Pasiteri Mudahinyuka Jackson yakoze umushinga wo kujya azana abanyamerika n’abandi bakavura abantu barwaye indwara zitandukanye no gufasha abanduye agakoko gatera sida bakabaha imiti igabanya ubukana I Gikondo niho yabikoreraga ageza igihe ashyiraho Clinique .
Mudahinyuka amaze kubona abantu babaye benshi ashakisha abatera nkunga abona Abayapani bamutera inkunga ingana n’amadorari ibihumbi mirongo inani na bitanu Magana atanu na ane (85,504)yo kubaka ikigo nderabuzima ahitwa I Gikondo Sodoma na gomora ahazwi kuba indaya zigurisha kuko havugwaga abantu benshi bafite agakoko gatera sida bityo umugambi wa Pasiteri Mudahinyuka ari ukugirango afashe abantu batuye muri ako gace.
Pasiteri Mudahinyuka amaze kubona iyo nkunga yashakishije ikibanza aho yakubaka icyo kigo nderabuzima asaba Akarere ka Kicukiro ikibanza barakimuha kuko yari afite umushinga mwiza uzafasha abaturage benshi kandi ari igikorwa kiza k’indashyikirwa cyagombaga gufasha leta kugera ku nshingano zayo za vision 2020 mu rwego rw’ubuzima.
Ikibanza bakimuhaye ahitwa Mugatenga ibyangomba byose arabisaba bimwe arabihabwa aranabyishyurira ariko Akarere kamutegeka ko bagiye muha ikibanza akubaka ariko nyuma y’imyaka 5 ibitaro bikazaba ibya Akarere ka Kicukiro.Icyo gihe Akarere ka Kicukiro kari kayobowe na Madamue Kayiraba Florance Camille mu mwaka wa 2008.
Pasiteri Mudahinyuka yari afite umushinga witwa HOSTA (Hope for the Orphans to skills and training)bityo iyemezo cy’Akarere cyo kubaka akahakorera imyka 5 aracyanga arababwira ati ibyo ntibyashoboka kuko njyewe ntabwo ndi umukozi wa leta babonye ko abyanze bahitamo kumuhimbira ko ikibanza yasabye aho kubaka ikigo nderabuzima ahubwo yubatsemo urusengero .
Ubwo bamaze kumuhimbira gutyo baraje basanga yari amaze kubaka inzu 5 zigeze kurwego rwo gusakara amazu yose barayasenya mu masaha ya ninjoro kugirango batinya kubikora kumanywa abantu bose bahari kuko byari gusakuza cyane bikaba byabakora bahitamo kubikora rwihishwa.
Aha umuntu akaba yakwibaza itegeko Akarere ka Kicukiro kakoresheje mu gusenya ibikorwa bigamije gufasha abaturage ,mu gihe itegeko risumba ayandi ribuza kuvogera umutungo w’abandi uretse ko bawusenye batawigaruriye uretse kuwangiza kuko ayo mazu yari amaze gutwara amafaranga menshi kuburyo batari gusenya amazu ageze kurwego rwo gusakara.
Cyokora akarengane karagwira akakorewe Pasiteri ko nagahoma munwa kuko iki kibazo kigeze kwandikwa mu kinyamakuru Umuseso nimero yacyo ya 313 Ukwakira 2008 ariko kugeza uyu munsi ntabwo icyo kibazo ntikirakemuka aho gukemuka ahubwo yarafashwe arafungwa kandi ikibazo cye nta rwego atakigegejemo ariko inzego zose ntizigire icyo zikora mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage.
Uyu mushinga wa Pasiteri Mudahinyuka Jackson HOSTA wahawe icyemezo na Minisiteri y’ubuzima kiyemerera gukomeza kubakwa mu ibaruwa ikinyamakuru Umusingi gifitiye kopi yanditswe na Minisitiri w’ubuzima wariho icyo gihe ariwe Dr.Ntawukuriyiryayo Jean Damascene abemerera gukomeza imirimo yabo yo kubaka ariko Akarere ka Kicukiro kifatira icyemezo cyo gusenya izo nyubako zari zigeze ku rwego rwo gusakara birengagiza akamaro k’ibyo bikorwa kajyaga kugirira abaturage banirengagiza ibyemezo HOSTA yari imaze kubona byo muri za Minisiteri zitandukanye.
Iki kibazo cyaciye mu nzego nyinshi kunyura muri MINALOC ,kinyura ku rwego rw’umuvunyi mukuru ntibagira icyo babikoraho ,kinyura muri Minisiteri y’ubutabera hose ntcyo bagikozeho ahubwo Akarere kanyuraga inyuma kakumvisha izo nzego zose ko Pasiteri Mudahinyuka yagombaga kubaka ikigo nderabuzima hanyuma yubaka urusengero ariko iyo urebye amafoto yiyo nzu ntabwo rwari urusengero ahubwo yari amazu 5 aganewe ikigo nderabuzima ariko bamihimbira ko yubatse urusengero izo nzego zose zinanirwa kujya gukurikirana ngo barebe koko niba ikibanza cyarubatswemo urusengero aho kubakwamo ikigo nderabuzima.
Ikibazo gikomeye ubu n’Abayapani babaza aho amafaranga yabo yagiye kuko ibikorwa bateraga inkunga ntabyo barimo kubona bakaba bashaka ko basubizwa amafaranga yabo ariko Pasiteri Mudahinyuka akaba avuga ko amafaranga y’Abayapani y’ubutse zimwe mu nyubako z’ikigo nderabuzima ariko ayo mafaranga yabo ngo ntabwo yari ahagije kubaka ikigo nderabuzima kuko ngo kugirango w’ubake ikigo nderabuzima ni uko wubaka inyubako 5 ayo n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ni muri uwro rwego Pasiteri yari yasabye indi nkunga mu Banyamerika arayibona ariyo mpamvu hari hubatswe inyubako 5 kuko amafaranga y’Abayapani ntabwo yari kurangiza yonyine.
Ubu rero kubera abo Bayapani bashaka amafaranga yabo kumenya aho yagiye niyo mpamvu leta yafashe Pasiteri Mudahinyuka ikamufunga aho gukurikirana ngo barebe aho ikibazo kiri bahakosore ahubwo bagafata umuntu wari uzanye igikorwa gifitiye abaturage akamaro bakamufunga n’ibikorwa bye bigasenywa aho niho bamwe bavugira ngo akarengane kazishira ryari mu Rwanda.
Igitangaje abantu ni uko Akarere ka Kicukiro kavuga ngo idosiye za Pasiteri Mudahinyuka zarimo uburiganya ariko mu Rwanda byashoboka ko umuntu yubaka inzu ikagera ku rwego rwo gusakara ubuyobozi butabizi?
Ikindi uyu wari Meya wa Kicukiro icyo gihe witwa Kayiraba Florance ubu wungirije nkuko yabitangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko ngo byatewe na Pasiteri watangaga dosiye zirimo uburiganya ahubwo ikinyamakuru Umusingi gihereye ku ibaruwa z’abayobozi batandukanye harimo iya Ntawukuriryayo Jean Damascene ivuga ko yasuye igikorwa cyo HOSTA bagasanga nta kibazo bakawemerera gukomeza ibikorwa byawo byo kubaka ubwo Kayiraba Florance niwe ukwiye kubazwa impamvu umuntu y’ubatse abifitiye uburenganzira n’ibyangombwa yarabyishyuriye bimwemerera kubaka uwo muntu yarangiza inyubako ze zigasenywa kuko yanze ko ikigo kiba icya Leta nyuma y’imyaka 5.
Umwe mu bantu batuye aho hafi y’icyo kibanza utarashatse ko amazina atangazwa yagize ati “byaratubabaje kugirango umuntu azane igikorwa kiza gifitiye abaturage akamaro n’igihugu muri rusange atangire yubake hanyuma ubuyobozi bw’Akarere buze busenye uwo ntanasubizwe imitungo ye yahangirikiye ako tubona ari akarengane gakabije.”
Undi nawe yagize ati “iyo bamubarira amafaranga yari amaze gushoramo bakamusubiza n’ikibanza cye bakamubwira akubaka ibyo bashaka ariko umuntu afashe miliyoni Magana arubatse muraje murasenya ibyo si ubugome n’akarengane bikabije kandi Perezida Kagame buri gihe ahora avuga ko ashaka ibiteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange ubwo se uko niko guteza imbere abaturage cyangwa igihugu basenya aho kubaka ,inzego zose zananiwe iki kibazo bose ubwo babeshya Perezida Kagame ko bahagariye abaturage ariko bahagarariye inyungu zabo gusa kuko ntabwo kiriya kigo kiba cyarasenywe.”
Abayapani bagomba kumenya ko amafaranga bari baratanze icyo yagombaga gukora cyakozwe ahubwo Akarere kakabisenya kuko Pasiteri Mudahinyuka nawe gahunda ye ni ukujya kurega Akarere mu nkiko nkuko yabitangarije ikinyamakuru IzubaRirashe bityo inkiko zikamenya uri mu makosa akishyura ibyabandi.
Rwego Tony
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire