Guverineri Bosenibamwe arashyirwa mu majwi cyane kuko abantu b’ingeri zitandukanye baba abaturage basanzwe bo muri kariya gace, Abayobozi ku rwego rwa Leta, Igisirikare na Police, bemeza ko yakigaragajemo ingufu cyane kuva ari Meya wa Burera kugeza n’aho abereye Guverineri. Aha niho bariya tuvuze haruguru bahera bagaragaza nta gushidikanya ko Guverineri Bosenibamwe afite cyangwa agamije inyungu mu bucukuzi bw’iriya mine, cyane ko hari n’amakuru atangwa n’abantu batari bake ”ARIKO BASABA KO AMAZINA YABO ATATANGAZWA KU MPAMVU Z’UMUTEKANO WABO”, yemeza ko Guverineri Bosenibamwe abogamiye kuri uriya mubiligi nk’uko bigaragara mu myitwarire ye, ndetse no mu myitwarire ye ndetse no mu mabwiriza cyangwa amategeko atanga ku bo akuriye aganisha ku nyungu ”WE”, Guverineri yita uburenganzira bw’uriya mubiligi nk’uko turi bubibone muri iyi nkuru.
INKOMOKO Y’IKIBAZO
Mine ya Bugarama mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera yakodeshejwe n’uriya mubiligi Serge STINGLAMBER mu mwaka w’1971 yumvikana na Leta nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida N° 88/10 ryo kuwa 11 Gicurasi 1971, kuzacukura mine mu gihe cy’imyaka 50. Mu w’2002 nibwo uyu mubiligi na Safari bagiranye amasezerano yo gucukura no gucuruza iyo mine.
Byaje kugera rero aho bumvikana ko Safari yeguriwe gucukura mine mu gihe cy’imyaka 19 yari isigaye hashingiwe ku masezerano ya Serge na Leta y’u Rwanda. Ni ukuvuga kuva mu w’2002 kugera mu w’2021.
BYAGENZE BITE?
Dukurikirana iki kibazo hari hashize iminsi gisakuza cyane ko havugwagamo ibintu bidasobanutse, n’ubuyobozi bwakagombye kubikiranura ugasanga buragaragaza kudasobanukirwa cyangwa kubogama. Byabaye ngombwa rero ko duhaguruka, bityo tugerageza kwegera bamwe mu barebwa n’ikibazo kugirango tumenye ukuri nyako, cyane cyane aho byavuzwe ko Bwana Safari yirukanywe muri mine ya Bugarama.
Tuvuze ko twegereye bamwe kuko nk’uriya mubiligi Serge tutashoboye kumubona kubera ko iryo gundangurana rivanzemo n’amacenga menshi ryose ririmo kuba yibereye i wabo mu Bubiligi.
Nkuko bigaragara mu nyandiko zitandukanye kandi bikemezwa n’abakurikiranye iki kibazo kuva gitangiye kugeza ubu. Mu mwaka w’2000 nibwo Safari Célestin yabonye ko mine ya Bugarama yari imaze imyaka 13 yose nta gikorerwamo, kandi na nyirayo Serge yari yaratashye iwabo mu Bubiligi. Safari rero ngo yagize igitekerezo cyo kuba yacukura Wolfram muri iyo mine, nyamara Ministeri yari ifite mine mu nshingano zayo, icyo gihe yamubwiye ko mine ikiri iya Serge STINGLHAMBER kugera mu mwaka w’2021.
Safari nibwo ngo yafashe icyemezo cyo kujya mu Bubiligi gushaka uriya muzungu. Kumubona ariko ntibyamworoheye kuko yagiye inshuro eshatu zose amubura, nyuma akaza kumubona hashize imyaka ibiri, ni ukuvuga mu w’2002.
Amaze kumubona rero baganiriye ku by’iriya mine, bumvikana ko Safari ashobora kuyigura ku giciro cya 20.000.000 Frw. Bagiranye amasezerano y’ibyiciro bibiri, ay’ubukode nay’ubugure, nyuma yo kurangiza kwishyura ziriya 20.000.000 Frw mu gihe cy’imyaka ibiri.
Koko rero nk’uko bigaragazwa n’amasezerano yo kuwa 28/03/2002, ndetse n’ayo kuwa 24/04/2002 yashyizweho umukono na Noteri wa Leta nyuma yo kwishyura ziriya 20.000.000 Frw nayo yagombaga kwishyurwa mu byiciro bine, Safari yagombaga guha Serge ifaranga rimwe ry’ikimenyetso, bityo akaba abaye nyiri mine ya Bugarama.
UMUBILIGI YARATEKINITSE!
Twegereye Bwana Safari Célestin adusobanurira ko nyuma yo kumvikana na Serge, yatangiye kwishyura ariya mafaranga 20.000.000 Frwa nkuko amasezerano abivuga, ndetse na Banki ya Kigali yayanyuzagaho ikaba ibyemeza kuko yarangije kwishyura kuya 18/04/2006. Ikigaragara ariko ni uko igihe yagombaga kwishyurirwamo ayo amafarnaga cyarenze, ariko Safari we akavuga ko uko gutinda kwishyura kwatewe n’uko igiciro cya Wolfram cyari cyaraguye ku isoko, kandi uriya mubiligi Serge nawe akaba yari abizi, dore ko no mu masezerano bagiranye harimo ingingo ivuga ko Serge yagombaga gufasha Safari amushakira isoko ritamuhenda.
Aha rero niho ibibazo byatangiriye, kuko Serge yatangiye kuvuga ko atakigurishije mu gihe amasezerano ateganya ko nyuma yo kwishyurwa 20.000.000 Frw azahabwa ifaranga rimwe ndetse akanandikisha mine kuri Safari. Hagati aho ariko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ari naho iyo mine ibarizwa Bwana Nteziyaremye Sosthène yari yarandikiye Safari ko agomba guhagarika ibikorwa by’ubucukuzi, ndetse anabimenyesha inzego zitandukanye.
Izo nzego ariko nazo ntizabimenyeshejwe ngo zicecekere, ahubwo zihutiye guterana ngo zisuzumire hamwe uko icyo kibazo kimeze. Zaje gufata umwanzuro w’uko Safari akomeza imirimo ye ibyo bikagaragazwa n’ibaruwa yo kuwa 24/02/2006 uwari Gitifu w’Akarere ka Burera, Bwana Sembagare Samuel yandikiye Guverineri w’Intara, iherekejwe n’inyandiko-mvugo ikubiyemo imyanzuro y’inama yavuzwe haruguru. Iyi myanzuro kandi yafashwe kubera ko inama yasanze ihagarikwa rya Safari rimuteza igihombo gikabije, bityo abari mu nama bagaragaza ko ibindi bibazo byashyikirizwa inkiko.
Hagati aho kandi Umubilgi Serge STINGLHAMBER yari yaragarutse mu Rwanda kuwa 22/02/2006, icyari kimuzanye nta kindi nk’uko amakuru yatugezeho abivuga, uretse kwirukana Safari muri mine yari yaramugurishije.
MEYA BOSENIBAMWE MU KIBAZO!
Nk’uko bivugwa n’abakurikirana iki kibazo kuva cyatangira, uriya mubiligi amaze kugaruka mu Rwanda nibwo Bosenibamwe Aimée Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wari Meya wa Burera icyo gihe, yatangiye kugaragara nk’ufitanye ibanga nawe kandi rigamije inyungu, kuko yahereye icyo gihe akora ibishoboka byose ngo Safari yamburwe mine burundu. Abasesengura kandi babibonaga bakemeza ko icyari kigammijwe kwari ukugirango Serge STINGLHAMBER mine ayisigire umuhindi witwa NASSIM ASLAM nawe wayishakaga, ariko bikozwe na tekiniki ndetse n’imbaraga za Meya, bityo nawe asigare afitemo ijambo ariko kwa jeu!!!
Turaza kubibona imbere muri iyi nkuru kuko, Safari wabonaga uwo mukino uteye impungenge wamukorerwagaho, yahise atanga ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze kuya 18/04/2006, urubanza rucibwa kuya 07/08/2007 hemejwe ko Serge atsinzwe. Serge nawe utarishimiye imikirize y’urubanza, nyamara yarahamagawe inshuro eshatu zose atitaba, yahise ngo ajuririra icyo bita ”ARBITRAGE” iwabo mu Bubiligi iyi arbitrage ntiyahamagara Safari, nyamara ngo yemeza ko Serge asubizwa mine ye. Nguko uko imyanzuro ya arbitrage yo mu Bubiligi yoherejwe i Kigali mu rukiko rukuru itezwaho kashe-mpuruza, ariko narwo rutabajije Safari.
Iki cyemezo cya ”ARBITRAGE” yo mu mu Bubiligi rero ngo cyategekaga Safari kuva muri mine nta kintu na kimwe asohokanye, mu gihe nyuma yo kuyigura, yari yaguze ibikoresho byinshi kandi bihenze kuko byari nko gutangira bushyashya imirimo yo gucukura mine. Dukurikirana iki kibazo twabajije Safari uko ibyo bikoresho byanganaga, atubwira ko byari bifite agaciro ka miliyari enye (4.000.000.000 Frw) zirenga.
YAMENESHEJWE MU BYE IMANZA ZIKIRI MU NKIKO
Bwana Safari yaje kwirukanwa muri mine ku cyemezo cya Guverineri Bosenibamwe Aimée, akaba ahamya nta gushidikanya ko impamvu y’iki cyemezo ari ubucuti ndetse bukomeye Guverineri Bosenibamwe afitanye na Serge STINGLHAMBER, kuko ngo na mbere akiri Meya wa Burera ntako atari yarakoze ngo amwirukanemo, ariko inama z’ubuyobozi mu nzego zitandukanye zikabyanga kuko nta mpamvu igaragara yatumaga Safari yamburwa mine, ndetse benshi bemeza ko yari amaze guteza imbere ubucukuzi bwayo muri ako gace. Bityo rero kuri Safari, ngo akaba abona ko Guverineri ashaka gukoresha ububasha bw’ikirenga afite ngo amwirukane burundu.
N’ubwo kandi nyuma y’uko Safari abona biriya byemezo bya ”ARBITRAGE”yahise abijuririra, ndetse Urukiko Rukuru rukaburanisha ruriya rubanza kuya 22/09/2009, rukanavuga ko icyemezo kizafatwa nyuma y’iminsi itatu, ni ukuvuga kuya 25/09/2009 kuko Safari yirukanwe muri mine kuya 23/09/20009, koko rero nk’uko bigaragara nyuma yo kujurira kwa Safari, urubanza rwagombaga kwongera kuburanwa kuya 16/10/2010; kubera ko muri icyo gihe, ni ukuvuga mu kwa 09/2009 abacamanza bari bagiye mu biruhuko.
Ibi bigasobanura ko, nk’uko amategeko abiteganya, mu gihe urubanza rutaracibwa burundu, ikiburanwa kiguma mu maboko y’uwari ugisanganywe. Bwana Safari ngo akaba atumva impamvu Guverineri yategetse cyangwa yashyize ingufu zikomeye mu guhesha Serge mine ibintu bitarasobanuka kandi abizi neza, ari naho ahera ashimangira ko Guverineri abifitemo inyungu ze bwite yitwaje umwanya w’ubutegetsi afite, cyane ko noneho ingufu afite zirenze izo yahoranye akiri Meya.
NAKOMEZA AZAGIRA IBIBAZO BIRENZE!!
Ibi nibyo twabwiwe na Guverineri Bosenibamwe Aimée, dushimira cyane nk’Umuyobozi uha agaciro itangazamakuru, kuko nyuma yo kwumva ibimuvugwaho bijyanye n’uburyo yitwaye mu kibazo cya mine ya Bugarama, twifuje kumuha ijambo ngo agire icyo abivugaho. Yaratwakiriye mu biro bye rero i Musanze, icyo kikaba ari ikimenyetso cy’Umuyobozi wubaha inzego, n’isomo ku bandi usanga bahunga cyangwa basuzugura itangazamakuru, bisobanura kuba batazi ibyo bakora cyangwa kuba hari ibyo baba bikeka.
Muri rusange rero, Guverineri Bosenibamwe mu kiganiro kirambuye twagiranye tumubaza ingingo ku yindi mu byo avugwaho akaba yaraturahiye inkanda y’abakuru ko ibyo bamuvugaho muri rusange na Safari by’umwihariko ku kibazo cye na Serge STINGLHAMBER ”ARI UKUMUHARABIKA”.
Mu magambo make akaba yaradutangarije ko Safari yamumenye aburana n’uriya mubiligi. Yakomeje atubwira ko Safari ngo atubahirije amasezerano yagiranye na Serge, bigatuma uyu Serge amurega, bityo Guverineri ati: Twe icyo twakoze ni ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko.
Aha twamubajije niba biri mu nshingano za Guverineri kurangiza cyangwa gutegeka kurangiza imanza atubwira ko ngo yategetse Meya wa Burera kubikora ngo akaba nk’ubitinya kubera ko hari amakimbirane hagati y’abafana ba Safari n’aba Serge. Ati twe twavuze ko dushinzwe nk’ubutegetsi gufata ibyemezo, kuko nagiye Burera mu nama y’umutekano muri iki kibazo, dutegeka ko kuva kuri iyo saha mine ari iy’uwayitsindiye. Tumubajije impamvu yategetse ko urubanza rurangizwa kandi itariki yo gufata icyemezo ku rukiko itaragera, Guverineri Bosenibamwe yatubwiye ko nta makuru y’uko rwajuririwe bari bafite.
Ku kijyanye n’umutungo 4.000.000.000 Frw zirenga Safari avuga ko yasize muri iyo mine kuko mu kumwirukanamo nta na kimwe bamwemereye gutwara, ndetse ngo akaba yari anafite Toni 15 z’amabuye yari yaracukuwe, Guverineri avuga ko ntayo azi, yewe na Meya wa Burera ngo ntibimureba.
Aha ariko Guverineri Bosenibamwe yanongeyeho ko Safari ngo afite uburenganzira bwo gukurikirana ibye. Guverineri yagize ati: ”SAFARI AFITE UBURENGANZIRA BWO KUTUBAZA IBYAFATIRIWE NK’IMITUNGO YE”. Yakomeje avuga ko Safari ngo aramutse abimusabye yamufasha, kandi ngo akabikora mu nyandiko. Ati aramutse ambwiye ngo ”NYAMUNEKA BWANA GUVERINERI NDABASABA KUMPESHA UMUTUNGO WANJYE, NTA MPAMVU TUTAMUFASHA RWOSE”.
Hagati aho ariko Safari akaba anavuga ko Guverineri yamuhamagaye kenshi amubwira ngo namusange i Kinihira bavugane, undi akanga, ngo kuko atibazaga impamvu amusaba kumusanga i Kinihira, kandi iyo yaje i Kigali atamuhamagara ngo amubwire icyo amushakira.
Inshuro nyinshi rero yamuhamagaye, Safari ngo yanze kwitabira ubwo butumire, kuko ngo yatinyaga ko umutekano we wagira ibibazo kubera byinshi yabonaga bitari byiza kuri Guverineri mu kibazo cye na Serge kandi byari bimaze igihe.
Iki nacyo twakibajije Guverineri aduhakanira atsemba ko atigeze ahamagara Safari n’umunsi n’umwe!! Ati ahubwo Safari niwe wampamagaye ambwira ko ashaka ko mukemurira ikibazo mubwira ko ndi tayari kumufasha.
Guverineri yanzuye ashimangira ko mine ari iya Leta, ko yakodeshejwe na Serge STINGLHAMBER, mu gihe cy’imyaka 50. Ko atumva impamvu Safari cyangwa abandi bamushyira mu majwi kubera iki kibazo.
Mu rurumi rw’igifaransa, Guverineri Bosenibamwe ati: « J’AI FAIT LES OBLIGATIONS DU POUVOIR » bivuga ngo : « NAKOZE INSHINGANO Z’UBUTEGETSI » !!, ndatabara kubera ko Akarere byari byakananiye!!.
GUVERINERI YEMERA KO IKIBAZO GIHARI
Bwana Bosenibamwe Aimée yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko nawe yemera ko ikibazo gihari, ariko ko kireba inkiko atari we kireba, yongeraho ati: AHUBWO SAFARI NAKOMEZA KUBIREMEREZA AZAGIRA IBIBAZO BIRENZE!!!
Guverineri kandi yanaduhishuriye ko Safari yareze Intara, ariko kuri we ngo agasanga ibyo birego nta mpamvu yabyo kuko asanga kuri we ari umwere. Icyo twavuga ni uko hari n’andi makuru y’ibimuvugwaho tutamubajije, bitewe n’uko ibmenyetso-shingiro by’ayo makuru twari turabibona. Gusa kubera ko tugenda tubigeraho, turizera ko nitugeza igihe cyo kumubaza icyo abivugaho n’ubundi azatwakira akagira icyo adutangariza.
