jeudi 10 novembre 2011

Bahanze amaso Kagame nk’umucunguzi

Bivugwa ko benshi mu begukanye ubusenateri bakomoka muri FPR .N,abategereje ko Kagame abagabira nabo ntawashidikanya ko nabo bazava muri uwo muryango.Abakeneye kwicara muir sena ni benshi .Kuvuga ko runaka yabonye umwanya ko arusha abandi ni ukwigerezaho.

Bivugwa ko ubonye imbehe ari umuntu uba uzi guhahwa no gushyira mu bikorwa ibyo atumwe na FPR.Ushaka kwishyira hejuru no kunenga ibya leta aca ukubiri no kugabana.Ariko ngo hari igihe umuntu na none abona umwanya ari uko yasakuje ,noneho mu rwego rwo kumupfuka ku munwa bakamurebera aho arya agabana.Icyo gihe ngo iyo amaze kwijuta ntiyongera gukopfora kuko ngo mu kinyabupfura ntawe uvugana indyo mu kanwa.

Bamwe mu bakurikirana politiki y’u Rwanda bafite inyota n,amatsiko niba uwahoze ari perezida Pasteur Bizimungu azabona umwanya muri sena .Dore ko nawe mu bakoreye icyama hamwe na ba Bihozagara arimo.Bihwihwizwa ko mu gihe Bizimungu kiriya gihe yayoboye u Rwanda nta butegetsi yari afite. Kuko yari umusivili wahawe karibu muri FPR kugera ubwo aba Perezida wa Repubulika

Icyo gihe n’abaturage bari bafite ibibazo bamunengaga ko atabibakemurira,mbese ngo wasangaga ari umunyapolitiki w’umusivili udafite ububasha kubo ayobora.Kuba rero yabona umwanya muri sena ngo nta ngufu cyangwa amaraso mashya yaba ajyanyemo.Nukumuha aho aruhukira no kumwibagiza ibibazo yahuye nabyo ubwo yari muri gereza.

Si Bizimungu wibazwaho gusa,nuzasimbura Biruta nawe yibawza uwari we n’aho azaturuka ?Ariko hari abatangaza ko uzamusimura ari uwah aumugisha ibikorwa bya FPR.Birumvikana ko yaturuka muri uwo muryango cyangwa akav mu rindi shyaka arimo nk’uhagarariye inyungu z’icyama mwa ?Ngo kuvuga ku yava muri opposition ni inzozi nk’iza Ingabire Victoire ,Mushyayidi cyangwa Me Ntaganda.

Bamwe mu bo tumaze kuvuga hejuru nibo bagerageje gutera ibyondo FPR by’akarusho Ingabire ngo yashakaka n’ubuperezida da..........Arema n’umutwe wa gisirikare nkuko biri mu bireg aburana kugeza uyu munsi.Namwe mwumve umuntu shakaga gutsimbura inkotanyi mu Rwanda na Habyarimana byaramunaye !

Niba ibyo aregwa harimo ukuri ,ntawashidikanya kuvuga ko uriya mudamu yari agiye kuba awambere muri Afrika ufite umutwe wa gisirikare.Bamwe bati : « yaje mu Rwanda atazi inkotanyi ? »Abandi bati : « buriya abazungu baramushutse none arimo kwicuza icyatumye aza mu Rwanda. »Habyarimana ngo niwe wambere wavuze ko Inkotanyi zizi amayeri .Aho kugirango bamwe mu bazipinga basesengure vumve ko ntawe uzikinisha bakomeza kuvunira ibiti mu matwi.Bivugwa ko Inkotanyi-FPR ziyubatse byimazeyo kuva ku munyamuryango wazo kugeza ku gisirikare.Ndetse rikagira n’amashami arihuza mu rwego rwo kunoza imikorere yazo.Ishami rikomeye ngo rikaba rishyingiye kuri politiki n’igisirikare.Bamwe mu bakurikirana politiki y’u Rwanda batangaza ko kugirango ishami rya politiki muri FPR ribashe kugera ku ntego zayo ribikesha ahanini ishami ryayo rya gisirikari ryari ku rugamba, nubwo bavuga ko ayo mashami yombi yuzuzanya. Ariko kandi bizwi ko intambara y’inyeshyamba ishami rya gisirikari risa nk’irikoresha irya politiki. Burya abarwana cyangwa umutwe w’inyeshyamba wemerwa kujya ku meza y’imishyikirano iyo ugaragaje ingufu (résistance) mu ntambara urwana na Leta.

Ingabire n’abandi nkawe bagombye kumenya ko mu gihe Inkotanyi zarwanaga na Habyarimana zakoreraga ku butaka bw’u Rwanda atari mu Burayi. Ni ukuvuga ko Leta ya Habyarimana yemeye kwicarana na FPR ku meza y’imishyikirano, ndetse n’amahanga atangira kwemera FPR ari uko imaze kugaragaza ingufu zayo ku rugamba.None Ingabire yari mu Buhorandi yinywera butunda yaho maze ngo arashaka umutwe witwara gisirikare urwanya Kagame !Politiki ngo igira uko ikinwa atari ku icupa cyangwa ku isahani kandi ngo bisaba kwitanga no kwigomwa bimwe.Urugero ngo iyo abasirikari ba Ex-FAR baza gutsinda Inkotanyi nta mpamvu yo kugirango imishyikirano y’Arusha ibe yarabayeho.

Tugarutse kuri Bizimungu nawe ngo n’ubwo hari uruhare yaba yaragize muri FPR ngo ntirungana nurwa Paul Kagame wari uyoboye intambara yatumye imishyikirano ibaho nubwo yaje kuba ibipapuro !

Ariko bose, siko babibona kuko hari abatangaza ko, FPR yakoresheje Bizimungu aho yari imukeneye kandi mu nyungu z’uburyo butandukanye. Icya mbere Bizimungu yagizwe Perezida nk’iturufu y’ubumwe n’ubwiyunge, ibyo FPR ishobora kuba ibizi kurusha buri muntu wese. Kandi nuko Bizimungu yafashije FPR gutahura impunzi z’abanyarwanda barenga miriyoni, ubwo yajyaga kubakirira ku Gisenyi. Icyo cyari ikimenyetso FPR yeretse ibyo bihugu n’imiryango mpuzamahanga ko nubwo abahutu bari bamaze gutsembatsemba abatutsi, FPR ari umuryango w’abanyarwanda bose nta kurobanura.

Uzaba Perezida wa Sena akomeje gutera urujijo, cyane ko mu bavugwa nka Pasteur Bizimungu na Petero Celestini Rwigema, n’abandi bazaturka mu mashyaka, bitoroshye kwemeza uzegukana uwo mwanya.

Uwitonze Captone

MINEDUC: Hanyerejwe isima ya 100.000.000 frw zirenga

Hakunze kuvugwa inyerezwa ry’umutungo wa Leta mu nzego zitandukanye ugasanga abantu bibaza amaherezo yabyo. Mu bihe bishize byarasakuje, cyane cyane ubwo Umugenzuzi w’Imari ya Leta « Auditeur Général » yashyiraga hanze raporo y’igenzura ku mikoreshereze y’amafaranga mu nzego zitandukanye. Icyagaragaye ni uko amafaranga ya Leta anyerezwa ku buryo bugaragara muri za Ministeri cyangwa bishamikiye kuri Leta.
Ikigaragara ni uko abantu baheruka raporo itangazwa, hakagaragazwa n’abagize uruhare mu kunyereza ayo mafaranga, ariko kugeza ubu ikurikiranwa ry’abo bose banyereje ntacyo rivugwaho ku buryo dosiye ubu yasinziriye.
Aha rero niho abantu bahera bavuga ko Leta ishyira imbaraga mu gushaka amafaranga kenshi igakamura n’abaturage kugirango ibavanemo imisoro, ariko umutungo ubaturutsemo ukigira mu mifuka ya bamwe kandi bikarangirira aho. Niyo mpamvu rubanda ikijujuta ivuga ko umuco wo kudahana ucyicaye ku ntebe mu Rwanda.
IMIFUKA 10.000 YA SIMA YABURIWE IRENGERO
Muri Gereza Nkuru ya Kigali hafungiye abagabo babiri aribo Mugisha Delphin na Gahutu Fidèle bazira kunyereza isima yari igenewe Uturere muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri.
Nkuko byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, aba bagabo bombi rukaba rwarabahamije icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, bityo rubakatira igifungo cy’imyaka itanu bombi ; nkuko bigaragara muri dosiye y’urubanza rwabo rwaciwe ku ya 29/07/2011.
BIMAZE IGIHE
Nk’uko bigaragara muri dosiye iri nyereza ryatangiye mu mwaka ushize wa 2010, umuntu akaba yakwibaza impamvu hari hashize umwaka wose abo bireba batarabimenya. Bisobanura ko hari abayobozi basinziriye mu nzego zitandukanye batamenya inshingano zabo, bibera mu bindi ku buryo kugenzura ibyo bashinzwe ntacyo bibabwira.
Ku rundi ruhande nk’uko nanone bigaragara muri iyi dosiye, hakaba hari bamwe mu bayobozi cyangwa abakozi batekinika nk’uko Perezida Kagame aherutse kubigarukaho ubwo yasozaga ku mugaragaro amasomo y’abayobozi b’Imirenge, ariko byamenyekana abo bayobozi bagatanguranwa ndetse bakaba n’aba mbere mu kugaragaza ko ari bo batahuye amanyanga.
Aha ngaha inzego bireba zikwiye kuhatekereza cyane, kubona Umuyobozi amenya ko habaye inyerezwa ari uko byasakuje kandi iryo nyereza ryakozwe mu byo ashinzwe gucunga ni ikibazo.
Iriya sima rero mu by’ukuri ikaba yaratangiye kwibwa muri Kanama 2010, aho yavanwaga muri stock ya Ministeri y’Uburezi iri ku Kicukiro, ijyanwa mu Turere dutandukanye.
Gahutu Fidèle akaba afite sosiyete y’ubwikorezi yitwa ATM, naho Mugisha Delphin ngo akaba yari ahsinzwe gucunga stock cyangwa Magasinier. Tukimara kumenya iki kibazo twagerageje kugikurikirana, dusanga ari dosiye ndende kandi bigaragara ko abagize uruhare mw’inyerezwa ry’iyi sima nabo bashobora kuba benshi kandi birumvikana kuko, kuva kuri Cimerwa mu Bugarama kugera i Kigali, no kuva i Kigali ujya mu Turere dutandukanye ni inzira ndende.
Si i Kigali gusa kandi kuko nk’uko bitangazwa n’abo bireba muri Ministeri no mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Iburengerazuba, icyo kibazo cyarabaye. Byabaye ngombwa rero ko twiha igihe gihagije cyo gucukumbura ngo tumenye ukuri kose, kuko twasanze harimo ibidasobanutse.
Bimwe muri byo ni uruhare abaregwa bashinja Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc Bwana Harebamungu Mathias n’Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubwubatsi bw’amashuri muri Ministeri Bwana Habimana Warren, nk’uko bigaragara muri dosiye y’urubanza.
Ibindi bidasobanutse muri iyi dosiye ni nko kuba abacuruzi bivugwa ko bagize uruhare mw’inyerezwa ry’iyi sima ngo barafatwaga nyuma bakemera kwishyura, bityo inzego za Police cyangwa Ubushinjacyaha zikabarekura mu gihe amategeko ateganya ko ubwinjiracyaha buhanirwa « TOUTE TENTATIVE EST PUNISSABLE ».
BARABIHAKANA
Twabajije Bwana Habimana Warren icyo abivugaho, atubwira ko ibyo Gahutu Fidèle na Mugisha bavuga nta kuri kurimo ari amatakirangoyi y’umuntu watawe muri yombi, mu gihe bariya bagabo bo bemeza koko ko sima bayigurishaga ariko babiziranyeho n’uyu Warren ngo ariwe wabaga yabivuganyeho na Magasinier Mugisha Delphin.
Ministre Harebamungu Mathias nawe twaramubajije, adusubiza bimwe n’ibya Warren. Kuri telefoni ye akaba yaraduhaye ibisobanuro bitandukanye kandi birebire, ariko agashimangira ko Gahutu afatwa yari amaze igihe bamugendaho, kuko bijya kumenyekana ngo byaturutse ku kubura kw’isima yagombaga gukoreshwa mu bwubatsi bw’ishuri rya étage mu Karere ka Gasabo.
Ministre Harebamungu yemera ko habaye uburangare bwo kugenzura uko kiriya gikorwa cyagombaga kugenda. Avuga ko habaye akazi gakomeye ngo Gahutu afatwe ari nayo mpamvu ashimira cyane Police yabigizemo uruhare kugirango hatahurwe byinshi. Uko biri kose mw’icibwa ry’urubanza rwa bariya bagabo, Urukiko rwavuze ko « HARI ABAYOBOZI BAMWE NA BAMWE BO MURI MINEDUC BASHOBORA KUBA BARAGIZE URUHARE MW’INYEREZWA RY’IBIKORESHO BIVUGWA MURI RURIYA RUBANZA, ARIKO BAKABA BATARAKURIKIRANYWE KU MPAMVU ZITAZWI KUGEZA UBU. URUHARE RW’ABO BAYOBOZI RUKABA RUGARAGARIRA CYANE MU KUBA HARI IBIKORESHO BYANYEREZWAGA NTIBIGERE IYO BYAGENEWE KUJYANWA, NYAMARA ARIKO ABASHINZWE KUBIGENZURA BAKABIRENZAHO BAGATANGA RAPORO NZIMA YUZUYE, NDETSE NA ATM TRANSPORTER IGAHEMBWA AMAFARANGA YAYO YOSE NTA KIBAZO ».
Ibi bivugwa n’Urukiko rero nayo ni indi mpamvu ituma tuvuga ko iki kibazo tugomba kugikurikirana neza kuko gisaba iperereza rihagije, bityo tukazatangaza dosiye yuzuye, tunagaragaza ababigizemo uruhare bose.

Niyonambaza Assumani

mardi 23 août 2011

Ubutegetsi busangiwe bute mu Rwanda

Icyo FPR yise Kugabana (gusangira )ubutegetsi ni iki ?

Ubwo FPR yafataga ubutegetsi, imaze gutsinda ingabo zahoze ari iza FAR(Forces Armée Rwandaise), yashyizeho Leta ihuriweho n’amashyaka atari yagaragaye mu bikorwa byo gutegura no gushyira jenoside mu bikorwa.Amashyaka MRND na CDR yahise aseswa.Icyo gihe, hari tariki ya 19 Nyakanga 1994, hajyaho Leta ihuriweho n’amashyaka menshi, FPR iyizeza ko bazasangira ubutegetsi!!

Mu mwaka wa 2003, ubwo inzibacyuho yasozwaga n’amatora yakozwe ku mugaragaro, na none FPR yongeye kwizeza amashyaka bafatanyije ko itaziharira ubutegetsi, ko hazabaho isaranganywa.Ubwo amashyaka amwe ahabwa imyanya muri guverinoma, ndetse no mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi.

Mu matora aherutse ya 2010, FPR n’umukandida wayo Paul Kagame, batsinze amatora, na none bavugako bazasaranganya n’abo bari bamaze gutsinda, aribo PSD na PL. guverinoma yashyizweho urebye abenshi bagumye mu myanya yabo, icyo bise ko ikipe itsinda idasimburwa, urebye ibintu byagumye uko byari bimeze ndavuga inzego za Leta.

Nyamara kugeza kuri uyu munsi, hari abantu benshi bibaza icyo FPR yashatse kuvuga ngo gusangira ubutegetsi cyangwa gusaranganya ubutegetsi, mbese mu yandi magambo ni ukugabana ubutegetsi n’andi mashyaka!Ese imyanya igabanwa cyangwa isaranganywa ni iyihe ?Aha ngira ngo niho hari ikibazo, turaza kubaza amwe mu mashyaka icyo babivugaho dusoza iri sesengura.

Imyanya yitwa ko yasaranganyijwe ni iy’abaminisitiri, igenwa ku bubasha Perezida wa Repubulika ahabwa n’itegeko, ariko na none itegeko riteganya ko ishyaka ryatsinze amatora ritagomba kurenza 50 ku ijana by’imyanya muri guverinoma, ni ko bimeze ? Ku badepite n’abasenateri hakurikijwe amajwi amashyaka yabonye.

Indi myanya usanga ari itako rya FPR, abandi ntibagire icyo babaza!None rero si ugusaranganya ni ukugabirwa! Abo baragabiwe, isaha ni isaha bashobora kunyagwa!

Imyanya ntabwo ari ubuminisitiri, senateri,cyangwa depite, ibindi ngo nikubire!None se guverineri w’Intara si umwanya ukomeye! Cyakora harimo umwe wa PSD ariwe Kabahizi Celestin, uyobora intara y’iburengerazuba. Za komisiyo, ubu mu Rwanda hari za komisiyo ziteganywa n’amategeko nyinshi, ba Perezida bazo, abakomiseri bazo, utari muri FPR ubwo habayeho kwibeshya.Za ambasade u Rwanda rufite n’abakozi bazo, utari umuyoboke wa FPR, ubwo yarasaranganyijwe!

Ba Executifs b’Intara, Uturere, Imirenge, Utugari n’abakuru ba za njyanama, ni FPR nsansa, mu kubatora baravugaga ngo kanaka niwe umuryango ushyigikiye.Sinigeze numva ngo uriya niwe PL cyangwa PSD ishaka.

Ririya tangazo ryo kuwa 19/Nyakanga 1994, FPR ikwiye kongera ikarisobanura abatari abayoboke bayo doreko bagiye bacika intege, bakaba politike baragiye bayihunga kuko babonaga ntacyo bibamariye, icyitwa gusangira kigasobanuka, kuko n’igihe inzibacyuho yasozwaga mu ma discours menshi byaravuzwe ko hatazabaho kwiharira !

Kwiharira biganisha habi kuko icyo gihe bisa nk’aho abantu baba basubiye mu ishyaka rimwe kandi iyo urebye uko amashyaka atari ku butegetsi ameze ntashiti ko FPR ariyo yonyine mu kibuga kandi ishyaka rimwe rukumbi aho ryagejeje isi ntawe utahazi, kuba mu ishyaka rimwe ni nko gutera ukiyikiriza cyangwa ukikirigita ugaseka!

Ibitekerezo binyuranye nibyo byubaka igihugu, kandi uretse no gusangira n’abandi utihariye, FPR ikwiye no kujya ihindura abantu ( individus ).

Muri FPR, usibye ko biri no muri amwe mu mashyaka, yenda byabaye umwera uturutse ibukuru, usanga abantu bamwe bahora mu myanya badahinduka.

Muri 1994, umuntu yari depite kugeza uyu munsi , undi ni Minisitiri, iyo atari Minisitiri ni ambasaderi cyangwa arategeka komisiyo cyangwa ni senateri.Hakenewe ibitekerezo bishya!

Burya kubakurikiranira hafi ibya politike bemeza ko abantu nk’abo, badahinduka, bashaje muri politiki, ari kimwe mu byashenye Uburusiya! Aho abasaza bari kumwe na Gorbachevu, isi yabasize, ibintu bibacikiraho, igihugu kirasenyuka burundu !Icyo bitaga gerontocratie, simvuze ko ari abasaza ariko ibitekerezo sinzi niba ari bishya.Gusangira bimwe, ukagundira ibindi si umuco mushya.

Ikinyamakuru cyagerageje kubaza abayobozi b’amashyaka PSD,PL na PDC, abo twashoboye guhamagara tubaza, niba bishimiye imyanya bahawe, bahitaga bavuga ko twabaza abakuru b’amashyaka ( Hon Byabarumwanzi wa PL yanze kudusubiza, abihirikira Mitari tutabashije kubona kuri telefone ).

Nk’abanyamakuru twagerageje kubaza abandi bari muri PL, babwiye Impamo ko PL ifite abaminisitiri 2, abadepite 4 bari ku rutonde, abasenateri 2, komiseri 1, ba visi Meya 2 na Meya 1.Kuri PL ngo babona barasaranganyijwe neza ukurikije uko bahagaze.

PDC yatangarije Impamo ko ntaminisitiri ifite, igira senateri 1, umudepite 1, komiseri 1, visi Meya 1, ahandi ntabayoboke bahafite.Ku bwa PDC ngo politike ni ugushaka imyanya myinshi ishoboka mu buyobozi kugirango ibitekerezo byabo bitambuke, kuba bafite iriya myanya ngo ni intambwe, ariko babonye indi ntiyabagwa nabi.Ku myanya yindi cyane iy’inzego z’ibanze ngo ntibiborohera kuyigeraho kuko batarakorera hasi cyane.

PSD mu bisubizo Impamo yabonye ni uko bafite abaminisitiri 2, abasenateri 2 harimo n’umukuru wa sena ucyuye igihe, abadepite 7 bari kurutonde, ba komiseri 2, Guverineri w’Intara 1, Meya 1, ba Visi Maya 4, nyjanama a’Akarere 1, ambasade: umukozi wo hejuru umwe( news york ),Executif wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, ba Executif b’uturere , imirenge, utugari: 0.Ibigo bya Leta:0

Ku bwa PSD iyi myanya si mike ariko intego ni ukubona iyisumbuye, kuko buri mutwe wa politike niyo ntego yawo.

Ku kibazo cy’uko FPR yabasaranganyije neza kugera kunzego zo hasi no mu bigo bya Leta, wasangaga aya mashyaka yose twabajije barahigimaga, kandi uhigimye mu kinyarwanda aba avuze, bahitaga bagusubiza ko ntacyo babivugaho, bivuze ko muri izi nzego baryamiwe bikomeye.

Mwitende Jean Claude


samedi 30 juillet 2011

Depite Ashinzwuwera yirukanywe mu nteko!

Nyuma y’igihe kitari gito agerageza kujijisha ari nako yihagararagaho kandi yararenzwe n’amahano ashingiye ku myitwarire ye mibi, uwari depite Ashinzwuwera Alexandre yirukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko byatangajwe na Visi Perezida w’Inteko Honorable Polisi Denys, kuwa mbere tariki 18/07/2011.

Ashinzwuwera akaba yirukanywe mu Nteko Ishinga Amategeko azira kwitwara nabi „Indiscipline” kuko amaze igihe agigagurana n’inzego z’ubutabera niz’ubushinjacyaha aho zimukurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikomeye murumuna we Hagenimana Eric.

Nk’uko twagiye tubitangaza muri RUGARI, nyuma y’aho bimenyekaniye ko Ashinzwuwera yishe urubozo murumuna we kandi akaba yari asanzwe abikora kenshi, final ikaza kuba igihe yamukubitaga byo kumukomeretsa amuziza amafaranga 1000 ngo kuko yamutumye umuriro akibeshya akazana uwa 2000 kandi yagombaga kugarurira Depite, yatawe muri yombi baramufunga.

Umwe muri ba bacamanza dusigaranye rero wamuburanishije, yaje kumurekura by’agateganyo ngo ajye aburana ari hanze. Abakurikiranye uru rubanza bakumva n’ibyo uyu murwanyi w’Umudepite ashinjwa, kimwe n’ababonye uko yagize murumuna we wari ufite ibisebe umubiri wose kubera urusinga rw’amashanyarazi yahoraga amukubita, bakubiswe n’inkuba bumvise ko umucamanza amurekuye. Cyakora muri bwa bwigenge ubu benshi bise „GUTEKINIKA” bamwe mu bacamanza bakoreramo; birumvikana ko kuba yaramurekuye byashobokaga. Gusa ntibyaciriye aho kuko ubushinjacyaha bwagaragazaga ibimenyetso bifatika ku cyaha cya Ashinzwuwera bwahise bujuririra icyo cyemezo cyo gufungura Ashinzwuwera, kandi Urukiko Rukuru rwakiriye ubwo bujurire rwabuhaye agaciro kuko rwasanze bufite ishingiro.

Rushingiye ku itegeko, Urukiko Rukuru rwahamagaye Depite ngo aburane yanga kwitaba, rwongera kumuhamagaza bwa kabiri nabwo ntiyitaba. Nta kindi rero cyagombaga gukorwa mu rwego rw’amategeko uretse kuruca adahari, bityo rwemeza ko Depite Ashinzwuwera aburana afunze, runategeka ko ahita atabwa muri yombi.

Yabaye nyamwongerabibi

Icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyashyikirijwe Police yagombaga kumufata, abapolisi bageze iwe, Depite Ashinzwuwera noneho akora agashya kuko yahise atangiza intambara yo kurwanya abapolisi, ndetse agategeka abo bari kumwe mu rugo kuvugiriza induru abapolisi no guhuruza abahisi n’abagenzi ngo bamufashe kurwanya abapolisi.

Muri uko kurwanya abapolisi kandi niho Depite Ashinzwuwera yakomerekeje Komanda wa Station ya Police i Nyamirambo kuko yamwadukiriye akamukubita amenyo hagati y’igituza n’urutugu rw’iburyo, uyu Komanda akamara ibyumweru hafi bitatu yipfukisha. Iki kikaba ari icyaha gikomeye kandi giteganywa kikanahanishwa ingingo ya 235 y’igitabo cya II cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko: „UZAKUBITA ABARINZI B’AMAHORO BARI MU KAZI KABO AZAHANISHWA IGIFUNGO CY’AMEZI 6 KUGEZA KU MYAKA ITATU”.

N’ubwo yarwanyije abarinzi b’amahoro ariko, nta kundi byagombaga kugenda bo bashyize mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko, Depite Ashinzwuwera arafatwa afungirwa muri Gereza Nkuru ya Kigali.

Hagati aho niko Inteko Ishinga Amategeko muri rusange, na Komisiyo yayo igenzura imyitwarire y’abadepite „Commission de Discipline” bakurikiranga by’umwihariko amakuru ya Ashinzwuwera, ari nako bakora iperereza.

Baje gusanga rero imyitwarire n’amateka bye mu by’ukuri bitamuha uburenganzira bwo kuguma ku rutonde rw’abadepite ba Leta y’u Rwanda muri rusange, nurw’abadepite ba RPF, by’umwihariko, dore ko uriya murwanyi ngo yari yagiye ku rutonde rwa RPF n’andi mashyaka yifatanyije nayo harimo na PSP yayoborwaga na Safari Stanley wahamijwe ibyaha bya Génocide agahita atoroka, kugeza ubu akaba ashakishwa na Police Mpuzamahanga Interpol.

Twakwibutsa ko Safari Stanley wari Senateri yahamijwe ibyaha bya Génocide yakoreye aho akomoka i Cyarwa mu Karere ka Huye i Butare, agakatirwa igifungo cya burundu n’Inteko y’Urukiko Gacaca rwa Kimironko yari imaze icyumweru cyose i Butare ihaburanishiriza imanza zari zarananiranye cyane cyane urwa Safari wari warakoze ibishoboka ngo asisibiranye ibyo yaregwaga.

Ni naho kandi benshi bahera bavuga bati: „UBUNDI NI NDE WATURUKA KURI SAFARI NGO ABE MUZIMA” dore ko uyu Ashinzwuwera yari yagiye ku rutonde rw’abadepite ari Safari umutanze. Hagati aho amakuru atugeraho akavuga ko Ashinzwuwera yirukanywe mu Nteko yari amaze iminsi afunguwe by’agateganyo bwa kabiri, cyakora ngo ashobora kujuririra kiriya cyemezo cyo kumwirukana mu Nteko da!!

RPF niyikubite agashyi

Ishyaka cyangwa Umuryango RPF, igihe cyaba kigeze niba kitararenze ngo yikebuke, irenge bya bindi tujya twumva ngo by’inyungu za Politiki bituma yugururira abantu badafite ibyangombwa byuzuye byo kwinjira mu rugo rwayo. Aho u Rwanda rugeze, RPF nimenye ko hakomeye, bityo yumve ko uwari we wese waba agishaka kugumana indangamuntu yo „KURWAZA” atagikenewe muri iki gihugu. Amateka, imikorere n’imyitwarire bya RPF birazwi, ntibiwkiye ko uyu munsi byumvikana ko igifite cyangwa yitirirwa abantu nka Ashinzwuwera. RPF nk’uko bivugwa kandi nibyo, niyo moteri iyobora u Rwanda. Moteri rero n’iyo hagiyemo akabuye kangana n’ijisho ry’ikaramu irangirika bya bindi bavuga ngo imodoka yagonze moteri.

Twibutse abantu nka Ashinzwuwera muri RPF bakirimo n’ubwo bataratamburika, nyamara yaba RPF cyangwa abo ba nyirubwite, bakwiye kumenya ko rubanda ibazi. Niba atari ibicuma babaca, ahubwo ni ibanga babagirira kugirango bisubireho.

Ubwo bimaze kugaragara ko hari abo byananiye rero, isaha ni isaha bagashyirwa hanze kugirango badakomeza kwitambika mu muhanda bigatuma igihugu gikererwa mu rugendo rugana aheza hacyo. Turanze!! Turanze abantu nka Ashinzwuwera bagomba kuva mu nzira kuko kumva Umudepite warwanye, wakubise agakomeretsa iyo ni scandale!!!

Hari abandi bagenzi be nabo tumaze iminsi twakira amakuru y’imyitwarire yabo idahwitse nko guhora mu nkiko baburana n’abo bambuye „AMAHUGU”, abahora muri Police babazwa ku manyanga atandukanye bakora cyane cyane muri za business zidasobanutse nko kugura amazu y’abari hanze y’igihugu kandi bafite ibyo bakurikiranyweho n’ibindi...

Aba bose nabo ubwabo bazi ko tubazi, icyo ubu dukora akaba ari ukwegeranya ibimenyetso hato batazavuga ko twababeshyeye dore ko ubu ngo bavumbuye indi turufu yo kwirukankira muri Police cyangwa mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru, ngo babasebeje! Se ariko ubundi bagiye banyomoza ku mugaragaro ibyo baba bavuzweho, niba koko baba bumva babasebeje? „NTA MUNTU USHOBORA KUBAHA AGACIRO NIMWE MUKIHA”.

Assumani Niyonambaza