dimanche 5 février 2012

ADEPR: umwotsi uracumba !!!

Hashize imyaka itari mike mu Ishyirahamwe ry’Amatorero ya Pentecôte mu Rwanda ADEPR havugwamo amacakubiri ashingiye ku moko, ari nabyo bamwe bita ingengabitekerezo, bashingiye ku mateka y’abanyarwanda yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994.

Ayo mateka nk’uko bizwi yaranzwe n’urwango hagati ya bamwe mu biyise cyangwa biyitaga, ndetse na n’ubu bakiyita Abahutu cyangwa Abatutsi. Mbere yo gukomeza iyi nyandiko reka tubanze twibutse ko abajanisha mu by’iyoboka Mana n’amadini hano mu Rwanda, bavuga ko amatorero ya gikristu afite abayoboke bagera cyangwa barenga 90%. Aba bose bayoborwa na Bibiliya Ntagatifu bitewe n’uko aba n’aba babyumva.
Bamwe muri aba rero biyita cyangwa bitwa aba Kristu cyangwa aba Kristo bavuga ko bayoborwa cyangwa bagendera ku bya Yesu cyangwa Yezu, nibo usanga bavugwaho ariya matindi y’amacakubiri n’ingengabitekerezo, inzangano n’amatiku y’ubwoko bwose.
Tutagiye mu mateka rero, n’ibisekuruza bya Yezu n’ubwo bihari tunabaza aba bose, kandi uwo ariwe wese bireba azadusubize ibibazo bikurikira :
Yesu ni Umuhutu, Umutwa cyangwa Umututsi ?
Kuki mutahisemo kwitwa aba Mose, aba Aburahamu, aba Nowa, aba Aroni n’abandi mugahitamo kwitwa aba Kristo??
Muri Bibiliya zanyu ni uwuhe murongo ni ikihe gitabo muri 66 biyigize ugaragaza ko Yezu; Yesaya; Yeremiya; Ezekiel; Daniel n’abandi bari Abatwa, Abatutsi cyangwa Abahutu??
Ko Yezu cyangwa Yesu yagaburaga ibiryohereye mwe mukaba mugabura ibirura mugaha abantu vino isharira nka ya yindi Abayuda bamusomeshaga, ubwo murumva mutaganisha ku gutwika urwuri n’intama mwitwa ko muragiye abandi bavuga ko mwiragije zigatikiriramo?? Ubwo rero itangazamakuru nirizajya ryatura rikamagana iyo miragirire yanyu, rikagaragaza ko muri Abashumba badashoboye, mujye mwihangana, hanyuma mwikebuke aho kwirirwa mujya guteta no gukubita amarira imbere y’abo mwibeshya ko bafite imbaraga zo gucecekesha itangazamakuru, cyangwa gufata no gufunga abahagararizi baryo. Impuhwe mutigiriye ngo muzigirire n’abandi, mwe ntimugatekereze ko abo mwirukankiraho gutanga ibirego hari izo babafitiye.

Umushumba Mukuru ateje ibibazo

Uwo ni Pastori USABWIMANA Samuel uyobora ADEPR, akaba n’Umuvugizi w’Itorero, ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’ u Rwanda. Ibi tumaze kuvuga n’ibyo turi buvuge mbere, uyu muyobozi aba yaragize icyo abivugaho iyo tumubona. Ntibyashobotse rero kandi twarabigerageje ari no mu gihugu, ariko byaranze turi bubigarukeho. N’ubwo ADEPR ari Itorero ryakunze kuvugwamo amacakubiri cyane cyane nyuma ya 94, ubu ibibazo Itorero rifite bitari bike mu by’ukuri, byose bishingiye kuri kimwe aricyo cy’amacakubiri, kandi bivugwa cyangwa bigaragaza ko karureta wayo ari Pasitoro USABWIMANA Samuel ukuriye ADEPR, akaba ngo n’Umuvugizi wayo.
Byaravuzwe tubanza kugirango ni ya ndwara ya bamwe mu banyarwanda yaburiwe umuti!! Twakomeje gukurikirana bigeza aho dusa n’abavuye mu bitotsi ubwo twabonaga iyo baruwa Umuyobozi Mukuru wa rimwe mu matorero azwi akorera mu Rwanda, ADEPR yandikiye Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda ariwe Minisitiri w’Intebe. Muri iyo baruwa yo kuwa 8/4/2008 , uyu muvugizi wa ADEPR agaragaza imibare y’abahutu n’abatutsi bari mu buyobozi bw’iryo torero.
Ikigaragara ni uko « MURI RIRIYA TORERO ISAHA IYO ARIYO YOSE HASHOBORA KUZAVUMBUKAMO IBINTU BIMEZE NK’IBYAVUMBUTSE MU KIRUNGA CYA NYIRAGONGO KANDI NTAWE UTARABIMENYE ».
Dore bimwe mu bibazo abantu bibaza kuri iriya baruwa:

Ikibazo cya mbere:
Pasitori USABWIMANA Samuel amenya ate Umututsi; Umuhutu cyangwa Umutwa. Ko muri iyi baruwa agaragaza imibare y’Abatutsi n’Abahutu bari mu buyobozi bwa ADEPR akuriye??

Icya kabiri:
Muri iyi baruwa avuga ko ngo Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR igizwe n’abantu 23, muri bo 15 ni Abatutsi, 8 ni Abahutu, naho muri Biro Nyobozi ya ADEPR igizwe n’abantu 6, batanu bakaba Abatutsi barimo umuvugizi wungirije wa kabiri w’Umuhutu.
Ikibazo: Pasitori USABWIMANA Samuel muri aba batandatu we ko atavuze uwo ariwe cyangwa icyo aricyo??

Icya gatatu:
Iyo usesenguye iyi mibare itangwa n’Umuyobozi nk’uriya w’Itorero usangamo ibintu byinshi biteye ubwoba!! Ese yashatse kugaragariza Minisitiri w’Intebe ko politiki y’iringaniza muri ADEPR bakiyikomeyeho??
- Mu buryo ubu cyangwa buriya Umukuru wa ADEPR yashatse kwerekana ko
Abatutsi bagomba kugira ubwiganze mu buyobozi bw’Itorero??
- Buriya se ntiyagaragaje ko Abahutu barenganye kubera ko ari bake mu buyobozi
bwa ADEPR ikaba irangwamo itonesha??
- Muri rusange buri wese usoma iriya baruwa yashidikanya ko Umushumba wa
ADEPR yabibye urwango hagati y’abayoboke ba ADEPR bamwe bumva ko bari
ku ibere kuko bafite imbaraga zibabereyeho, abandi biyumvamo kuba inkehwe??
- Buriya se uwahera hariya akagaragaza ko bizatinda nyamara amaherezo
abayoboke bakagumuka kandi kubihosha bikazagorana yaba abeshye cyangwa
arose nabi??
Ngaho tubahaye umukoro, ahasigaye dutegereje umusanzu wa buri wese kandi mu nzego zitandukanye. Igiteye impungenge gusa ni uko inzego zagenewe kopi y’iriya baruwa zirimo na Perezidansi ya Repubulika zisa nk’aho zabifashe nk’ibintu bisanzwe, gusa Minisitiri w’Ubutabera we akaba yarabibonye kare agahakanira Umuvugizi wa ADEPR washakaga ko ngo amwemeza bityo, agatangazwa mu Igazeti ya Leta. Minisitiri Karugarama bigaragara ko yari afite amakuru ahagije ko ishyamba atari ryeru muri ADEPR, yavumbuye rugikubita umutego Pasitori USABWIMANA Samuel yashatse kumutamo; kuko abayoboke batari bake ba ADEPR bakomeje gusakuza ko uriya Mushumba yakoresheje uburiganya ngo akomeze inkoni y’Ubushumba mu buryo butemewe n’amategeko.

Reka tubitege amaso ariko twizera ko Leta kuko ariyo iri hejuru y’abandi bose, ikurikiranira hafi iki kibazo; kuko byaba ari akaga gakomeye twumvise ko hari aho byaturitse muri ADEPR, kubisubiranya bikagorana kandi nta gihe abantu batavuze.

KUBAHIRIZA ITEGEKO

Tugarutse kubyo amategeko ateganya, nk’uko twabivuze haruguru, Pasitori USABWIMANA Samuel twifuje kumuha ijambo ngo agire icyo atangaza ku bimuvugwaho.
Kuya 19/12/2011 twaramuhamagaye ntiyafata telefone ye, ariko tumwandikira SMS. Nayo ntiyayisubije, ari nayo mpamvu twagerageje kongera kumuhamagara, icyo gihe twitabwa n’uwo bari kumwe, watubwiye ngo Pasitori atwaye imodoka.

Kuri gahunda yari yaduhaye, Pasteur Usabwimana Samuel twaramwegereye tumubaza igipimo ngo amenye abatutsi n’abahutu mu ibaruwa yavuzwe haruguru yandikiye Minisitiri w’Intebe, adusubiza ko ngo yashatse kunyomoza abamurwanya bavuga ngo kubona imyanya bishingira ku moko muri ADEPR. Tumubajije uko yamenye ubwoko bw’abo nyine avuga bari mu myanya yadusubije nawe asa n’utabaza ngo: ‘‘ Ngo ubwo wowe ntuzi uwo uri we?’’ Aha twagize amatsiko dukomeza kumubaza icyo ari cyo muri ayo moko, rimwe ati: ‘‘ NAWE NYITEGEREZA’’ Tumubwiye ko twe tutamenya gupima amoko ati : ‘‘ NAHO RERO, IBYO WIBIMBAZA KANDI SI UGUTINYA KUBIKUBWIRA’’
Twamubajije impamvu afite abamurwanya ari nayo mpamvu ibyo muri ADEPR bikomeje gusakuza, atubwira ko ibibazo biterwa n’abari abayoboke birukanywe, kandi ko atari we wabirukanye ko ari itorero rigizwe n’abayoboke 800.000.

NDLR: Arasobanukiwe cyane kuko azi n’umubare w’abayoboke b’itorero ayobora
Abo birukanywe rero ngo bazize kunyuranya n’amahame y’itorero. Muri abo harimo uwohereje umugore we hanze, uwashatse gufata ku ngufu; uwibishije cheque, n’abandi...
Aha ariko umuvugizi wa ADEPR yirinze kugira izina ry’uwo ari we wese atangaza.
Ku byo kuba atarandikwa mu Igazeti ya Leta; yatangaje ko na n’ubu akigaragariza Minisitiri w’ubutabera ko nta mpamvu abona ibimubuza, kuko inzitizi nk’urubanza yaburanaga n’abamurwanya zitakiriho kuko yarutsinze. Iki kibazo kandi ngo yanakigejeje kuri Minisitiri w’Intebe.
Pasitori Usabwimana Samuel kandi yanaduhishuriye ko agiye guhangana n’itangazamakuru yitako rivuga ibitari byo. Hari ngo n’ibirego yatanze. Mu yandi magambo arashaka gushoza intambara n’itangazamakuru.
Mu bayoboke bagaragaye cyane mu kwerekana ibibazo biri mw’Itorero harimo Pasitori Gakwaya Yohani nawe twaramuhamagaye kugirango agire icyo adutangariza, cyane ko mu bucukumbuzi twakoze twaje kubona inyandiko ze zivuga kuri iki kibazo, ari nayo mpamvu twasanze ari ngombwa ko tuzitangaza.
Pasitori Gakwaya rero we, akaba yaratubwiye ko inyandiko dufite ari ize koko, ariko kubera ko yarangije kugeza ikirego mu rukiko arega Umushumba wa ADEPR nta bisobanuro yaduha, kubera nyine ko ari mu rubanza.
Twabwira abasomyi ko ubu iki kibazo kigeze no muri Komisiyo y’abadepite y’uburenganzira bwa muntu, tukazakomeza kubikurikirana.

Ubwanditsi (RUGARI)

Aucun commentaire: