifite abapadiri nka HITIMANA JOSEPHAT BATI UMUPADIRI nkuriya utukana muruhame nkumushumba w’inka wamukuraho iyihe mbuto mugihe numupagani atatinyuka gutukanira muruhame bagize bati iyo musenyeri umushinzwe aba ahari tuba tumusabye agahita amuhagarika ,naho umushinjacyaha tukamusaba kumushinja natwe nkababyumvise tukamushinja yaba intwari akihana, yaba ikigwari agahanwa..Bamwe mubaturage baraho banavuga ko batishimiye na busa kumva izina Padiri HITIMANA Josaphat .Naho umuzungukazi RAINA LUFF we yahise asaba abanyamategeko bamwunganira ndetse nututswe gutanga ikirego kuri polisi dore ko yavugaga ko ibyo ar’iterabwoba ,kuba Padiri Hitimana Josephat atinyuka gutukira abo akeka ko batamushyigikiye muruhame.Uyumupadiri akaba anavugwaho ko mumpamvu zitera igihombo harimo no gutonesha cyane cyane igitsina gore,bagatanga ingero zabadamu babili yayoboraga akiri muri UCK yahakurwa nabo akabaha akazi aho yimukiye ariho muri Bureau Social,nyuma ngo baje kurebana nabi bikaba bivugwa ko umwe yaba yarahavuye ,amakuru kuburyo burambuye tuzayabagezaho mu nimero yacu itaha dore ko hari ibibazo byinshi twahaye Padiri Hitimana Josephat munyandiko ngo azabidusubize tubone gutangaza inkuru irambuye kandi ifite ubusobanuro akaba atarabidusubizango tumenye inkuru y’ukuri twatangaza .

Nduwayo Emmanuel na Niyuhire Anitha

Aucun commentaire: