Amakuru ikinyamakuru Rushyashya gikura ahantu hizewe ni aya Coup d’Etat irimo gutegurirwa muri Amerika ni imitwe itandukanye irwanya ubutegetsi bw’ i Kigali, abari inyuma y,uwo mugambi ni Gen. Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya kuri ubu bari muri Amerika bafatanyije n,abo barikumwe mumutwe wa RNC n’abandi basirikare bahunze igihugu, twashoboye kubona kandi n, itangazo ryashyizweho umukono mu cyumweru gishize na Theogene Rudasingwa umuhuzabikorwa w’agateganyo wa RNC , ry’impuruza kumitwe yose irwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame harimo niyo muri Congo nka CNDP igice cya Gen. Laurent Nkunda , Mai mai ,FLF n,iyindi ….muri iryo tangazo harimo ko iyo mitwe yose n, umwami Kigeli bagomba guhurira I Chicago Illinois(USA) kuya 10-12 june 2011 , abanzi bose b ,igihugu bakigira hamwe uko bahirika ubutegetsi bwa Kagame witegura urizinduko rw’akazi aho muri Amerika, maze ngo bagashyiraho ubutegetsi bubabereye.
Muri iryo tangazo ba kayumba bavuga ko bagomba buri gihe gushyira ahagaragara umunyarwanda wese w,impunzi wirirwa kuri za embassies z,u Rwanda, kuko bene abo iyo atari abahunze ubusa, baba ari abatumwe kunekuzwa no guhimbira impunzi nyazo ibinyoma ndetse bakagera n,ubwo banazihohotera,bati: Uwo muzi muri abo wisihinga muri embassy mujye mwihutira kumushyira ahagaragara niba afite ubuhunzi abwamburwe. Bene abo ngabo turibwira ko mubazi, mubashyire ahagaragara kuko uhishira umurozi akakumara ku rubyaro.
Muri uwo mugambi barakangurira buri wese utuye Canada, USA, no kwisi hose, kuzaza mu ibanga bagahurira I Chicago, Illinois, USA, ( 10-12 June 2011) bagashakira hamwe uko bahirika ubutegetsi bwa Kagame, ngo hashaka hakameneka amaraso,riragira riti:” tumwereke ko tutamutinya, ko twe impunzi tuzatahuka igihe ingoma y'igitugu izaba itakiriho, kandi ko leta ye igomba kurekura abafunzwe kubera impanvu za politike.
Bityo tumuce mu mahanga, arekeraho kwidegembya, nkuko yirirwa asesagura umutungo wa banyarwanda ahora mu nzira zidafitiye inyungu igihugu”.
Ibyavugiwe munama yabo yo mu Bwongereza byaramenyekanye
Munama yari iyobowe na Gen. Kayumba kuwa Gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2011 mu gihugu cy’u Bwongereza yarimo imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta y’u Rwanda. Ibyayivugiwemo hafi ya byose byari ukunenga Leta y’u Rwanda na Perezida Kagame uyikuriye. Inkuru tubagejejeho iragereranya bimwe mu byavuzwe muri iyo nama n’ukuri kw’ibiriho mu gihugu.Twifashishije itangazamakuru ritandukanye: Iyi nama yitabiriwe na bamwe mu banyamuryango ba FDUInkingi n’aba RNC ya Kayumba na bagenzi be. Inama yari ifite insanganyamatsiko igira iti
Abandi bafashe ijambo ni Paul Rusesabagina, Patrick Karegeya, Sixbert Musangamfura wa FDU, Gerald Gahima, Theogene Rudasingwa, Gervais Condo, Lyse Numuhoza, Emmanuel Hakizimana n’abandi.
Mu ijambo rye, Kayumba Nyamwasa yasabye Abanyarwanda kuyoboka iriya mitwe yombi, kuko ngo Perezida Kagame atigeze atorwa n’abaturage. Ikigaragaza ko ibi Kayumba yavuze nta kuri kubirimo, ni uko Abanyarwanda batakiri ba Nyamujyiryanino, bazi ibibafitiye akamaro, kandi bahitamo bakurikije “Kora ndebe iruta Vuga Numve.”
Naho kubyo kuvuga ko Kagame atigeze atorwa, uretse n’amatora nyirizina n’ubwitabire buhanitse bwo kwiyamamaza kwe byagaragazaga intsinzi idasubirwaho. Byarigaragaje cyane, ko buri gihe ahabaga hateguriwe ibikorwa byo kwiyamamaza habaga hato, bitewe n’uko umubare w’abashyigikiye Kagame wahoraga uri hejuru y’uw’abanyamuryango wabaga utekerezwa cyangwa ufitwe n’ishyaka FPR akuriye.
Na nyuma y'amatora, indorerezi zose zayakurikiye, zaba iza Commonwealth, iza Afurika Yunze Ubumwe n'izindi zashimye uburyo amatora yakozwe mu mucyo no mu bwisanzure. Kayumba Nyamwasa yakomeje asaba buri Munyarwanda gutanga umusanzu wo kugarura amahoro mu gihugu. Iyi mvugo isa n’ica igikuba, kuko utazi u Rwanda n’utarugenda yakwibwira ko ruri mu rusobe rw’ibibazo n’intambara z’urudaca, mu gihe nyamara u Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bitekanye kurenza ibindi mu karere ruherereyemo.
Kayumba Nyamwasa yagereranyije ingoma ya Kagame n’iya MRND zose azita inyagitugu, aho yagize ati “ntitwaba twarashyize hamwe ngo dukureho ingoma y’igitugu ya MRND ngo none bitunanire gukuraho umunyagitugu twashyize ku butegetsi”, mu gihe Dr Gahima Gerald yongeye gushimangira ko Jenoside yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Izi mvugo za bombi zigaragaza ko bakomeje inzira yo guhanagura icyaha kuri MRND n’ukuri kugenda gushyirwa ahagaragara ku itegurwa rya jenoside bakakuburizamo.
Naho kugereranya imiyoborere ya MRND n’iya none byaba ari ukwirengagiza umubare w’amashuri yiyongereye no kubasha kuyigamo kwa bose hatabayeho iringaniza, byaba ari ukwirengagiza amaremboyafunguriwe Abanyarwanda b’ingeri zose mu bikorwa binyuranye by’iterambere ry’igihugu.
Nyamwasa yashoje ijambo rye asaba abaturage kutirara ngo batazirenzwa na Leta y’u Rwanda nk’uko bari bagiye kumwivugana muri Afurika y’Epfo. Aha yashyize icyaha kuri Leta, kandi urubanza rutaracibwa ngo rwemeze umunyacyaha. Ikindi ni uguharabika Leta akayihindura iy’abagizi ba nabi n’abicanyi. Kuba Gahima avuga ko niba
hari uruhare rwa FPR mu iyicwa rya Habyarimana byabazwa Perezida Kagame, nabyo ni ukugaragaza ko hari isura nziza bo bafite nk’abarwanya leta, naho ubutegetsi bwo mu Rwanda n’ubukuriye bakaba imbarutso intambara. Ibi biragaragazwa n’andi magambo yavuze ko mu biciwe hatagomba kwibagirana Umuryango wa Perezida Habyarimana, akongeraho kandi ko Gacaca yateje umwiryane mu Banyarwanda mu gihe nyamara hari abatari bake bashima ibyo inkiko Gacaca zabagejejeho.
Rudasingwa Theogene we yasabye ibihugu byo mu karere gufasha kuzana amahoro mu Rwanda, akirengagiza ko ahubwo abagaba b’ingabo babyo bagira ubwo bagisha inama u Rwanda mu bijyanye n’umutekano, n’abasirikare bo mu bihugu bya kure bakaba bagera mu Rwanda kenshi ngo bahabonere impanuro ku bijyanye n’umutekano. Ibi byose kandi byiyongera ku kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere cyo gufasha kubungabunga umutekano, mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye, hirya no hino ku isi.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire