Perezida Kagame avuga ko icyo abene gihugu bifuza gukorana nk’Abanyarwanda ari ukugira ngo utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : akaba avuga ko ibyo ari bimwe mu biranga demokarasi, ko ariyo majyambere, aribwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose.
Ibi umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame akaba yarababitangarije anyarwanda ndetse n’abandi bose bakurikirana iby’u Rwanda aho yasaga nkaho asubizo Ambassadeur wa Reta Zunze Ubumwe mu muryango w’abibumbye Susan Rice ubwo yagiriraga urugendo rw’iminsi ine mu Rwanda.
Urwo ruzinduko rukaba rwaribanze kukureba uko bukungu, ubuhinzi n’iterambere mu rwego rw’ubuzima bihagaze. Susan Rice yavuze ko n’ubwo hari ibintu bishimishije byagezweho muri ibyo byiciro, muri politiki y’u Rwanda ngo nta bwinyagambuliro. Kuri we ngo ugereranije n’ibyo byiciro bindi ngo kuri politiki imiryango irafunze .
Ambasaderi Rice yashimye u Rwanda avuga ko mu myaka 18 ishize igihugu cyageze ku bintu byinshi mu rwego rw’ubukungu, umutekano, umubano n’amahanga, ubuhanga mu by’ubucuruzi, ibidukikije no mu byerekeye kwita ku buzima, ikoranabuhanga no mu bireba uburenganzira bw’abategarugoli.
Yavuze ko u Rwanda rwateye imbere ugereranyije n’ibindi bihugu mu byerekeye guha ingufu igitsina gore mu myanya ifata ibyemezo. Ati mu mwaka w’2008 abagore babonye imyanya 45 kuri 80 mu nteko ishingamategeko, bikaba bituma u Rwanda ruba igihugu kimwe rukumbi ku isi kugeza uyu munsi, aho abagore bagize ubwiganze mu nteko ishingamategeko.
Ati: ibi bituma abandi dusigaye tugira ikimwaro. Madamu Rice yanavuze ko, u Rwanda ari incuti, ashobora kubwiza ukuri. Yavuze ko u Rwanda rushobora kuba rurushijeho kugira ubuzima bwiza, rurushijeho gukira no kugira abantu bize, ariko ko mu byerekeye politiki ruri inyuma y’ibindi bihugu byo mu burasirazuba bwa Afrika.
Ati: Haracyari Inzitizi. Abakozi b’imiryango idaharanira inyungu za politiki, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi, akenshi batinya gukora ibiterane mu mahoro, no kuvugira ahagaragara bimwe mubyo banenga ubutegetsi buriho ubu. Bamwe baratotejwe. Bamwe batewe ubwoba n’ababahamagara ku matelephoni n’ijoro, batabazi.
Abandi ntawe uzi irengero ryabyo. Mu kwezi kwa 6, umuryango Amnestie Internationale, wanenze u Rwanda, utangaza imibare igaragaza uko, ruhagaze mu byerekeye uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Guverinema y’u Rwanda yavuze ko, ibyo atari ukuri. Yongeyeho ko, raporo ya Human Rights Watch, inenga imikorere y’inkiko, nta shingiro ifite. Madame Rice, yakomeje anashima guverinema y’u Rwanda, izwi cyaneho kurwanya ruswa yivuye inyuma. Yanashimye kandi uburyo u Rwanda rwateye imbere mu ikoranabuhanga, avuga ko abantu bakoresha internet, bikubye incuro zirenga ibyiri mu myaka mike ishize. Ati : ikoranabuhanga izahindura imibereho y’abanyarwanda.
Ku mukuru w’igihugu wabaye nkubwirwa aya magambo we avuga ko U Rwanda rushya ni urw’agaciro. Ni urw’agaciro gakwiye kuba kabashingiyeho abanyarwanda bo ubwabo. Perezida Paul Kgame yakomeje avuga ko umwana, umukuru, umugore, umugabo ko ibyo tudafite ubu ngubu, n’ibyo buri umwe muri mwebwe iyo yicaye mu rugo avuga ati : “mbuze iki, sindagera kuri iki” ; nibyo twifuza, nibyo dukorera
kugira ngo ushobore kuba wabigeraho. Turifuza ko wabigeraho, turifuza gukorana nk’Abanyarwanda kugira ngo utaragerwaho n’icyo yifuza kibe cyamugeraho kandi abigiremo uruhare : niyo demokarasi, niyo majyambere, nibwo burenganzira bwa buri muntu kandi bwa muntu, niho uvugira icyo ushaka kandi ukakivugira igihe cyose ushakiye, nibwo burenganzira bwa buri kintu cyose.
Jean Elysee Byiringiro
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire