mardi 28 juin 2011

Museveni ngo yaba ariwe wishe Fred Rwigema

-Ntabwo ari EX-FAR cyangwa Major Peter Bayingana

Hasigaye hafi amezi atatu ngo tube tubara imyaka 21 Major General Fred Gisa Rwigema yishwe, nyamara na n’ubu uwaba yaragize uruhare mu iyicwa rye ntabwo arasobanuka neza.

Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bakurikiraniye hafi iby’iyicwa rya Fred Rwigema twasanze iyo ntwali y’u Rwanda yarishwe n’umuntu udafi te aho ahuriye n’abakomeje kuvugwa yuko aribo bamwishe. Hari ibintu nka bibiri bitagirwaho impaka. Fred yishwe mu minsi ya mbere y’igitero cy’Inkotanyi zambukiye ku mupaka wa Kagitumba. Icya kabiri n’uko muri RPF/ RPA babanje guhishahisha iby’urupfu rwe, ku mpamvu zisobanutse yuko batashakaga guca intege (morali) abarwanyi bikaba byari no gutuma abandi batitabira urwo rugamba rwari rutegerejwe cyane n’abatari bishimiye ubutegetsi bwa Habyarimana bwarangagwa n’ivangura riherekejwe n’agasuzuguro.

Tito Rutaremara wakoraga nk’umunyamabanga mukuru wa RPF niwe washyize ahagaragara iyo nkuru y’incamugongo yuko Fred yishwe, anahita asobanura yuko yasimbuwe na Major Paul Kagame. Ibi byari ngombwa guhita batangaza uwamusimbuye kugira ngo abasore babone yuko urugamba rukomeje, cyane yuko na Kagame yari azwiho ubushobozi bwayobora urugamba n’ubwo atashyirwaga ku rwego rwa Fred na Bayingana ! Ukuntu ariko Tito yasobanuye uburyo Rwigema yapfuyemo nibwo bwatangiye gutera urujijo kuko byagaragariraga buri wese yuko harimo akabazo ! Rutaremara yavuze yuko Rwigema yishwe na mine (Landmine) yakandagiye. Ibi ntabwo byari byoroshye kwemerwa kuko ku munsi wa kabiri w’urugamba nta ruhande na rumwe rwari kuba rwatangiye kujya mubyo gutega za mine.

Nta nyungu Inkotanyi zari zifi te mu gutega ibyo bisasu aho hantu zari zimaze kubohoza kuko nta wutega ibisasu ahe ahubwo abitega kwa aduyi. Abasirikare ba Habyarimana nabo nta bari barwaniye aho hantu ngo uvuge yuko bari bahateze ibisasu, batewe batunguwe batanari hafi y’umupaka wa Kagitumba. Nyuma RPF yaje guhindura imvugo itangaza yuko Fred yarashwe n’umusirikare wo mu ngabo za Kinani ngo wari mu ijipe. Na none amakuru dufi te kandi yizewe n’uko nta jipe yo kwa Kinani yari muri ako gace kuko ingabo z’Inkotanyi zari zimaze gufata agace kanini k’Umutala. Ntabwo EX-FAR yabarizwaga hafi y’umupaka ngo habe habaho na jipe yarasa ku mugaba mukuru w’ingabo z’Inkotanyi !

Iyo abantu rero babuze amakuru y’impamo bishakishiriza ayabo, n’ay’ibinyoma bakaba bayafatamo ukuri ! Ni muri ubwo buryo batangiye kuvuga yuko Major General Rwigema yishwe na Major Peter Bayingana ngo afatanyije na Major Chris Bunyenyezi. Amakuru dufi te ariko n’uko nta Bayingana cyangwa Bunyenyezi wigeze wica Rwigema nk’uko nabo batigeze bagwa muri ambushi y’ingabo za Habyarimana nk’uko RPF/RPA yagerageje kubyemeza ariko nayo ukabona itabitindaho cyane !

Ba Major Bayingana na Major Bunyenyezi ntabwo umwe yari esikoti w’undi ngo bajye kugwa muri ambushi imwe. Amakuru dufi te n’uko nabo batishwe n’inzirabwoba za Kinani ahubwo bishwe n’uwicishije Rwigema ku mpamvu zisa, cyimwe na Rwigema ntabwo bashakaga yuko u Rwanda ruba akarima ka Museveni !

NTABWO MUSEVENI ASHIRWA AMAKENGA

Inkotanyi zigaba igitero kuya mbere Ukwakira 1990 ntabwo perezida Yoweri Kaguta Museveni yari muri Uganda nk’uko na Juvenali Habyarimana atari mu Rwanda. Bombi bari mu nama I New York muri Amerika. Amakuru dufi te n’uko Museveni atifuzaga yuko Inkotanyi zigaba igitero k’u Rwanda cyane yuko muri ibyo bihe yari yugarijwe n’ibitero bya Alice Lakwena(LRA) mu majyaruguru y’igihugu. Ariko kuko yari azi yuko abasore b’abanyarwanda mu ngabo ze bari bariyemeje gutera, kandi nawe yari yarabasezeranyije yuko nibamara gufata ubutegetsi muri Uganda azabibafashamo, yagerageje gusenya icyakabaye ubuyobozi bwa RPA.

Niyompamvu abasirikare benshi b’abanyarwanda muri NRA batari bakiri mu myanya yabo y’ubuyobozi bw’ingabo mu gisirikare cye. Kampala ifatwa Rwigema niwe wari uyoboye ingabo zayifashe.

Nyuma aza kugirwa Umugaba mukuru w’ingabo wungirije akaba n’uwungirije minisitiri w’ingabo. Iyo myanya yari kumufasha kuba yagaba igitero ku Rwanda yaje kuyikurwaho nk’uko na Peter Bayingana yakuwe ku mwanya w’ubuyobozi bw’ubuvuzi muri NRA na Kagame agakurwa ku buyobozi bw’urwego rw’ubutasi muri icyo gisirikare cya Museveni.

Abawofi siye benshi b’abanyarwanda muri NRAboherejwe kwiga kandi batigeze babisaba. Major General Fred Rwigema yoherejwe kwiga muri Amerika naho Major Paul Kagame yoherezwa muri Nigeria. Rwigema yanze kujya kwiga muri Amerika, Museveni ategeka yuko Kagame aba ariwe ujyayo. Kagame nawe yivugira yuko yashatse kwanga kujya muri Amerika ariko aza kumenya yuko iyo aza kwanga kujyayo bari kumufunga bakanaboneraho gufunga Major General Gisa Rwigema.

Amakuru dufi te n’uko uwibiye Kagame ako kabanga ari Major General Mugisha Muntu wari umugaba mukuru w’ingabo za NRA, waje hano I Kigali mu isabukuru y’imyaka 50 Kagame yari amaze avutse. Ubu Mugisha Muntu ari ku ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bwa Museveni.

Major Peter Bayingana n’abandi b’awofi siye bamwe na bamwe b’abanyarwanda nabo boherejwe kwiga ahandi muri Uganda. Bayingana yoherejwe muri Bombo Military Academy cyimwe n’abandi nka ba Shabani Rutayisire (waje kuyobora Orinfor hanyuma akaza kugwa muri Congo), Bitamazire (wari umurwanyi mwiza akaza kugwa ku rugamba nyuma akurikira ba Bayingana) n’abandi nka Muzozo Gashugi (wagizwe demob ari ku ipete rya liyetona colonel). Aba bose bari Bombo ari naho baturutse bajya ku rugamba. N’abandinka ba Kayumba Nyamwasa ntabwo bari bakibarizwa mu gisirikare kuko Kayumba yakoraga nk’umusivile, District Comissioner ( Perefe cyangwa Meya).

Amakuru dufite n’uko Rwigema kuyobora igitero cyo kubohora u Rwanda byarakaje cyane Perezida Museveni kuko kuri we bitari bitandukanye no kumwigomekaho ! Bikavugwayuko ari muri urwo rwego Perezida Museveni yatanze amabwiriza yuko Rwigema ahita yicwa. Ntabwo ari ibwiriza rya Museveni ryari rigoye cyane gushyirwa mu bikorwa kuko no muri esikoti za Rwigema harimo n’abanya uganda nk’uko bari bari no mu bandi basirikare. Amakuru atugeraho avuga yuko abo bantu ba Museveni biciye Rwigema I Matimba. Ngo we yari amaze kugera hafi ya za Nyagatare aza kubeshywa yuko inyuma hari ubwumvikane buke mu barwanyi be, asubiye yo kujya guhosha ibyo bibazo bihimbano baramurasa. Tubwirwa yuko uwamurashe yari afite ipete rya sergent.

Ayo makuru avuga yuko abo bantu ba Museveni ari nabo bishe Major Peter Bayingana na Major Chris Bunyenyezi na nyuma baza kwica Lt. Col. Adam Wasswa mu cyiswe impanuka y’imodoka yabereye ku butaka bwa Uganda. Bayingana na Bunyenyezi bivugwa yuko baguye muri ambushi yari ambushi koko ariko ntabwo yari ambushi ya EX-FAR ahumbwo ayo makuru dukesha abantu twizera ahamya yuko yari ambushi yakozwe na Museveni kandi izo mpfura zombi ntabwo zaguye muri ambushi imwe kuko Bayingana yishwe mu gitondo naho Bunyenyezi akicwa ku mugoroba !

IYIMIKWA RYA MAJOR PAUL KAGAME

Amakuru dufite n’uko abishe Rwigema, Bayingana na Bunyenyezi batanasize uwo ariwe wese mu banyarwanda babibonye, ku gira ngo batazavaho bamena iryo banga. Hari n’abavuga yuko n’abakoreshejwe kubica nabo baba barishwe kuri izo mpamvu zo kutazavaho nabo babivuga.

Kuba Museveni yarashakaga kuba ariwe wagena uko urugamba rw’Inkotanyi rukorwa n’uburyo u Rwanda rwagomba gutegekwa ni ibintu bigaragarira buri wese washatse kubikurikiranira hafi. Abo bakamanda bohejuru bose muri RPA bamaze kwicwa murumuna wa Museveni, Major General Salim Saleh Akandwanaho niwe wahise aza kuyobora urugamba rw’Inkotanyi. Salim Saleh, bivugwa yuko we bwite atamenye umugambi wo kwica Rwigema, yahise avuga yuko General mu moja akifa mwingine ana takeover. We yishyizemo yuko agombagusimbura Rwigema ku mwanya w’umugaba mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi. Iyo Salim Saleh asimbura Rwigema hari kuvuka ikibazo gikomeye. Propaganda za Habyarimana yuko yari yatewe na Uganda byari kugira agaciro.

Museveni ibyo yabiteye imboni, abwira murumuna we yuko hagomba gushakishwa umunyarwanda wayobora urugamba ariko akaba igikoresho cyabo. bimika Major Paul Kagame. Ayo makuru avuga yuko uwo murumuna wa Museveni ariwe wizaniye Kagame atumiza abari basigaye muri high command(ubuyobozi bukuru) ya RPA ati uyu niwe mugaba mukuru w’ingabo za RPA. Ngo kwerekana n’abandi ba kamanda bagomba kumwubaha, Major General Salim Saleh yatereye isaluti Major Kagame ati kuendelea sir, Kagame aliendelea koko kugeza aho ashoboje RPA guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana.

Kagame agomba kuba yaramenye yuko abagande bagomba kuba aribo bishe Rwigema, Bayingana na Bunyenyezi ngo kuko igihe cyose bari mu ishyamba atigeze ajenjeka. Ngo ni gake cyane yajyaga muri Uganda kugeza ahubwo n’aho n’umudamu we, Jannete Nyiramongi, yakuwe muri Uganda ajya kuba mu Bubiligi.

Amakuru dufite atugaragariza yuko urugamba rw’Inkotanyi rwagiye kurangira Museveni amaze kubona yuko nta Rwigema nta Kagame. Aho bari batandukaniye gusa n’uko Kagame yatangiye kuyobora urugamba azi yuko atajenjetse abo kwa Museveni nawe bamuhitana naho Rwigema akaba atarigeze abikeka cyane !

UMUBANO HAGATI YA KAGAME NA MUSEVENI

Umubano hagati ya Perezida Kagame na Perezida Museveni wakunze kurangwamo n’agatotsi uretse byabindi bya gipfura byo kurenzaho gusa. Amakuru dufite n’uko Museveni atigeze yishimira yuko Kagame aba perezida w’u Rwanda. Ibi ahanini byaterwagana biriya bya Kagame byo kwanga agasuzuguro ariko ngo hakanabaho byabindi twavuze y’ukwivanga kwa Uganda mu rugamba rw’Inkotanyi.

Museveni yifuzaga yuko Kagame atajya ku butegetsi ahubwo hakigumiraho umuntu nka Pasteur Bizimungu wabonekaga yaba inkomamashyi y’uwo mukuru w’igihugu gituranyi.

Mu ruzinduko rwa Museveni rwa mbere RPF ikimara gufata ubutegetsi hano mu Rwanda uwari umuyobozi w’ikinyamakuru Shariat yanditse yuko Museveni yari mu ruzinduko mu ntara nshya ya Uganda. Ibi byaviriyemo uwo munyamakuru gufungwa no kugwa mu munyururu ariko mu by’ukuri iyo u Rwanda rujenjeka Uganda yari kurukora intara yarwo. Hari igihe Museveni yari yarigize nk’umuvugizi w’u Rwanda ndetse ngo hamwe na hamwe agashaka no gusinyira ibintu mu izina ryarwo !

Kuba Museveni na Kagame batabanye neza na none bigaragarira ku myifato y’abaperezida bombi iyo umwe yatsinze amatora. Umwaka ushize Kagame yatsinze amatora ariko mu mihango y’irahira rye ntabwo Museveni yahageze nyamara hari abandi bakuru b’ibihugu bagera kuri 15. Akebo rero kajya iwa Mugarura no muntangiriro z’uku kwezi Museveni yakoresheje imihango yo kurahirira gukomeza kuyobora Uganda ariko umuturanyi we wa hafi, Paul Kagame, ntabwo yitabiriye iyo mihango y’iyimikwa rya Museveni.

Urwikekwe hagati ya Kagame na Museveni kandi rumaze imyaka rwarishyize ahagaragara n’ubwo mu ntangiriro za 2000 ubwongereza bwagerageje guhuza izo mpande bigasa nk’ibyashatse gutanga umusaruru. Icyo gihe Museveni yari yasabye mu ibanga Ubwongereza ngo bufashe Uganda kugura intwaro ngo kuko u Rwanda rwiteguraga kubutera.

Andi makuru atugeraho avuga yuko muri bwa bushyamirane bw’u Rwanda na Uganda Museveni yibandaga cyane ku mirwango yigeze guhuza ingabo za Uganda(UPDF) n’iz’u Rwanda(RDF) I Kisangani iza Uganda zikahakubitirwa by’intangarugero. Muri iyo mirwano ya Kisangani, yaba iya mbere cyangwa iya kabiri, UPDF yahatakarije cyane cyane abasore museveni yari yaratanzeho amafaranga menshi abigisha ubumenyi bwa gisirikare muri za kaminuza.

Ngo muri iyo mishyikirano yo guhosha ubushyamirane hagati ya Perezida w’u Rwanda n’uwa Uganda ngo Museveni yakundaga kwibutsa cyangwa gucyurira Kagame ba basore RDF yiciye Kisangani. Kagame nawe akamusubizana uburakari yuko nawe abanyarwanda yiciye mu rugamba rw’Inkotanyi nabo bari abantu !

Yaba Museveni cyangwa Kagame nta n’umwe urigera uvuga ku buryo Rwigema ishwemo ariko Kagame avuga yuko igihe Inkotanyi ateraga ari aho yigaga muri Amerika yakomeje kugerageza gukurikirana iby’uko urugamba rwagendaga ariko ngo akumva yari afite ikidodo ku mutima, ngo byamuzagamo yuko hagomba kuba hari ikintu kitagendaga neza. Ngo yanagerageje gushakisha uko yamenya amakuru ya Rwigema ariko uwo yatelefonaga kubimumenyera akamubwira yuko yabwiwe yuko Rwigema yamaze kugera hirya cyane mu Mutala ku buryo bitari byoroshye kuba yamubona. Icyo gihe Kagame yari afite icyo kidodo ku mutima Rwigema yari amaze igihe yishwe ariko bakibihishe.

Museveni nawe yigeze kuvugira hano mu Rwanda yuko buri buke ngo ajye muri ya nama twavuze yo muri Amerika Fred Rwigema yaje kumureba aho yari ari mu ngoro ye Intebe ariko Museveni ngo amubwira ko adashobora kumubona ahubwo yakwihangana akazamwakira nyuma yuko yava muri iyo nama yo muri Amerika. Museveni ati Rwigema yasubiyeyo ariko mbona acitse intege.

Ntabwo Museveni yasobanuye impamvu atahaye Rwigema nibura akanya gato ko kuba yakumva icyo yaba yarashakaga kumubwira kandi bizwi yuko Rwigema yari umuntu we wa hafi kandi akaba yaranamukeshaga byinshi. Nta n’uwamenya yuko koko kuri uwo munsi Rwigema yagiye kureba Museveni aho Entebe kuko nta wundi muntu wagerageje kubiduhamiriza ! Kuko niba Museveni atarakiriye Rwigema obwo nta n’ubwo yamubonye ngo abone yuko byamuciye integer !

Kayiranga William


Impfubyi za Jenoside - ARGR: Hakenewe ubutabera butari ubwa Minisitiri Karugarama

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasize ibibazo by’ingutu birimo abapfakazi, Impfubyi, ibibazo biboshye umuryango munyarwanda, byose Leta n’Abanyarwanda bose muri rusange bakaba bagomba gufatanya kubishakira umuti ariko cyane cyane hafatwa mu mugongo abasizwe iheruheru na Jenoside.
Abakoze Jenoside ntaho bazigamye na hamwe mu gihugu, bigeze mu karere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi, mu gice cyahoze ari Komini Sake n’igice cya Komini Mugesera, ho ntawakekaga ko hari n’uwo kubara inkuru warokotse. Ibyo byatumye nyuma ya Jenoside imitungo itarasahuwe, abantu bayigabana indi igurishwa n’abari babifitemo inyungu, aho abana bacitse ku icumu muri uwo murenge bakuriye, bashatse kubaza imitungo yasizwe n’ababyeyi babo basanga nta butaka na bumwe budafite ubutuyemo.
Nk’uko twabitangarijwe na bamwe mu bana b’impfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi, bakomoka mu murenge wa Rukumberi, bibumbiye mu ishyirahamwe ARGR (Association des Rescapés du Génocide de Rukumberi). Badutangarije ko bafite ikibazo cy’imitungo yasizwe n’ababyeyi babo bishwe muri Jenoside, kirimo ibice bitatu:
Icyiciro cya mbere ni icy’ubutaka bwasizwe n’ababyeyi babo bwubatswemo imidugudu, aho usanga isambu yose yarubatswemo ikarangira, ntibahabwe ingurane;
Icyiciro cya kabiri ni icy’amasambu yigabijwe n’abandi bantu, kuko abana batahabaga, babaga aho bumva bafite umutekano, bakaba barayagabanye biza kwitwa ko ari isaranganya kandi abo bana batarigeze bahabwaho na m2 imwe;
Icyiciro cya gatatu kikaba icy’amasambu yagurishijwe na bamwe mu basigaranye abana cyangwa se abo bafitanye isano.
Ikibazo kimaze igihe kirekire
Urwo rubyiruko rwibumbiye muri ARGR twaganiriye, rwadutangarije ko ikibazo kimaze igihe kirekire mu buyobozi kuko batangiye gukurikirana ikibazo cyabo ku bwa Burugumesitiri Haguma, nyuma ya politiki yo guhuza uturere, ubuyobozi bwegerezwa abaturage, bakigeza mu buyobozi bw’akarere ka Ngoma, ariko nk’uko bakomeje kubitubwira akaba ari nta mwana n’umwe wigeze abona igisubizo.
Kugira ngo ibibazo byabo bikomeze kundindira ni uko ngo hari abayobozi b’ibanze batakiraga neza ibibazo byabo, bakababwira ko batumva impamvu abakobwa baka amasambu.
Ikibazo cyagejejwe imbere y’umuyobozi w’akarere ka Ngoma, nticyabona igisubizo ariko ngo kuwa 10/04/ 2009 yabemereye ko agiye kugikemura, abibumbiye muri ARGR bakaba barifuzaga ko nibura iminsi 100 yo kwibuka mu 2009 yarangira cyarakemutse.
Icyifuzo cyabo nticyubahirijwe, bigeza aho kuwa 10/07/2009, mu nama yahuje abayobozi b’inzego zitandukanye, hari Umurenge, akarere, abayobozi ba gisirikare, abayobozi ba Polisi y’igihugu n’abandi; bagerageza gushaka umuti w’ikibazo.
Icyo twagarukaho kandi ni uko mu nama yabereye muri Primature kuwa 10 Nzeri 2008, nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Intebe yandikiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’Ubutabera na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, asaba uwo bireba wese gushyira mu bikorwa ibi bikurikira: Gutunganya amadosiye y’abanyereje amafaranga yo kubakira Abacitse ku icumu batishoboye; Guhuza imibare y’abacitse ku icumu bishwe; Gutegura Termes de references za audit y’amazu arimo kubakwa; Gusubiza abana imitungo yabo; Kwihutisha imanza z’imitungo y’impfubyi no kuzifasha mu nkiko; Guha abana ingurane y’amasambu yabo aho Leta ari yo yayatwaye.
Hashatswe umuti w’ikibazo
Bakomeje badutangariza ko muri iyo nama hagaragajwe abana 30 bahuriye kuri icyo kibazo cy’imitungo. Muri bo, umwe ngo ntiyari mu rwego rw’abana ariko isambu ye yarubatswemo basanga ikibazo cye kitashyirwa hamwe n’iby’abana. Uwa kabiri ngo basanze yarahawe ingurane, ariko aho yahawe hacukurwa amabuye y’agaciro nta burenganzira yari akihafite, ngo basaba Umuyobozi w’akarere ko yashakirwa ahandi. Uwa gatatu we ngo basanze uwari watwaye ikibanza cy’iwabo yari afite ahandi, bamutegeka kugisubiza ariko n’ubu ngo biracyari mu manza ntaragihabwa. Uwa kane ikibazo cye kikaba kitarasobanutse neza, bagishinga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukumberi.
Mu bana 26 basigaye, nyuma y’ibyumweru bibiri hoherejwe; ku bufatanye bwa Army week, ababafasha gupima ubutaka, kugira ngo bamenye ababurimo n’uburyo babuhawe. Nyuma hagatangwa raporo y’ibikorwa. Bakomeje badutangariza ko abasirikare baje muri icyo gikorwa, bagaragaza ibyavuyemo kuwa 24/07/2009.
Iyo raporo yerekanye abana 11 n’ibibazo byabo uko biteye, bikagaragazwa n’ibaruwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma yo kuwa 24/07/2009. Ntibabaruye mu murenge wa Rukumberi gusa bagiye no mu wa Sake babarurayo abantu 12. Abo bana batubwiye ko nyuma y’iyo raporo nta gisubizo babonye.
Ikibazo cyagombye kuba cyarakemutse
Mu nama yo kuwa 14-15 Ukwakira 2010, yabereye muri Sports View Hotel, ihuje inzego Nkuru za Leta n’Inzego z’ibanze, mu byo yasuzumye harimo n’Ubutaka bw’impfubyi butunzwe n’abandi bantu, umwanzuro wafashwe kuri iki kibazo ukaba Gusubiza abana b’impfubyi ubutaka bwabo, ubufite akaba ari we ujya mu nkiko, aho kugira ngo abana abe ari bo basiragira mu nkiko, uturere tukaba twarasabwaga kubikora bitarenze kuwa 31 Ukwakira 2010. Hari kandi amasambu y’abana b’impfubyi n’abarokotse Jenoside yashyizwemo ibindi bikorwa n’ubuyobozi. Kuri iki umwanzuro wafashwe ni ugusubiza abana b’impfubyi n’abarokotse Jenoside ubutaka bwabo aho bukiri, cyangwa bagahabwa ingurane y’ubundi butaka/amafaranga, aho ubutaka bwashyizweho ibikorwaremezo birambye. Bikaba byaragombaga kuba byarashyizwe mu bikorwa bitarenze kuwa 15 Ugushyingo 2010.
Ibaruwa No 2707/070506/01 yo kuwa 29/11/2010, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yandikiye Umuyobozi wa ARGR yamusabaga kwitabira igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’amasambu y’abana b’impfubyi bo mu murenge wa Rukumberi, kuwa 03/12/2010, yagaragazaga urutonde rw’abo bana n’ubutaka bagomba guhabwa. Abana bagera kuri 20 akaba aribo bagombaga gukemurirwa ikibazo, barimo 10 amasambu yabo yubatswemo imidugudu akarangira, bahawe ubutaka bushya i Gituza bahabwa n’inyandiko zemeza ko bahawe ingurane. 10 basigaye ubutaka bwabo bwari buhari ariko buhingwa n’abantu batandukanye, bivugwa ko basaranganyije ariko bene bwo ntaho bahawe.
Nk’uko twakomeje kubiganirirwa na bamwe mu bagize ARGR, abana bahawe amasambu basabye abari bayarimo kuba bayakoresha kugeza kuwa 30/06/2011 kugira ngo babone ibizabatunga aho bahawe ingurane mu rwuri ruri i Gituza, aho bagombaga gukomereza ibikorwa byabo, abo bana 10 bakaba bafite ibyangombwa byemeza ko basubiranye ubutaka bw’iwabo.
Ibintu byasubiye irudubi
Mu gihe akarere kari kafashe umwanzuro wo kurangiza ikibazo kandi ntawe gahutaje, mu nama yabereye i Rukumberi kuwa 16/06/2011, Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse, yabwiye abari mu nama barimo abagomba guhabwa n’abasubiza ubutaka ko abo babuhawe batagomba kubuvamo kuko babuhawe mu buryo busobanutse. Icyo gisubizo ngo cyatumye kugeza ubu nta mwana wemererwa kwiyandikisha ku butaka kuko ababufite banze kuburekura.
Ibibazo byashyikirijwe Minisitiri Karugarama Tharcisse, byari mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyari icy’ahubatswe imidugudu hakarangira, icya kabiri kikaba icy’abantu batandatu amasambu yabo ahingwa n’abantu batandukanye, icya gatatu kikaba icy’abantu babiri imitungo yabo yagurishijwe na bene wabo; imwe yagurishijwe n’uwamureraga indi igurishwa na musaza we wo kwa se wabo.
Muri iyo nama Minisitiri w’Ubutabera, KarugaramaTharcisse, yagize ati “Twaje dutabaye ikibazo abantu bakunda kwita ukuntu, ni ukuvuga ngo ikibazo cy’abana b’impfubyi za Jenoside, bambuwe ubutaka bwabo, bakaba bamaze imyaka 17 batari babona ibisubizo. Birababaje cyane! Harimo ibintu bitatu: Icya mbere ni abana, icya kabiri ni impfubyi, icya gatatu ni impfubyi za Jenoside, icya kane ngo bakaba barambuwe ubutaka bwabo. Ikintu kikavugwa muri radio no mu binyamakuru, kubera ko Minisitiri w’intebe yigeze kubitangaho amabwiriza, abayobozi batandukanye bavuze ko kigomba gukemuka, nasanze ari ngombwa.»
Yakomeje avuga ko imyanzuro yatangwaga yasuzumaga ikibazo cy’umuntu ku giti cye, aho kuba muri rusange ngo babihe imyanzuro ya rusange.
Nta mpfubyi y’imyaka 30
Minisitiri Karugarama Tharcisse yavuze ko ibibazo byose byasuzumwe hari inzego zinyuranye harimo ubuyobozi bw’akarere, ubuyobozi bw’umurenge, ubuyobozi bw’akagari, ubuyobozi bw’ingabo n’ubw’igipolisi n’izindi nzego zikorera mu karere, ibibazo byose babifatira imyanzuro ine. Yagize ati «Umwanzuro wa mbere wavugaga ngo tureke gukomeza kuvuga ngo ni abana b’impfubyi ba Jenoside bambuwe ubutaka. Kubera ko twabonye bamwe bageze mu myaka 30, abandi 27, kandi tuzi ko umwana ari umuntu uri hasi y’imyaka 18.» Kuri iyi ngingo, Minisitiri Karugarama yavuze ko batareba igihe ikibazo cyatangiriye ahubwo bareba aho kigeze ubu, ko nta muntu witwa impfubyi afite imyaka 30.
Umwanzuro wa kabiri yagize ati «Twavuze ko abantu bose basaranganyijwe mu buryo bwemewe n’amategeko, nta manyanga arimo, iryo saranganya riremewe, ntawe uzavutswa umutungo we, kuko yasaranganyijwe. Iryakozwe na Leta mu buryo bwo gutuza abanyarwanda ryaremewe rizagumaho.»
Umwanzuro wa gatatu ni abantu bafashe ubutaka bw’abo bari abana icyo gihe ngo barabarera hanyuma bakabanyaga imitungo yabo, Minisitiri Karugarama yavuze ko abagurishije iyo mitungo bavuga ngo bararera abo bana bagomba kubiryozwa, ariko hagomba gushishoza, kugira ngo barebe uko uwo yareze abo bana n’uko yakoreshejwe mu kubarera. Yagize ati «Aho bazasanga amanyanga, uburiganya, uwo muntu azabiryozwe.»
Umwanzuro wa nyuma urebana n’abantu baje bakagura ibintu, ariko ngo bakagura nk’umutungo ugurishijwe n’abanyamuryango. Minisitiri Karugarama akomeza avuga ko bari babifiteho ububasha bwo kugurisha. Yatanze urugero kuwagurishije umutungo wa se agacura barumuna be, nyuma y’imyaka 15 batazahambura abahaguze barashyizemo n’ibikorwa byabo, ngo uhahe abantu babonetse ubu kandi ayo mafaranga yaragiye mu muryango. Yagize ati «Mu muryango bicare bakemure ibi bibazo, niba ari uwayariye agacura abandi, azabiryozwe.» Yakomeje avuga ko aho bazasanga mu gukemura ikibazo hari aho umuntu asigaye nta kintu afite Leta izamushakire uko abaho ariko badahungabanyije umuntu waguze.
Hari imyanzuro itarashyirwa mu bikorwa
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma yasobanuye ko ibibazo byari byaravutse bari baragerageje kubikemura, ariko hari bibiri byavutse bishya basuzumiye hamwe. Bwana Niyotwagira yagize ati «Ibyo twemeranyijweho amatariki yabyo akaba yarageze byashyizwe mu bikorwa, ibisigaye ni ibyo kuwa 30/06/2011 kandi iyo tariki ntiragera, ariko dutegereje iyo tariki twafatiye hamwe. Ni ukuvuga ko igisigaye ari ugushyira mu bikorwa imyanzuro.»
Abakuwe mu masambu basaba indishyi
Nkurikiyinka Yoweli watashye mu 1994, yavuze ko bakigera mu gihugu bacumbitse mu by’abandi ariko nyuma baza guhabwa aho batura, ikibazo bafite kikaba ko akarere kahabanyaga kandi hari ibikorwa bakozemo. Avuga ko rero atumva ukuntu bazakurwa ahongaho bakajyanwa ahandi. Ariko we yagize ati «Aha baduhaye bavugaga ko beneho barangiye nta n’umwe ukiriho.» Asoza avuga ko ubwo Leta ariyo yabahaye yagombye kureba ibikorwa bakoze ikabishyura, batakwemera ko hari umunyarwanda urengana.
Ikibazo cyatangiye ari abana bato
Nyuma y’ibyemezo byatangajwe na Minisitiri w’Ubutabera Karugarama Tharcisse, abibumbiye muri ARGR (Association des Rescapés du Génocide de Rukumberi), badutangarije ko batishimiye ubutabera Minisitiri yabazaniye, kuko ikibazo hari intambwe akarere kari kamaze gutera mu kugikemura, none we akaba yarasubije amazi mu iriba. Batangaza ko bazitabaza izindi nzego, zibakemurire ikibazo. Iki kibazo cyatangiye ari abana bato, nk’uko bakomeje babidutangariza, bigeze aho bashobora kubyikurikiranira none bambuwe uburenganzira bwabo.
Uwitije Silivani uvuka mu murenge wa Rukumberi, akagari ka Gituza, atangaza ko afite ikibazo cy’amasambu y’ababyeyi be yatujwemo umuntu uvuka mu murenge wa Rukumberi, ngo bakayamutuzamo bavuga ko ari isaranganya kandi hari isambu y’umuryango w’iwabo. Ngo yajyaga kubaza mu buyozi bakavuga ko bamusaranganyije na Nyirasenge we avuga ko nta bubasha yari afite kuri uwo mutungo kuko atari afite ububasha bwo kuzungura ababyeyi batari abe. Yagize ati «Naburanye kugeza mu rukiko rwisumbuye, kubera ko naregaga ndi umwana aho ngeze bakavuga ko nta bubasha mfite bwo kuba naburana mu nkiko. Igihe ndindiriye imyaka y’ubukure bateje kashi mpuruza, aho ngiye kubaza bakambwira ko ikibazo cyanjye cyarangiye.» Yasoje avuga ko aho ageze ananiwe kuko kugeza n’ubu kitarakemuka.
Epipaphie Bavugiyaremye, yatangaje ko Jenoside yabaye afite imyaka 10, akaba umwe mu mpfubyi za Jenoside zifite ikibazo cy’amasambu i Rukumberi. Yadutangarije ko muri Jenoside yahungiye i Kigali, abagiraneza na FARG bamufasha kwiga, ariko ngo akumva ko isambu y’ababyeyi be ifitwe na se wabo, witwa Alphonse Twagirayezu, ngo akaba yari afite icyizere ko igihe cyose azagenda agahabwa isambu ya se. Ariko ngo yatunguwe n’uko igihe cyo kuyikurikirana yasanze se wabo yarayigurishije, ubwo bugure nta baturage babuzi.
Na we nk’izindi mpfubyi, yari ategereje ko ikibazo cye gikemuka, bikaba byarasubijwe irudubi na Minisitiri w’Ubutabera. Yagize ati «Byarambabaje kubona Minisitiri w’ubutabera avuga ko nta mpfubyi y’imyaka 28-30, yirengagiza ko Jenoside yabaye turi abana bato cyane.» yakomeje avuga ko atazi niba abakoze Jenoside bafite imyaka 11, ubu noneho bazafatwa bagafungwa, kuko ubu noneho bujuje imyaka yo kuryoza ibyo bakoze. Asoza avuga ko kwitwa impfubyi atari ishema, ahubwo ari amahano yagwiririye u Rwanda, icyo bifuza ari ubutabera ko kandi abantu nibatabakemurira ikibazo Imana izabafasha ikagikemura kuko n’ubundi ngo batari bazi ko bazabaho kugeza uyu munsi. Yagize ati «Birababaje kwitwa impunzi mu gihugu cyawe, utagira aho ubarizwa kandi ababyeyi bawe nta cyaha bakoreye igihugu.»
Vestine Mukayisire, Jenoside yabaye afite imyaka 12, na we ariruka inyuma y’isambu ebyiri, iya se n’iya se wabo kuko ari we wasigaye mu muryango wenyine. Avuga ko isambu ya se yubatswemo umudugudu, babasezeranya ko bazabaha ahahoze ari urwuri ariko amaso yaheze mu kirere. Na ho isambu ya se wabo bayigabanyijemo ibice bibiri, byose bihabwa abari basanzwe mu Rwanda bafite andi masambu. Yavuze ko igice kimwe cyahawe uwari Burugumestiri nyuma ya Jenoside, Rutayisire Wilson, ikindi gihabwa ukekwaho Jenoside.
Vestine Mukayisire avuga ko yareze Rutayisire mu rukiko aramutsinda, ariko n’ubu urubanza rwe ntirurarangizwa. Akomeza avuga ko ikibazo cyasubiye irudubi kubera amagambo ya Minisitiri Karugarama yavuze kuwa 16/06/2011 ubwo yari i Rukumberi, abari mu masambu bakavuga ko Minisitiri ikibazo yagikemuye, izo mpfubyi ntacyo zigomba kubaza.
Vestine Mukayisire yakomeje avuga ko muri Rukumberi nta saranganya ryahabaye, kuko nta mpfubyi n’imwe yahawe aho kuba kandi ariho abayeyi babo bari batuye n’icyemezo cya Minisitiri w’intebe cyarabahaga uburenganzira ku mitungo yabo. Yasoje avuga ko bagiye gushaka ubutabera k’Umuvunyi Mukuru, kwa Minisitiri w’intebe cyangwa kwa Perezida wa Repubulika, kuko ngo batazemera kujya banyura ku masambu yabo babebera.
Ubu izo mpfubyi za Jenoside zikaba zaritabaje Umuvunyi Mukuru nk’uko bigaragara mu ibaruwa bamwandikiye yo kuwa 18/06/2011.

Rwanyange René Anthère

Intambara

- Gen. Kayumba Nyamwasa aravugwa i Brazavile muri Congo
- Col.Karegeya i Kampala muri Uganda

Nyuma y’inama yabereye mu Bwongereza iyobowe na Gen. Kayumba kuwa gatandatu tariki ya 14 Gicurasi 2011,yarimo imitwe ya politiki itavuga rumwe na leta ya Kigali, iyi nama yari yitabiriwe na bamwe mubanyamuryango ba FDU-INKINGI n’aba RNC ya Kayumba na bagenzi be,iyo nama yavugaga ngo “Learning from the past- Analyzing the present- Visualizing the future” ugenekereje ninko kuvuga ngo “Twigire ku mateka, dusesengure ibya none, dushishoze kuby,ahazaza” Iyo nama ibyayivugiwemo byose byari ugutuka u Rwanda na Perezida Kagame , aho Kayumba yagereranije ingoma ya Kagame na MRND zose akazita inyagitugu iyi mvugo ye ikaba yari igamijeguhanaguraho icyaha cyo kumena amaraso y’Abatutsi 1994,MRND n’abambari bayo bahekuye u Rwanda .

Mugihe Gahima we yavugaga ko nta jenoside yabaye ko ubwicanyi bwatewe n’ihanuka ry’indege ya Habyarimana, ariko ni mugihe nawese umuntu wari muri RPF yahagaritse jenoside akaba asigaye ajya kurara kw’Agathe Kanziga umupfakazi wa Habyarimana ngo aramufasha kunamira umugabo we ! uyu mugore ufite amaraso y’Abatutsi muntoki ze ,Gahima akavuga ko ngo Habyarimana yishwe n’Abatutsi bari bayoboye RPF, nawe yabayemo anakomeye yica agakiza asahura ama bank uko yishakiye ,afungira abantu ubusa n,ibindi bibi byinshi .. Gahima yakoze muri iyi Leta.

Abandi bafashe ijambo ni Rusesabagina ,Karegeya Patrick, Musangamfura, Gahima, Rudasingwa, Condo ,Numuhoza, Hakizimana n,abandi ….

Amakuru agera kuri Rushyashya akavugako nyuma y,iyi nama Gen.

Kayumba yahise yerekeza iya Congo Brazavile hafi y,umupaka na Congo Kinshasa dore ko iyo mijyi yombi ariyo yegeranye yambere ku Isi , ikaba ihana imbibe na Repubulika centre Africaine , Gabo na Camerouni.

Amakuru akavuga ko i Walikare kuri km 170 uvuye i Goma hamaze gukusanyirizwa ingabo zigera kuri 300 zahoze mugisilikare cy’u Rwanda APR nkuko byemezwa n’ikinyamakuru Dailly Nation cyo muri Uganda, izo zikaba zije zisanga abandi bagera ku 5000 barimo FDLR ,Mai Mai, Rudi- Urunana ,FLF yo kwaGen. Bisogo n, umunyapolitiki Ruhimbika Mileye, igice cyahoze kwa Gen.Laurent Nkunda kiyobowe na Nsengiyumva Emmanuel uherutse kwica na Ghadi ufungiye iKampala Uganda kubera guteza umutekano muke muri kano karere n,abandi….

Naho mugenzi we Col. Patrick Karegeya yahise ngo yerekeza iya Kampala muri Uganda aho akomeje ibikorwa byo ku rekilita mu nkambi z,impuzi za 94 ,abasize bahekuye u Rwanda ,Karegeya akaba ngo abashukisha ya madorali ahembwa buri kwezi muri Loni, muri cya kiraka cyo gutoza inyeshyamba cyangwa se abacanshuro bo muri Somaliya bagamije guhangana n,umutwe Al-shabab, icyo kiraka Karegeya akaba agisangiye na nwene nyina wa perezida Museveni Gen.Salim Saleh ari nawe bari kumwe aho muri Uganda. Naho bagenzi babo aribo Gahima na Theogene Rudasingwa ndetse na Rusesabagina bafatanyije n’abagize ya mitwe irwanya ubu butegetsi twavuze haruguru bakaba aribo bayoboye imyigaragambyo ibera I Chicago Illinois (USA) ngo imyigaragambyo igamije guca Perezida Kagame mu mahanga. Ariko ibi byose abazi uko u Rwanda ruyobowe n’ingabo zarwo bavuga ko arinko kwikirigita bagaseka, mukiganiro Rushyashya iheruka kugirana na Gen. Kabarebe Minisitiri w’Ingabo yahamije ko hari udukorwa duto duto bazi Kayumba afite muri Congo Kinshasa, anongeraho ko umunsi intambara ya Kayumba izatangiriraho ari nawo munsi izarangiriraho .

Burasa J. Gualbert


Inteko Ishinga Amategeko: Ruswa, Ubwoba cyangwa Amarangamutima

Intumwa za rubanda zimwe n’abanyarwanda bakurikiranira hafi ibikorwa byo kugenzura Guverinoma, basanga bishobora gukorwa bishingiye kuri ruswa, ubwoba cyangwa amarangamutima, nyamara Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Polisi Denys we siko abibona.

Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ifite inshimgano zo Gusuzuma no Gutora amategeko, Kugenzura ibikorwa bya Guverinoma no Guhagararira abaturage. Mu nyandiko ikurikira turibanda ku nshingano yo Kugenzura Guverinoma, kuko aho ni ho usanga zimwe mu ntumwa za rubanda ndetse n’abakurikiranira hafi ibikorerwa mu nteko ishinga Amategeko batabivugaho rumwe. Hari abavuga ko Komisiyo zidasanzwe zishyirwaho hashingiwe ku marangamutima ya Biro iyobora Inteko, Gukora robbing hagamijwe gukingira ikibaba Minisitiri bigaragara ko yakoze amakosa, kudaha agaciro ibiba bivugwa n’abadepite batari muri system (batakozweho robbing). Ibi bibazo Abadepite babifite bakaba babisangiye n’abakurikiranira hafi ibikorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho bavuga ko iyo urebye amakosa akorwa n’abaminisitiri bamwe mu Rwanda, byagera imbere y’Intumwa za rubanda zikanyurwa. Ibi akaba ari byo bashingiraho bavuga ko Inteko yacu yaba irimo ruswa, ubwoba cyangwa amarangamutima.

Kubera ibi bibazo byose twegereye Polisi Denys, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite akaba anakomoka mu muryango FPR Inkotanyi, adutangariza ko abanenga ibikorwa ku isi ntibagomba kubura kuko ntawe uneza abantu bose icyarimwe. Akomeza agira ati “Ubundi Komisiyo yo kugenzura ikibazo kiba kivutse muri Minisiteri runaka, akenshi ijyibwamo n’ababa bazanye ikibazo, hakaba kandi ubwo ikibazo kimwe ugasanga kibumbatiye ibintu byinshi, ugasanga harimo ibibazo by’imibereho y’abaturage, harimo ibirebana na Politiki n’ibindi.” Yatanze urugero rw’ikibazo cya Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo wasangaga gihurirwamo n’ibibazo bireba imibereho myiza y’abaturage n’ibibazo Politiki. Akomeza agira ati “Icyo gihe habaho no gutekereza no ku bandi bashobora gutanga umusanzu bakwifashishwa kugira ngo igenzura koko rizagere ku musaruro ushimishije.”

Hon. Polisi Denys yakomeje asobanura ko uretse biriya kandi mu gutoranya abajya muri Komisiyo zidasanzwe hanarebwa n’ibyiciro binyuranye bigize Inteko, aribyo imitwe ya Politiki, abagore, urubyiruko, abamugaye; bashingiye ku kiba kigiye kugenzurwa, aho yatanze urugero ko mu gihe hagenzurwaga Minisitiri Murekezi Anastase ukomoka muri PSD, Visi Perezida w’iyo Komisiyo yari Depite Mukakanyamugenge Jacqueline, ukomoka muri iryo shyaka.

Ku kibazo kandi cyo kugenzura Guverinoma n’uko za Komisiyo zishyirwaho, Hon Depite Jean Damascene Gasarabwe na we yahuje na Hon. Polisi Denys, avuga ko Komisiyo zishyirwaho hashingiwe ku bumenyi bw’abagize Inteko, bitewe n’uko ikibazo kigiye kugenzurwa kiba giteye; aho yatanze urugero avuga ko mu kugenzura iby’isanwa ry’Inteko yashyizwe muri Komisiyo kuko bari bazi ko afite ubumenyi mu by’ubwubatsi, kandi ko mu gushyiraho Komisiyo nka ziriya imitwe ya Politiki itekerezwaho, ko rero nta marangamutima na ruswa bibamo; twibutse ko Hon. Gasarabwe akomoka mu ishyaka PSD.

Abadepite si abashinjacyaha

Ku kibazo abenshi bibaza ko Abadepite mu nshingano yo kugenzura Guverinoma babikora ubona bishyushye, mu gihe cyo gufata imyanzuro bagahinduka, ukumva ngo Minisitiri runaka ibisobanuro yatanze byanyuze inteko, ndetse ubu Inteko Ishinga Amategeko ikaba yarabaye “Twanyuzwe”. Aha Visi Perezida Polisi Denys yagize ati “Abantu bakwiye kumenya ko inteko yacu atari Polisi, inshingano yacu atari ukwirirwa tweguza ba Minisitiri, ahubwo tugenzura Guverinoma, Minisitiri wagaragayeho ikosa akaryemera kandi akemera ko agiye kurikosora, kandi bigakorwa koko.” Yatanze urugero rw’umuhanda ujya mu Nteko wari wakozwe nabi, Inteko ikabyerekana ubu bikaba byarakosowe. Asoza avuga ko mu bantu habamo intege nke zituma bakosa, ariko ko iyo uwakosheje yemeye amakosa ye akemera kwikosora, aba ari intambwe nziza yo gukomeza gukorana na we.

Abacamanza ni abatora intumwa za rubanda

Nyuma y’ibyagaragajwe n’ibisobanuro byatanzwe, twifuje kubagezaho uko igenzura ryakorewe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Murekezi Anastase, ryagenze kugeza aho intumwa zanyuzwe n’ibisobanuro yatanze. Urubuga ni urwanyu kugira icyo ,uvuga ku mutwe w’iyi nyandiko, nyuma yo kwisomera ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri Murekezi n’imyanzuro yatanzwe na Komisiyo y’igenzura, igashyigikirwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri Murekezi yitabye inshuro nyinshi kurusha abandi

Ibibazo byatumye Minisitiri Murekezi Anastase yitaba inteko ishinga amategeko inshuro nyinshi kurusha abandi ba minisitiri bose babayeho muri uru Rwanda, byagaragaye muri raporo y’ibikorwa yatanzwe na Komisiyo y’Igihugu y’abakozi yo mu 2008, ubwo yashyikirizwaga Inteko ishinga amategeko Umutwe w’Abadepite kuwa 29/07/2009.

Inteko rusange imaze kugezwaho iyo raporo, hafashwe umwanzuro wo kuyishyikiriza Komisiyo ihoraho mu Nteko Ishinga Amategeko, ifite mu nshingano zayo imibereho rusange y’abaturage, kugira ngo iyisesengure mu buryo bunonosoye, hanyuma igeze ku nteko rusange umushinga w’imyanzuro yafatirwa iyo raporo.

Kuwa 20/10/2010, Inteko rusange yarateranye, Komisiyo ihoraho y’imibereho y’abaturage, nk’uko yari yabisabwe, ishyikiriza Inteko rusange raporo yayo ku isesengura yakoze kuri raporo yatanzwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta. Muri iyo nama nyuma yo kubona ibibazo by’urudaca byagaragazwaga muri iyo raporo, hafashwe icyemezo cyo kuzahamagaza Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, akaza gutanga ibisobanuro imbona nkubone kuri ibyo bibazo.

Ku itariki 26 Ukwakira 2010, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yitabye Inteko rusange y’Abadepite, agiye gutanga ibisobanuro, Inteko ihagarika imirimo yayo idafashe umwanzuro ku bisobanuro Minisitri Murekezi yatanze, kuko hari hakiri ibibazo by’inyongera Abadepite bari bakibaza.

Kuwa 09 Ugushyingo 2011, Minisitiri Murekezi Anastase yagarutse mu Nteko nanone Inteko rusange isoza imirimo yayo itanyuzwe n’ibisobanuro yahawe. Icyo gihe hafashwe icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo idasanzwe, yo kubaza Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo.

Kuwa 03 Ukuboza 2011, Komisiyo idasanzwe yagejeje ku nteko rusange y’Abadepite, ibisobanuro bahawe na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Na bwo Inteko rusange ntiyanyurwa n’ibisobanuro Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yahaye Komisiyo idasanzwe. Ifata icyemezo cyo gushyiraho Komisiyo y’Igenzura yo gucukumbura ibibazo byagaragajwe muri raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2008, kugira ngo umutwe w’abadepite ubone ibisobanuro bicukumbuye ku buryo bunonosoye.

Inshingano za Komisiyo y’igenzura

Komisiyo y’igenzura yahawe n’Inteko rusange inshingano yo gucukumbura ingingo zigera kuri 11.

Inshingano ya mbere yari ugucukumbura impamvu bimwe mu bigo bya Leta, urugero nka Banki Nkuru y’u Rwanda (Central Bank), Ikigo cy’Igihugu cy’imisozo n’amahoro (RRA), Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NHRC) na zimwe mu nzego z’imirimo ya Leta bitemera gukorana na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, mu rwego rwo gushaka abakozi no kubashyiraho, kandi binyuranyije n’Itegeko Nshinga riha inshingano Komisiyo y’abakozi ba Leta.

Inshingano ya kabiri yari iyo gucukumbura impamvu Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, ibona ibigo bya Leta n’inzego z’imirimo ya Leta byica Itegeko Nshinga ntigire icyo ibikoraho, cyane cyane ku birebana n’inshingano zayo.

Inshingano ya gatatu yari iyo gucukumbura impamvu ibigo bimwe na bimwe n’Inzego z’imirimo ya Leta bisuzugura ibyemezo bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta.

Inshingano ya kane yari iyo gucukumbura impamvu Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta itakoresheje ububasha ihabwa n’amategeko aho bikenewe mu gushyiraho abakozi mu nzego zimwe na zimwe z’imirimo ya Leta.

Inshingano ya gatanu yari iyo gucukumbura impamvu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n”umurimo ntacyo ikora ku bigo bya Leta n’inzego z’imirimo ya Leta byica amategeko, ndetse bikanga gushyira mu bikorwa ibyemezo bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.

Inshingano ya gatandatu yari iyo gucukumbura ingaruka z’icyemezo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yafashe cyo kwandikira Komisiyo Ishinzwe abakozi ba Leta ayisaba gukurikirana inzego zose z’umushinga w’Iteka rya Perezida risimbura Iteka No 37/01 ryo kuwa 30/08/2004 ryekeye imitangire y’akazi mu bigo bya Leta no mu nzego z’imirimo ya Leta.

Minisitri yarivuguruzaga

Inshingano ya karindwi yari iyo gucukumbura impamvu Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yivuguruje mu byo yabwiye Komisiyo idasanzwe, ubwo ku itariki ya 19/11/2010, yayibwiye ko yandikiye Minisitiri w’Intebe, amusaba guhagarika umushinga w’Iteka rya Perezida risimbura Iteka No 37/01 ryo kuwa 30/08/2004 ryekeye imitangire y’akazi mu bigo bya Leta no mu nzego z’imirimo ya Leta, kugira ngo habanze hakosorwe ibitameze neza; yagaruka kuwa 22/11/2010 akabwira Komisiyo idasanzwe ko adashobora guhagarika uwo mushinga kuko wari waramaze kohererezwa Perezida wa Repubulika ngo awushyireho umukono. Iyo Komisiyo yagombaga kumenya kandi ibyari bikubiye mu ibaruwa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yandikiye Minisitiri w’Intebe.

Kutavuga rumwe hagati ya Minisiteri na Komisiyo y’abakozi

Inshingano ya munani yari iyo gucukumbura impamvu zo kuvuguruzanya hagati ya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, kuko Komisiyo ngo yavugaga ko ibyemezo byayo bidashyirwa mu bikorwam nyamara Minisitiri we akemeza ko bishyirwa mu bikorwa ahubwo igikenewe ari uko Komisiyo igomba kwigirira icyizere.

Inshingano ya cyenda yari iyo gucukumbura impamvu Komisiyo y’abakozi ba Leta na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo batavuga rumwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo ya 2 y’itegeko rigena imiterere n’imikorere ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’imikoranire na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo.

Inshingano ya cumi yari iyo gucukumbura impamvu zo kutavuga rumwe hagati ya Komisiyo y’abakozi ba Leta na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo ku kibazo cy’uko iteka rya Perezida riteganywa mu ngingo ya 95 y’Itegeko No 22/2002 ryo kuwa 09/07/2002 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta ritarashyirwaho; Minisitiri we akavuga ko nta Kibazo biteye mu gihe Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yo yavugaga ko imbogamizi ihari ari uko ritarashyirwaho.

Inshingano ya cumi n’imwe yari iyo gucukumbura kutavuga rumwe hagati ya Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta aho iyo Komisiyo yagugaga ko ihabwa amabwiriza na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ariko Minisitri we akavuga ko Komisiyo ari urwego rwigenga ntawe uyiha amabwiriza.

Ibisobanuro Minisitiri yatanze ntibyigeze binyura Inteko

Nk’uko bigaragara muri raporo yakozwe na Komisiyo y’igenzura, iyobowe na Depite Gasana Alfred wari wungirijwe na Depite Munkakanyamugenge Jacqueline, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite imaze kugezwaho raporo y’ibikorwa bya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’abakozi ba Leta kuza mu Nteko gutanga ibisobanuro mu magambo, imbonankubome.

Ku nshuro ya mbere ubwo Minisitri w’abakozi ba Leta n’umurimo yitabaga Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, ibisobanuro yatanze ntibyanyuze Abadepite, hashyirwaho Komisiyo idasanzwe yo kuzamubaza, ariko ibisubizo yayihaye ntibyayinyuze ndetse bigejejwe imbere y’Inteko rusange na yo ntibyayinyura, hafatwa umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo y’igenzura, igasesengura ibibazo byagaragajwe na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta muri raporo ya 2008.

Ese Komisiyo y’igenzura yaracukumbuye?

Komisiyo y’igenzura imaze kubona ibigo byatungwaga agatoki na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta yavugaga ko byanze gukorana na yo, Komisiyo y’igenzura yagaragaje ko atari byo ahubwo ari Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta itarabifashishije uko bikwiye mu gushyiraho no gucunga abakozi b’ibyo bigo.

Ku kibazo cy’uko ibigo bimwe n’inzego za Leta zanze gushyira mu bikorwa imyanzuro yagiye ifatwa na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, hagaragajwe ko ikibazo cyabaye ahubwo ari ugutinda kuyishyira mu bikorwa cyangwa se kutumva kimwe ikibazo.

Hagaragajwe intege nke babisabira imbabazi

Komisiyo y’igenzura yagaragaje ko habaye intege nke mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo byafashwe ari kuri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, bityo Komisiyo igaragaza ko bemeye ikosa bakabisabira n’imbabazi.

Ikindi kandi ni uko Komisiyo y’igenzura yagaragaje ko Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yemeye ikosa akanabisabira imbabazi ku ibaruwa yandikiye Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ayisaba gushyira mu bikorwa umushinga w’Iteka rya Perezida wa Repubulika rigena uburyo bwo gushaka abakozi bakora mu myanya yo mu nzego z’imirimo ya Leta hakiriho irindi ryerekeye imitangire y’akazi mu bigo bya Leta no mu nzego z’imirimo ya Leta.

Ikindi ni uko mu icukumbura ry’ibibazo Umunyabanga nshngwabikorwa wa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta, yisubiyeho ku bibazo byavugwaga muri raporo ya 2008 avuga ko habayeho kwibeshya ku byanditswe muri iyo raporo.

N’ubwo byagaragaye inshuro nyinshi ko haba Inteko Rusange y’umutwe w’Abadepite inshuro zose yateranye, haba na Komisiyo idasanzwe, bose bagaragaje ko batigeze banyurwa n’ibisobanuro Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yatanze kuri raporo y’ibikorwa 2008 ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta. Komisiyo y’igenzura yo isanga ibisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo n’iby’izindi nzego bivanaho amakosa yose yavugwaga kuri Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.

Ibyo rero bigaragaza ko nyuma yo kwemera amakosa no kuyasabira imbabazi, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo yahanaguweho icyaha na Komisiyo y’igenzura yashyizweho n’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

Ibibazo byari bikeneye ibisobanuro

Ibibazo byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta byari urusobe, akaba aribyo Inteko yari ikeneye kumva ibisobanuro bitangwa na Minisitiri w/abakozi ba Leta n’umurimo, Bwana Murekezi Anastase. Ibyo bibazo byari ibi: Kuba nta politiki y’igihugu igena imiterere y’imishahara mu nzego z’Imirimo ya Leta n’ibigo byayo n’ikigenderwaho mu kuyishyiraho (Politique Salariale); Ubusumbane bw’imishahara ku bakozi ba Leta n’ibigo byayo bituma abakozi benshi barengana mu kazi; Akarengane mu ikorwa ry’ibizamini; Ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorerwa mu kazi bikagirwa ibanga cyangwa bikagaragazwa imburagihe; Gutinda gushyira abakozi mu nzego z’imirimo ya Leta n’ibigo byayo; Kudahabwa agaciro k’imyanzuro ya Komisiyo irenganura abakozi barenganyijwe n’Uruhare ruto rwa Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu bizamini bitangwa n’ibigo bimwe bya Leta nka RRA, RURA, BNR, CNDP n’Uturere bitagendera ku mabwiriza ya Komisiyo y’abakozi ba Leta.

Ibisubizo byatanzwe na Minisitiri Murekezi Anastase, ntibyakiriwe neza n’abadepite bituma hashyirwaho amakomisiyo atandukanye yo kubicukumbura, na yo akayaha ibisonuro, ariko raporo zakorwaga zikagaragaza ko batanyuzwe. Ese byaba byaratewe n’uko Minisitiri murekezi mu gutanga ibisobanuro, hari ibitarashoboraga kumvikana kubera imvugo isa nk’aho izimije akunze gukoresha, bityo bamwe ntibasobanukirwe? Ubundi se ibisobanuro byanyuze inteko byari byaraburiye he kugira ngo Minisitiri asabwe kwitaba kenshi?

Byegeranyijwe na Ntalindwa Théodore na Rwanyange René Anthère

EPR Bibutse kunshuro ya 17 ababo bazize genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baguye I Kirinda banashyingura indi mibiri yabonetse

Kuwa 04/06/2011 nibwo uwo muhango wabaye, wari witabiriwe n’abantu benshi, harimo abayobozi bakuru ku rwego rw’Igihugu ,abihaye IMANA bo mu madini atandukanye mu ijambo rye Bwana Rév. Dr Elisée MUSEMAKWELI, Président et Représentant Légal yashimiye abayobozi n’abandi bashyitsi bitabiriye uwo muhango baturutse hirya no hino mugihugu, akaba yarerekanye abo bashyitsi baje kwifatanya n’Itorero Presbytérienne, ndetse nabanya Murambi kugirango twibuke abacu bazize genocide yakorewe abatutsi muri 1994 .

Yahereye kuri Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango nyakubahwa Kabahizi Celestin, hari kandi Vice President w’Inteko Ishingamategeko Hon Polisi Denis,hari n’Intumwa za Rubanda, Hon Rwabuhihi Ezéshias, hari na Hon SAMWELI Musabyimana, hari n’umuyobozi w’Ingabo zikorera mu ntara yiburengerazuba Jeneral Gumisiriza WILSON.

,Hari n’uhagarariye Polisi,hari n’abandi basirikare batandukanye ,harimo Major Karake naMajor Rusakara, hari n’intumwa ya komisiyo yo kurwanya Genocide ku rwego rw’Igihugu bwana Gonzaga,hari Meya w’Akarere ka Karongi ,ndetse na Excutif w’Umurenge,hari n’abandi bashyitsi baturutse mu matorero hari abaturutse muri Eglise Presbytérienne mu Rwanda.hari na nyakubahwa Perezida wa Sinodi Nkuru yitorero ,Pasitoro Mubirigi Paul,hari kandi Vice Perezida w’itorero EPR na Madame we , hari n’abayobozi bindembo 17. Hari abayobozi b’imirimo muri EPR,hari Umuyobozi wa SFD,abayobozi baza Program mu biro bikuru by’i Kigali, hari abo mu miryango ya Gikristu hari Umunyamabanga Mukuru w’Inama nkuru yaba ,Protestant mu Rwanda, Dr Tarisisi Gatwa, hari Umuyobozi wa AEE umuryango w’ i v u g a b u t umwa, hari n’Umuyobozi w’umuryango wabasoma BIBLE ( B I B I R I Y A ) H A R I U M U Y O B O Z I W ’ U M U R Y A N G O WABADIAKONIKAZI w’I Rubengera.

Hari n’abashumba bitorero baturutse hirya no hino mu Rwanda,hari na Madame wa Hon Ezeshias,ndetse hari na Madame wa Perezida wa EPR MUSEMAKWELI Elisée, yanashimiye n’abandi bashyitsi baje kubafata mu mugongo,hane rekanywe abakiriye, abitabiriye aribo muganga w’ibitaro Dr Esperance na muganga w’ibitaro bya Remera – Rukoma.PEREZIDA WA EPR bwana MUSEMAKWELI yakomeje agira ati; ubwo tumaze kwegerana ndagirango nsabe abayobozi nkuko byari byakozwe bashyingura kuza gushyira indabo kumva barangajwe imbere n’abitabiriye bashyiraho indabo. Ururabo rwambere r w a s h y i z w e h o naNyakubahwa Perezida wa EPR na MADAMU WE,Urwa kabili rwashyizweho na guverineri w’intara y’Iburengerazuba, urwa gatatu rwashyizweho na Vice Perezidaw’Inteko Ishingamategeko mu Rwanda,urwa kane Hon Rwabuhihi Ezeshias na Hon Usabyimana Samweli, urwa gatanu umuyobozi w’INGABO muntara y ’ I b u r e n g e r a z u b a , u rwa gatandatu Meya w’ AKARERE KA KARONGI.

Urwa karindwi Perezida wa Sinode afatanije na Vice Perezida wa EPR ,Urwa munani Umuyobozi waje ahagarariye komisiyo yo kurwanya jenocide mu Rwanda ,urwa cyenda Pasiteri MUGEMERA NA Madame we, urwa cumi Umunyamabanga mukuru w’INAMA ya Abaprotestant mu Rwanda,urwa cumi na rimwe Perezida wa komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge no kurwanya jenocide mu itorero PERESEBUTERIYENE EPR, urwacumi na kabiri ,Umunyamabanga mukuru wa RIG,,urwacumina gatatuUmuyobozi wa AEE mu Rwanda,urwa cumi na gatatu Major KARAKE.

Hakurikiyeho Major Rusakara n’Uhagarariye Polisi naPasiteri Perezida Regional w’Ururembo rwa Kirinda, ndetse na Excutif w’Umurenge wa Murambi hakomerejeho abo mu miryango yababuze ababo, ndetse nabandi bose bari bitabiriye uwo muhango bafite indabo, basabwe gukomeza kubaha icyubahiro.

UBUHA MYA BWATANZWE TARIKI 04/06/2011 UBWO EPR YIBUKAGA ABARABAKOZI BAYO N’ABANDI BOSE BAGUYE IKIRINDA BWATANZWE NABANTU BABIRI HUBAHIRIJWE GENDER. HABANJE UBUHAMYA BWATANZWE NA MADAMU WA N YA K W I G E N D E R A

MATHIAS yatangiye agira ati; gutanga ubuhamya birangora cyane bikanananira rwose ati nari ntuye mumurenge wa Gashari,mucyahoze ari komini Mwendo, itotezwa ryacu ryatangiye mbere kuburyo nambere ya1994 twe twahoraga dutotezwa. Ndibuka ko haraho umugabo yigezekwatisha agira ngo ahingemo ubwatsi bw’inka (ikibaya), abanyagashari baraza baraturwanya, ubundi umugabo wanjye yavukaga I Rwamatamu ubuni mumurenge wa MAHEMBE. Mu 1990 yafunzwe amezi 6 mubyitso, ntacyaha yakoze, nyuma yaho hari umuntu twari duturanye wakoraga muri Pariki ndabyibuka neza yitwaga izina ndaryibagiwe, icyo

gihe haturikaga ibisasu barabitegaga,hari umugabo wari Diregiteri wa Kibaya, agakora ataha Kigali. Noneho igisasu cyaramuturikanye numudamu we ,abanyabirambo barimo Depute SEBITABI MBERE YUKO BAJYA KUZANA IYO MIRAMBO YASIZE AVUZE KO adashyingurwa wenyine ahubwo ashyinguranwa nabatutsi, ubwo ntawarukiryama twahoraga tuvuga tuti; ntibucya. Ubwo twagiye aho bashyingura Depute Sebitabi ati; abantu bacu bazize

inkotanyi kandi inkotanyi ni abatutsi none nuguhorera abantu bacu,mbere yuko uwari perezida Habyalimana apfa, twari tumaze amajoro tutaba mungo. Twihishaga mu babikira, twari imiryango igera kuri 3 harimo umuryango wo kwa KIRUSHA,UWO KWA BAYINGANA, NUWO KWA FIDERI Umusaza waruje gutwara umuhungu we numukazana we yadusanze aho twari twihishe aratubwira ati : Umuntu witwa NDUHURA aravuze ngo niba MATHIAS AKIRIHO nabandi mubihorere. Icyo gihe narimfite inda hafi yamezi icyenda tuza ikirinda

umugabo ajya muri ESI, nanjye ninjira muri Maternete, twaravugaga tuti; ubwo tugiye mubihaye IMANA dushobora kuzaharokokera,umudamu wari ku izamu ati bite ? Nti nje kubyara, arambwira ngo; niko mada iyo uvuga ko uhunze ,bampa chambre yambere uwitwa s/prefet yaraje asiga atanze itegeko ngo; batwice mu majoro ,uwitwa AMANI ,yarazaga agatwara abantu akabagarura bukeye.

Ariko buri kanya babaga bavuga bati mutwereke uwo munya Birambo ,ndashimira umubikira witwa Beatrice yaransengeye ansezeraho abicanyi baraje bati; ubwo tubuze umugabo uwakwica umugore yarihishe mugitondo yaraje arambwira ati; ndabona kubaho kwacu kudashoboka ubwo yaragiye aricwa,natwe tuguma aha. Hakaba abatutsi barishwe imfu z’agashinyaguro, baratemaguwe, bacuzwa ibyabo, abandi bajugumywa muri nyabarongo. Bapakiraga imirambo harimo umugore wa Gahima nuwa Muremangingo nabo baroshywe mu ruzi .Ibyabereyaho byamunaniye kubirondora biteye agahinda n’amarorerwa ateye ubwoba.

UBUHAMYA BWUMWE MUBAROKOKEYE MURI ESI BWANA PASITERI MUGEMERA ARONI WARI KUMWE N’ABANTU BAGERA KURI 50 ABA ARI WE WENYINE UROKOKA.

Yagize ati; abo bicanyi bakoresheje imipanga, amahiri,amacupa nayo yari yiyambajwe kubera ko ahari imipanga yaribaye mike. Hakoreshejwe n’amagrenade, ubundi bajugunywa mumazi. Yagize ati ;kwibuka duhora dukora buri mwaka, ubu akaba ari umwaka wa17 kuritwe twarokotse, kwibuka ningirakamaro, Mukinyarwanda baca umugani ngo; umuryango utibuka urazima...