N’ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, adakunze gukomoza ku bijyanye n’isimburwa rye, ku nshuro ya mbere yatangaje ko yifuza ko uwazamusimbura yaba ari umugore. Yavuze ko uwo mugore yaba afite imyaka mike ku ye.
Icyo ni kimwe mu bisubizo Perezida Kagame yatanze mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku italiki ya 23 y’ukwezi kwa 6 umwaka wa 2011. Umunyamakuru wamubajije iki kibazo, yagikomoje ku byo Perezida Kagame yavugiye i Chicago muri Leta Zunze ubumzwe z’Amerika, mu gikorwa cyiswe icy’umunsi nyarwanda. Uretse gutanga ishusho y’umugore wazamusimbura, nta kindi Perezida Kagame yarengejeho.
Umwe mu mpuguke ikurikirana politiki y’u Rwanda utarashatse ko izina rye ritangazwa, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko Kagame yaba yarakomozaga ku mugore we Jeannette Kagame. Iyo mpuguke yagize iti« uko politiki ya FPR imeze, bigaragara ko nta muntu w’undi uri gutegurwa kuzamusimbura, uretse umugore we yishakiye».
Uko biri kose, haracyari igihe kugira ngo uzasimbura Perezida Kagame azamenyekane kuko manda ya kabiri arimo izarangira mu mwaka wa 2017. Ikindi, itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho, ntirimwerera kurenza manda ebyiri, keretse mu gihe iryo tegeko nshinga ryahindurwa binyuze muri kamarampaka.
Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yasobanuye ko ibivugwa ko ubutegetsi bwe bwaba buri inyuma y’ibikorwa byo kugirira nabi bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga ari ibihimbano.
Jeanne d’Arc Umwana
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire