Nyamara biriho, ariko noneho bikaba agahomamunwa iyo iryo hohotera; gukanga; guhutaza n’indi myitwarire mibi bikozwe n’uwitwa ko ari umuyobozi ku rwego rukuru rw’igihugu, nk’uko byagaragaye kuri Senateri Sebishwi Juvénal.
Yari asanzwe ashyirwa mu majwi
Senateri Sebishwi Juvénal yari amaze igihe ashyirwa mu majwi n’abantu batandukanye baba abaturage basanzwe, abayobozi b’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano, aho avugwaho gukanga abaturage, barimo umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Samuel, wari utuye iruhande rw’aho Sebishwi yubaka mu Mudugudu wa Bwiza, ho mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, ubu akaba atakihatuye. Uyu mubyeyi ntitwashoboye kumubona ngo aduhe ibisobanuro bihagije, ariko amakuru dufite ni uko yageze aho ashaka kwishinganisha kubera Senateri Sebishwi.
Guhutaza Abapolisi!
Ibi byabaye kuya 07/02/2012 ku Murenge wa Gatenga ubwo umuvandimwe wa Sebishwi witwa Nzungize Gérard yafatwaga agafungwa nyuma yo gutahurwaho impapuro mpimbano z’ibyemezo bitangwa n’Akarere byo gusana amazu. Uko byagenze
rero, inzego zibishinzwe zabonye amakuru y’uko yubatse binyuranyije n’amategeko biba ngombwa ko zibanza kumuteguza ko agomba gusenya ibyo yubatse bitemewe, bitaba ibyo zigakora ibyo amategeko ateganya. Ntiyabikoze ariko kuko ubwazo zahagurutse zikajya iwe, ndetse akajyanwa ku Murenge wa Gatenga nyuma y’uko zimutahuyeho za nyandiko mpimbano zavuzwe haruguru!!
Sebishwi yaje atera ubwoba
Hagati aho mu nzira ajya ku Murenge, Nzungize Gérard yahamagaye umuvandimwe we Sebishwi ngo amutabare bagiye kumufunga, uyu nawe aza nk’iya Gatera atakirwiyambitse, aruhukira ku Murenge asanga mwene wabo ari hafi kwinjizwa Mabuso, maze iterabwoba rya Sebishwi ku bapolisi ritangira ubwo!!
«Nguko uko yatangiye guhata ibibazo abapolisi ababaza aho bajyanye umuvandimwe we, impaka ziba ndende agerageza kubakurikira, abapolisi bamusaba kutabegera ko yareka bagakora akazi kabo, Sebishwi ntabikozwe ahubwo abotsa igitutu ashaka kwegera Mabuso»!. Nibwo yavugaga ko agomba kureba aho bagiye kumufungira; ko agomba kureba niba byemewe kuhafungira abantu; n’ibindi......
Ntibyarangiriye aho kuko yagarutse akinjira mu biro by’ukuriye abapolisi «Commandant» nawe agatangira kumuhutaza mu magambo ko «Umuvandimwe we nta mpamvu ifatika yo kumufunga, Komanda nawe akamusobanurira ko yareka Police igakora akazi kayo kuko umuvandimwe we akekwa, ko rero nibigaragara ko yafungurwa ari bufungurwe, ariko ibyo byose Sebishwi ntabyumve, ahubwo yakomeje iterabwoba avuga ko abapolisi b’aho bose agomba kubafungisha». Muri make yagaragaje ko batazi icyo bakora!!.
Ndlr: Ibi byose Sebishwi yabikoraga batazi uwo ariwe kuko atigeze abibwira uretse ko n’iyo abibwira ntacyo byari bimaze kuko abapolisi bari ku kazi kabo kandi bagomba kubahiriza amategeko.
Aha rero niho dukunze kugaruka, twamagana kandi twiyama bikomeye uwo ariwe wese n’icyo yaba aricyo cyose, witwaza ibyubahiro ugasanga aho ari hose arangwa no gukanga abantu, ari nayo mpamvu twibutsa abayobozi kujya bibuka ko hari itegeko rigenga imyitwarire yabo, bityo umuntu nka Sebishwi ukora biriya rikaba rigomba kubimubaza.
A.I.P Solange nawe yatutswe na Sebishwi
Muri iyo dosiye y’ibyemezo by’ibihimbano, havugwagamo n’uwitwa Ntirenganya Jean de Dieu, uyu akaba ariwe watumwaga na Nzungize Gérard ku Karere ka Kicukiro ngo amukurikiranire ibyo byangombwa byo kubaka, ariko akabifatanya n’ibya Senateri nawe washakaga ibyo gusana ya mazu twavuze yo mu Rwampara muri Kigarama, nk’uko uyu Ntirenganya yabitwibwiriye. Hagati aho rero, Senateri Sebishwi abonye ibyo gukanga no gutera ubwoba abapolisi ku Murenge wa Gatenga ntacyo bitanze, yasanze umuvandimwe we Gérard atafungwa wenyine, nibwo yiyemeje gushakisha wa wundi Ntirenganya Jean de Dieu ariko bari basanzwe baziranye dore ko ngo babaga bari kumwe kenshi mu tubari dutandukanye basangira amayoga!!!.
Sebishwi rero yaramuhamagaye, undi amusanga mu kabari kitwa «Cercle des Jeunes» i Gikondo dore ko Sebishwi atuye hafi aho. Hagati aho yahamagaye Police, ariko ngo itinda kuhagera ariko nyuma haza A.I.P Solange ukorera kuri Station ya Gikondo. Ababonye uburyo Sebishwi yitwaye uwo mupolisikazi agaheze bavuga ko yijujuse amutonganya ko yatinze, ibi nabyo abaturage bakaba barabinenze, «Gusa Solange tumubajije we yatubwiye ko nta kibazo yigeze agirana na Sebishwi».
Ntirenganya rero yarafashwe asangishwa Nzungize ku Murenge afunganwa nawe, bakorerwa dosiye ishyikirizwa Parquet, nayo iyishyikiriza urukiko, ariko nyuma y’minsi mike bararekurwa kuko umucamanza yasanze nta mpamvu zikomeye zituma abaregwa baburana bafunze.
Sebishwi ati barambeshyera!
Senateri Sebishwi n’ubwo ibi tumuvugaho bimwe yabikoraga tumureba, ntibyatubujije kumuha ijambo nk’uko itegeko ry’umwuga ribiteganya, kugirango agire icyo avuga kuri iriya myitwarire, ubusanzwe yagombye gukurikiranwaho n’itegeko ryavuzwe haruguru rigenga imyitwarire y’abayobozi. Yarirenze ararahira rero ko ibyo avugwaho ngo bamubeshyera, by’umwihariko ku bijyanye n’ifungwa ry’umuvandimwe we Gérard akaba yaratubwiye ahubwo ko yafashije inzego kumufata. Ibi nabyo twabyibajijeho kuko ari nko kujijisha mu gihe ibyo yakoze ahutaza abapolisi kandi ku manywa y’ihangu bigaragaza icyo yari agendereye!! Uko biri kose, yaba Sebishwi cyangwa abandi bose dukunze kwumva ngo bishingikiriza ibyubahiro n’imbaraga bahabwa n’imyanya barimo bakazengereza abantu, bamenye ko ntawe tuzihanganira!!
Hari n’abo twumva cyangwa tubonaho bene iyo myifatire mu by’ukuri igayitse, maze wababaza bakirukankira muri C.I.D ye!! Wagirango CID niyo iba yabatumye kujya kujujubya rubanda, cyangwa gukora andi manyanga dore ko bagira menshi!!.
Turasaba inzego bene aba bantu baba barimo ko zakwita kuri iki kibazo, bityo uwo bigaragayeho ko yitwara nabi cyane cyane mu baturage agafatirwa ibyemezo kandi bikamenyeshwa abo aba yitwayeho nabi. By’umwihariko, Sebishwi niba atazi uko agomba kwitwara mu buzima bwe bwa buri munsi azabanze abyihuguremo.
Assumani N.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire