Umujyi wa Kigali hashize igihe warafashe gahunda yo gufata imodoka angije akarere nyaburanga aha nkuko itegeko ngenga no 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda ribivuga iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 97 ivuga ko ahanishwa ihazabu kuva kuri miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni eshanu n’igifungo kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 cyangwa se kimwe muri ibyo bihano umuntu usenya inyubako irinzwe cyangwa wangiza akarere nyaburanga iyo ngingo niyo yabaye ipfundo ry’iyo bombori mbori tuvuga aho umujyi wa Kigali uyishingiraho ufatira imodoka ziba zangije akarere nyaburanga akenshi zikagonga imikindo buri mukindo uwawugonze akaba yishyura umujyi wa Kigali miliyoni imwe kugirango ahabwe imodoka ye ibyo bikaba bihabanye n’imikorere y’ibigo by’ubwishingizi biba byarishingiye ibinyabiziga ubwishingizi bw’ uburyozwe ni ukuvuga ko byo biriha ibyangijwe n’imodoka ibyo bigo biba bibereye umwishingizi bisobanura neza ko nta mpamvu yo kuba umujyi wa Kigali wishyuza nyiri imodoka kandi yarafatiye imodoka ye ubwishingizi, icyo gihe ubwo bwishingizi yabibonamo ko ntacyo bumumariye . ikindi giteye urujijo kikanerekana neza ko iyo ngingo ibangamiye ibigo by’ubwishingizi ni uburyo iyo umujyi wa Kigali umaze kwishyurwa ya miliyoni uhindukira ukandikira ikigo cy’ubwishingizi nyir’ukwangiza ha hantu nyaburanga afitemo ubwishingizi bw’imodoka ye ibaruwa imusabira kuba yakwishyurwa kuko nawe yishyuye umujyi wa Kigali ibyo bikaba ari ukuvangira ibigo by’ubwishingizi no kubitesha icyizere biba bisanzwe bifitiwe n’abakiriya babyo. Ubusanzwe usaba kwishyurwa ni uwangirijwe n’ikinyabiziga umujyi wa Kigali nawo ukaba ari uko wakabigenje ukishyuza ikigo cy’ubwishingizi nyir’ukwangiza akarere nyaburanga afatiramo ubwishingizi aho kwishyuza nyir ’ikinyabiziga. Ikindi gitera kwibazaho ni ubwishyu bw’umukindo uba wangijwe aho umujyi wa Kigali wita ubwo bwishyu ko atari amande ahubwo ari ubwo gusubizaho ibyangijwe, igiteye kwibazaho ariko ni n’uburyo nkuko byerekanwa na kopi yerekana neza ibijyanye n’ibiciro umujyi wa Kigali uheraho wishyuza umukindo aho uvuga ko agaciro k’umukindo uba wangijwe kangana na miliyoni imwe hagamijwe gusa guhuza ayo mafaranga n’ari mu itegeko ngenga rirengera ibidukikije kuko bavuga mu ngingo twavuze haruguru ko uwangije ibiri ahantu nyaburanga ahanishwa kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri eshanu n’ibindi bihano nko kuba yafungwa .Ubusanzwe ngo uwo mukindo nkuko iyo kopi ibyerekana neza ugurwa ku gaciro k’ibihumbi icumi by’amafaranga y’uRwanda,ariko bakavuga ko hiyongeraho ajyanye no kuwitaho buri kwezi ukaba utwara umukindo umwe 141.428 mu myaka 7 akaba angana na 990.000 Frw yose hamwe akaba angana na 1.000.000 Frw uwashingira kuri icyo giciro asanga mu byukuri ayo mafaranga n’ubwo uburyo umujyi wa Kigali uyishyuzamo bucuramye , aba akwiriye umukindo umaze imyaka 7 ariko igitangaje kubera gushaka ifaranga hatitawe ku burenganzira bw’umuntu n’imikorere y’ibigo by’ubwishingizi umujyi wa Kigali iyo miliyoni uyica no ku mukindo waraye utewe upfa gusa kuba ari umukindo utewe ahantu nyaburanga . Byumvikane neza ko tutagamije gushyigikira abangiza ibikorwa biri ahantu nyaburanga kuko aho hantu uretse no guha isura nziza umujyi wa Kigali hanahesha isura nziza igihugu mu rwego mpuzamahanga cyane ko abashyitsi bose basura uRwanda bagenda bashima uko basanze Kigali isa ibyo bigatuma benshi bitabira kuza kureba umujyi w’igihugu kivuye mu gihe gito mu ntambara na jenoside yakorewe abatutsi ibyo ni ibyo kwishimira no kwitabwaho igihe cyose .Ariko ibyo ntibivuga ko kubungabunga ibyo bikorwa bigomba gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko nabyo sibyo kuko ayo mategeko agena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda agomba kubaho atabangamira andi mategeko kuko nkuko bigaragara iryo tegeko ngenga twavuze haruguru uburyo umujyi wa Kigali urikoresha bibangamira cyane imikorere y’ibigo by’ubwishingizi bikorera mu Rwanda . Ibyo rero biteza igihombo ibyo bigo by’ubwishingizi kuko bituma abo byishingira babitera icyizere kuko batiyumvisha uburyo bafatira ubwishingizi bw’uburyozwe ibinyabiziga byabo hanyuma bakarenga bakishyuzwa akayabo n’umujyi wa Kigali, icyo gihe birumvikana ko imiterere y’ubwo bwishingizi buba bugenewe kubagoboka igihe cyose bagize ibyo bangiza bari mu binyabiziga iba ibangamiwe mu buryo bukomeye .Ni byiza rwose kurengera ibidukikije ariko bikwiye gukorwa mu buryo urwego uru n’uru rutabangamira imikorere y’izindin nzego kuko umuntu yanakwibaza ikibazo iyo imodoka igonze umuntu
mu byukuri umuntu niwe uri ku isonga ry’ibidukikije yapfa, yamugara iyo mpanuka muri iyo mpanuka umuntu akurikiranwa mu buryo busanzwe bukoreshwa, hakazishyurwa indishyi ijyanye n’ibyo amategeko agenga ibigo by’ubwishingizi ateganya iyo bitanyuze abishyuwe indishyi icyo gihe bashobora no kwitabaza inkiko ariko ku mukindo ho ntazindi mpaka uwugonze agomba kwishyura miliyoni yanze akunze kugirango abashe gusubizwa imodoka ye umujyi wa Kigali uba wafunze aha akaba ariho nshingira mvuga ko umujyi wa Kigali uha agaciro ibidukikije kurusha ikiremwamuntu cyo kiri ku isonga ya byose. Akaba ariyo mpamvu dusanga umujyi wa Kigali ukwiye gushishoza neza kuri i cyo cyemezo wafashe kuko bigaragara ko kibangamiye imikorere y’ibigo by’ubwishingizi, bitari ibyo byaba bibangamiye ya vision 2020 twese twifuza kugeramo duteye imbere.
Gatete Jean Bosco
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire