Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Yoweri Museveni yahaye umudari w’ubutwari Gen. Maj. Fred Rwigyema kubera uruhare yagize mu rugamba rw’ingabo zari ziyobowe na Museveni, zahiritse ku butegetsi Milton Obote mu myaka ya 1986. Itangwa ry’uyu mudari ku ntwari Nyakwigendera Fred Rwigyema byo ntawakwirirwa abajyaho impaka, ariko bibaye icyimenyetso simusiga cy’uburyo Perezida Museveni na Kagame bamaze kuba abanzi bidasubirwaho.
Mu myaka ibiri ishize nibwo Perezida Kagame yatumiye Perezida Museveni amwambika umudari w’icyubahiro gikomeye, aho yamwambitse umudari umuha ububasha bwo kubahwa n’abanyarwanda kubera uburyo yafashije Inkotanyi mu rugamba zari zihanganyemo na Perezida Habyarimana; none kuri iyi nshuro Perezida Kagame yisanze ari we muntu wenyine udafite icyo avuze mu bandi bantu bose barwananye urugamba rwo kwirukana Obote ku butegetsi! Inkuru z’uburyo Perezida Museveni na Kagame badacana uwaka zakunze kugarukwaho n’ibinyamakuru byinshi, ariko uko iminsi ishira biragenda bigaragarira buri wese ndetse n’urwego biba biriho uyu munsi rukagenda rufata indi ntera irushijeho kuba mbi.
Mu birori byizihizwa mu gihugu cya Uganda ku munsi w’intwari z’icyo gihugu, Perezida Museveni yarihanukiriye ateganyiriza umudari umwe mu midari yiswe Luwero Medals Awards awugenera Nyakwigendera Gen. Maj. Fred Gisage Rwigyema kubera urugamba yarwaniye ahantu bitaga Luwero Triangle mu ntambara yamaze imyaka itandatu (6) ntawuhumeka, kuva 1980 kugeza 1986. Gusa mu banyarwanda benshi basesengura ibya politiki yo mu Rwanda twavuganye, batubwiye ko uwo mudari uteye urujijo rukomeye cyane kuko ntawe uramenya neza icyo uwo mudari Perezida yawuhereye Rwigyema ariko akibagirwa Perezida Kagame nawe warwanye urwo rugamba.
Bamwe mu bo twavuganye batubwiye ko Perezida Museveni ashobora kuba yarashakaga kujijisha umuryango wasigaye wa Rwigyema, kubera uruhare yigeze kuvugwaho mu iyicwa rya Gen. Rwigyema cyangwa se bikaba bishaka gushimangira umwuka mubi uri hagati ye na Perezida Kagame. Abandi bakavuga ko ibikorwa by’ubutwari ku rugamba bya Rwigyema na Kagame ntaho byari bihuriye ku buryo icyo gikorwa cya Perezida Museveni cyo guhitamo guhemba Rwigyema wenyine cyaba nta nenge gifite. Ibyo byaba bivuga ko yaba atiyibagiza ko na Kagame yamufashije gutsimbura Obote ahubwo ko ku rugamba barwanaga Kagame nta kintu kinini yamukoreye cyatuma nawe amuha umudari.
Amahurizo ku ibura ry’uwari kwakira uwo mudari?
Mu gihe hasomwaga amazina y’abagezweho mu kwambikwa umudari, izina rya Rwigyema rigezweho abari aho bose batangajwe no kubona nta muntu n’umwe wahagurutse ngo ahabwe uwo mudari mu kimbo cya Nyakwigendera Fred Rwigyema, kandi nk’uko bizwi akaba yarasize umuryango wa hafi munini (ugizwe n’umugore n’abana babiri); isesengura ducyesha izo nzobere twaganiriye rivuga ko Mme Jannette Rwigyema yanze kuza guhagararira umugabo we muri ibyo birori kubera ko nta gaciro yabihaye kubera ya mpamvu twavuze haruguru. Irindi naryo rikavuga ko yabyanze kubera gitinya kurebwa nabi na Kagame kubera uburyo we nta mudari yahawe kandi bizwi ko nawe yari awukwiye nk’abandi bose barwanye iyo ntambara, uyu we anemeza ko Mme Rwigyema yari yarabimenyeshejwe kera ariko ibirori nyir’izina bigera adahari.
Ibi bitekerezo bya nyuma binahuzwa n’amakuru tumaze iminsi tumenye ko hari n’undi musirikare mukuru wo mu Rwanda, Gen. Musitu, wigeze guhembwa na Perezida Museveni ariko nawe ntajye gufata icyo gihembo kubera umwuka mubi yabonaga uri hagati ya shebuja (Perezida Kagame) na Perezida Museveni. Uyu nubwo tutaratohoza neza icyo yaherewe umudari w’ishimwe na Perezida Museveni ariko birazwi ko ari umuntu w’umurwanyi kabuhariwe mu buzima bwe bwa gisirikare kuva ku rugamba rwirukanye Obote ku butegetsi kugeza ku rundi rugamba rwahagaritse Jenoside yo mu Rwanda, nubwo yageze mu Rwanda agasa n’uwitaruye ibikorwa bya gisirikare.
Amateka ya Gen. Rwigema
Dusoza iyi nkuru twabibutsa ko Intwari Rwigema, ubusanzwe yitwaga Emmanuel Gisage ariko kubera impamvu z’ubuhunzi ahindura amazina yitwa Fred Gisa Rwigema akaba yaravukaga mu cyahoze ari Musambira, abarizwa mu bwoko bwa ‘Abacyaba’. Rwigema yavutse ku wa 10 Mata 1957, abyawe na Kimonyo na Mukandirima Catherine, yashakanye na Jeannette Birasa babyarana abana babiri: uwitwa Junior Gisa Rugamba na Teta Gisa Rwigema. Mu bwana bwe, Fred Gisa Rwigema yakundaga kwibaza icyatumye ababyeyi be bahunga u Rwanda n’icyabuze kugirango barusubiremo. Imibereho ye yari iyo gusoma ibitabo by’abaharaniye kubohora ibihugu byabo nka Kwame Nkrumah (Ghana), Mao-Tse-Toung (Ubushinwa), na Fidel Castro (Cuba).
Mu mwaka wa 1974 nibwo Rwigema yiyemeje guhagarika amashuri asanzwe, afata inzira ya Tanzania aho yagiye gukurikira imyitozo ya gisirikare na politiki. Mu mwaka wa 1976, Fred Rwigema, yakomereje muri Mozambique, aho yari kumwe n’abandi bari mu mitwe nka FRONASA, ZANU, ZAPU, ANC, KM, na FRELIMO bafashwaga na Mwalimu Yulius Nyerere wa Tanzaniya. Mu mwaka wa 1979, Fred Rwigema, yari mu bagaba b’ingabo za FRONASA, mu ntambara yavanyeho ubutegetsi bw’igitugu bwa Idi Amin. Mu mwaka wa 1981, Gen. Rwigema hamwe n’abandi basore bageraga kuri 26, Fred Rwigema yatangiranye na Yoweri Kaguta Museveni intambara yo kurwanya igitugu cy’ubutegetsi bwa Milton Obote.
Kuva mu mwaka wa 1985, Fred Rwigema, yabaye umwe mu bayobozi bakuru ba NRA, ishami rya gisirikare rya NRM. Icyo gihe niho yaboneyeho umwanya wo gutoza intambara Abanyarwanda. Yagiye agira imyanya ikomeye muri NRA nk’uwungirije Umugaba mukuru w’ingabo (Deputy Army Commander), Minisitiri wungirije w’ingabo (Deputy Ministry for Defense), n’Umugaba mukuru ushinzwe imirwano (Overall Operations Commander).
Muri iyi mirwano yose, Gen. Fred Gisa Rwigema yari umusirikare nyakuri kandi w’intangarugero mu mikorere, mu mico, no mu myifatire, ndetse no kubahiriza amategeko. U Rwanda yaruhozagaho umutima dore ko yakundaga kuvuga ko kubohora u Rwanda ari bintu bya ngombwa bisigaye.
Kyomugisha
1 commentaire:
Uwiteka aturinde izo ntambara. Abanyarwanda turambiwe intambara
Enregistrer un commentaire