Ubu nyuma yibyo byose ngo ikibabaje Gen. Kayumba ni murumuna we Lt.Col.Rugigana Ngabo ufunzwe ,utajya aburanishwa kuko buri uko urukiko rugiye kumuburanisha urubanza rurasubikwa ,rukaba rumaze gusubikwa inshuro nyinshi bamuha indi minsi 30 bikaba bisa naho ari uburyo bwo gukomeza kumufunga.
Kuwa 6 Werurwe 2o12 nibwo yagombaga kuburanishwa nabwo urubanza rurasubikwa ibyo byo guhora basubika urwo rubanza Rugigana Ngabo aregwa nibyo ngo bituma mukuru we ashaka kuza kumufunguza n’abandi basirekare bakuru bagiye bafungwa bazira gukekwaho gukorana na Kayumba abandi bakabakura ku mirimo bari bashinzwe.
Bamwe mu bantu bakurikirana ibya Rugigana Ngabo bavuga ko ngo bishobora kuba barabuze ibyo bamushinja kuko ngo iyo bihaba yakaburanishijwe ahubwo ngo bashobora kuba bamuziza mukuru we kuko arwanya leta y’u Rwanda.
Byakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru binyuranye ko Gen.Kayumba ,Col.Karegeya ,Maj.Rudasingwa na Gahima bafatanije n’abandi basirikare bakuru bahunze igihugu ndetse n’abasivile bafite umutwe w’ingabo hirya no hino mu bihugu bituranye n’u Rwanda aho byavugwaga ko izo ngabo zabo ziri muri Congo zishaka gutera u Rwanda ,ibindi bitangazamakuru bikavuga ko hari abantu mu gihugu cya Uganda bashinzwe kwinjiza abantu mu gisirikare cya ba Kayumba aho bivugwa ko ubu umugambi uhari muri RNC ya Gen.Kayumba n’abagenzi be ari uwo kuza kubohoza murumuna we Lt.Col.Rugigana Ngabo ndetse n’abandi basirikare bakuru bafunzwe bazira gukorana na Gen.Kayumba Nyamwasa.
Umugambi wabo wari uwo kwinjirira Kasese bakinjira I Birunga ariko uwo mugambi leta ya Kigali irawumenya bituma Perezida Kagame ajyayo ndetse n’abakuru ba gisirikare na polisi bagiyeyo baherekejwe n’abagenzi babo bo mu gihugu cya Uganda.
Ubu abayobozi bakuru muri FPR ni uko bafite ubwoba ko Gen.Kayumba n’abagenzi be bashobora kwinjirira mu gihugu cya Uganda mu gace kitwa Kasese aho byatumye Perezida wa Repubulika Paul Kagame ajyayo kuhareba uko hameze akaba yarajyanyeyo na mugenzi we wa Uganda Yoweri K.Museveni ubwo Kagame yari yagiye guhabwa imidari ye yishimwe ko yagize uruhare rukomeye mu gisirikare cya Museveni akaba yaramazeyo iminsi itatu.
Iyo minsi itatu yose ntabwo byari ukuzana imidari gusa ahubwo harimo n’umugambi wo kujya kureba aho hantu muri Kasese aho byavugwaga ko ingabo za Gen.Kayumba zizinjirira bikazorohera kwinjira mu Birunga Ruhengeri kuko ako gace gahana imbibi na Ruhengeri.
Perezida Kagame nibwo yajyagayo bakanamwibirayo ibyangombwa bye ndetse n’amwe mu mabanga y’igihugu ariko amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi yizewe aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko nyuma ya Perezida Kagame gusura ako gace n’umukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen.Kayonga nawe yagiyeyo akajya kureba aho hantu akajyanayo n’umukuru w’ingabo za Uganda Gen.Aronda Nyakairima nyuma yabo hagiyeyo n’umukuru wa polisi y’u Rwanda Gsana Emmanuel ajyanayo n’umukuru wa polisi ya Uganda Gen.Kale Kaihura bigaragara ko aho hantu hahangayikishije u Rwanda ko ingabo za Gen.Kayumba n’abagenzi be zishobora kuzinjirira muri ako gace.
Lt.Col.Rugigana Ngabo wafunzwe azira ngo gukorana n’imitwe y’iterabwoba akaba yarakomeje gufungwa yajya kuburanishwa agasabirwa iminsi 30 kumara igihe ubu mukuru we Gen.Kayumba akaba ashaka gutera u Rwanda kugirango abohoze murumuna we ufungiye mu Rwanda ndetse ngo n’abandi basirikare bakuru bagiye bafungwa abandi bagakurwa ku mirimo yabo bakekwaho gukorana na Kayumba.
Bamwe muri abo basirikare haravugwamo Gen.Muhire ubu udafite akazi aho bimwe mu binyamakuru biherutse kwandika ko ariwe wafashije Gen.Kayumba guhunga u Rwanda.
Mu Rwanda hamaze gufungwa aba General benshi n’abandi basirikare bakuru ariko iyo hagize abasirikare bafungwa ikintu abantu batekereza mbere y’ibindi byose ni uko baba bavuga ngo barazira gukorana nab a Kayumba niyo baba bafungiwe andi makosa usanga abantu batabyemera neza bavuga ko ari uko bakorana naba Kayumba.
Rwego Tony