IMPAMVU GUVERINERI BOSENIBAMWE ASHYIRWA MU MAJWI
Mu by’ukuri impamvu Guverineri Bosenibamwe ashyirwa mu majwi kuri iki kibazo, imwe muri zo rero ni ibaruwa yo kuwa 15/09/2009 yandikiye Meya w’Akarere ka Burera, amutegeka guhesha Serge STINGLHAMBER imitungo ye ngo yatsindiye, ngo yifashishije inzego z’umutekano.
Iyo baruwa dufitiye kopi, bigaragara ko ari kimwe mu bituma Guverineri ashyirwa mu majwi ko afite inyungu muri kiriya kibazo ku mpamvu zikurikira:
1° Guverineri nta tegeko rimuha ububasha bwo gutegeka inzego akuiye gukora ibi n’ibi mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ubwo muri iyi baruwa agaragaza amategeko amwe yashingiyeho, nyamara bikaba binagaragara ko ayo mategeko ntaho ahuriye n’ibyo yategekaga Meya, ko akora nk’uko turi bubibone imbere.
2° Guverineri muri iyi baruwa aragaragara nk’umucamanza uri mu mirimo ye.
3° Guverineri agaragaza ko ngo yashingiye ku ibaruwa yandikiwe na Serge STINGLHAMBER uhagarariwe na Me Kavaruganda Julien na Me Cyaga Eric ”BAMUSABA GUTANGA AMABWIRIZA YO KURANGIZA URUBANZA”. Iki ubwacyo gituma buri wese yibaza impamvu Serge yandikiye Guverineri amusaba gutegeka abamurangiriza urubanza, nk’aho bo yaba yari yabanje kubibasaba bakabyanga!! Ikindi ni uko Serge atari we watanze iriya baruwa, ni ba Avocat be bayitanze, kandi bazi abahesha b’inkiko abo ari bo. Guverineri ntagaragaza muri iyi baruwa ko abahesha b’inkiko byabananiye none akaba asaba ko hakoreshwa ingufu.
4° Guverineri muri iyi baruwa nanone akavuga ko ngo”YASHINGIYE KU MAKURU AMUGERAHO!! DORE UKO ABIVUGA: ”NSHINGIYE KU NYANDIKO YANGEJEJWEHO Y’IRANGIZA RUBANZA RYAKOZWE N’UMUHESHA W’INKIKO WIGENGA BWANA NSENGIYUMVA J. BOSCO, IRANGIZA RUBANZA RYAKOZWE KUWA 01/09/2009, ARIKO AMAKURU ANGERAHO AKABA AVUGA KO SAFARI CELESTIN WATSINZWE YANZE KUVA MU MITUNGO YATSINDIWE YITWAZA KO YAKOZE OPPOSITION KU IRANGIZA RUBANZA; KANDI NANONE ANDI MAKURU ANGERAHO AKABA AVUGA KO HARI GUTEGURWA IBIKORWA BIGAYITSE BYO KUGUMURA ABATURAGE BKORERA MURI MINE YA BUGARAMA KUGIRANGO BIGOMEKE KU IRANGIZA RUBANZA RYAVUZWE HARUGURU!!.
5° Guverineri asoza iyi baruwa asaba Meya guhesha Serge imitungo ye nta yandi mananiza, ndetse ngo bitarenze iminsi itatu kandi akanamutegeka gukurikirana no kumenya abantu bashaka kubangamira icyo gikorwa, icya nyuma kikaba kuba yamugejejeho raporo mu minsi itatu!! Mu by’ukuri uwo ariwe wese wasoma iyi baruwa ahita abona ko ariho abantu bahera bavuga ko Guverineri Bosenibamwe ategekesha igitugu n’iterabwoba biherejejwe n’amarangamutima, ari nayo yerekeza kuri za nyungu bwite avugwaho muri iki kibazo.
KUBERA IKI?
Icya mbere Meya si umuhesha w’inkiko
Icya kabiri, ntaho Guverineri yerekana muri iriya baruwa ko Meya yamuhaye raporo y’uko hari ibibazo, bityo ngo amusabe kumufasha ”URETSE GUSA NGO AMAKURU AMUGERAHO” .
Icya gatatu, Guverineri nawe azi neza ko Ministre umukuriye atamusaba raporo y’amasaha kabone n’iyo yaba iy’abakozi abana nabo umunsi ku wundi. ”KEREKA NIBA AZI KO IBIRO BYA MEYA BIBA KURI MINE YA BUGARAMA”, kandi inshingano ze ari ugucunga ibibera aho umunsi ku wundi!!.
MEYA YAHUGUYE GUVERINERI!!
Amaze kubona ibaruwa ya Guverineri, Meya wa Burera Bwana Sembagare Samuel yamusubije mu ibaruwa yo kuwa 17/09/2009 nayo dufitiye kopi. Muri rusange Meya Sembagare akaba agaragaza muri iyo baruwa ko ibyo Guverineri amutegeka gukora nta na hamwe biteganyijwe mu mategeko arebana n’inshingano ze, aboneraho no kumuhugura kuko yamwibukije ko ingingo y’199 y’itegeko N° 18/2004 yo kuwa 20/06/2004 rigena imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, ubucuruzi n’ubutegetsi, ngo yagombaga kwifashisha arangiza urubanza, itamuha ubwo bubasha bwo kurangiza imanza nk’umuyobozi w’Akarere.
Ko ahubwo iyo ngingo yahinduwe n’ingingo ya 8 y’itegeko N° 09/2006 ryo kuwa 02/03/2006 rihindura kandi ryuzuza itegeko N° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 rigena imiburanishirize y’imanza zavuzwe haruguru muri aya magambo: ”ABASHINZWE KURANGIZA IMANZA, IBYEMEZO N’INYANDIKO ZIRIHO KASHE MPURUZA NI ABA BAKURIKIRA: Abakozi ba Leta; Abakozi bo mu nzego z’ibanze babiherewe ububasha na Minisitiri w’Ubutabera mu nshingano ze; Abanditsi b’inkiko kimwe n’abahesha b’inkiko bikorera ku giti cyabo’!!. Meya wa Burera yakomeje ahugura Guverineri anamusobanurira muri iyo baruwa ko: Mu bakozi bo mu nzego z’ibanze bavugwa muri iryo tegeko Meya atarimo, ko ahubwo abo Minisitiri w’Ubutabera aha ububasha ari umukozi ushinzwe amategeko mu Karere, yaba atabonetse bigakorwa n’Umunyamanga Nshingwabilorwa w’Akarere.
Ku rwego rw’Umurenge, ubwo bubasha bufitwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, ni nako bimeze ku rwego rw’Akagari. Ibindi bikubiye muri iyi baruwa ya Meya wa Burera, ni ibisobanuro bigaragariza Guverineri uko ikibazo giteye, uburyo cyizwe n’ibyakozwe byose kugirango kirangire, ari nayo makuru umuntu yavuga ko asobanutse, bitandukanye n’ayo Guverineri avuga ko ”YAKOMEZAGA KUMUGERAHO”.
DUCUMBIKA IYI DOSIYE.....
Twavuga ko iki kibazo kitoroshye kuko kigaragaramo ibintu byinshi birimo: Akarengane; Igitugu; Amacenga; amanyanga tudasize n’iterabwoba byose bishingiye ku nyungu.
Ntabwo byumvikana kubona iki kibazo kigaragaramo ukutuzuzanya kw’inzego z’ubutegetsi bwite bwa Lata niz’ubutabera. Ni nayo mpamvu tuvuga ko ari agahomamunwa kuba hari abayobozi bavugwaho gufata ibyemezo, bashingiye ku nyungu zabo, banitwaje ububasha bw’imyanya y’ubutegetsi bafite nk’uko bivugwa kuri Guverineri Bosenibamwe, n’ubwo we yirenga akarahira ko bamubeshyera. Hagati aho ubu Intara y’Amajyaruguru, ihagarariwe na Guverineri wayo; Serge STINGLHAMBER; na Nsengiyumva J. Bosco bakaba bararezwe na Safari Célestin ku kibazo cy’imitungo ye ya miliyari enye zirenga yateshejwe ubwo yameneshwaga muri mine ya Bugarama nk’uko abyivugira.
Urubanza rukaba ruri mu rukiko, aho abakurikiranye kiriya kibazo kugeza n’ubu kimwe na Safari uvuga ko yarenganyijwe bikabije n’ubuyobozi, bahanze amaso ubutabera. Iki kibazo tukazakomeza kugikurikirana kuko hari byinshi tugenda tuvumbura bikihishe inyuma, kandi twarabivuze kenshi ko nta na rimwe tuzareba ku ruhande igihe cyose tumenye cyangwa tubonye akarengane, uwo kakorerwa wese.
Reka tubitege amaso!.
Nyonambaza Assumani
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire