mercredi 16 mars 2011

“Rwanda iriyama Uganda”

Amakuru atugeraho aravuga yuko u Rwanda ruherutse kwiyama Uganda kutazahirahira ngo itere inkunga Kayumba Nyamwasa na bagenzibe mu mugambi uvugwa wo kuba batera u Rwanda, bitaribyo narwo rugafata ingamba zikarishye.

Amakuru agaragara ku murongo wa iwacu avuga yuko Kigali yasabye ibihugu bya Amerika n’u Bwongereza kumvisha Perezida Kaguta Museveni yuko igikorwa icyo aricyo cyose cyo gushyigikira ba Nyamwasa kitari kure yo gukurura intambara hagati y’u Rwanda na Uganda ! Ayo makuru akavuga yuko amakenga u Rwanda rufitiye Uganda ashobora kuba afite ishingiro ngo kuko nyuma gato yuko urukiko rwa gisirikare rukatira Nyamwasa, Karegeya, Gahima na Rudasingwa igifungo cyo hagati y’imyaka 20 na 25, ngo Gen.Kayumba Nyamwasa na Col. Patrick Karegeya bari Kampala mu ruzinduko rufite impamvu zidasobanutse.

Abahamya yuko Nyamwasa na bagenzi be baba bategura ibitero byo kugaba ku Rwanda bakavuga yoko urwo ruzinduko rw’abo bawofisiye bakera ba RDF muri Uganda rugomba kuba rwari rugamije gukorana imishyikirano n’imitwe yitwaje ibirwanisho mu burasirazuba bwa Kongo ngo bapange uko bafatanya urugamba rwo gutera u Rwanda. Iyo mitwe harimo FDLR, Mai Mai cyimwe n’abo mu mumutwe wa CNDP banze kwinjizwa mu gisirikare cya leta ya Congo. Iki gice cya CNDP kirakariye u Rwanda kubera yuko rufunze umuyobozi wacyo, General Laurent Nkunda, cyikanarushinja kuba arirwo rwasenye urugamba rwa CNDP ku kagambane na Perezida Joseph Kabila.

Amakuru yuko Perezida Museveni aherutse mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Afurika y’Epfo nayo yatumye abantu babivugaho byinshi. Bamwe bakavuga yuko Perezida wa Uganda ashobora kuba yaragiye gusaba Perezida Jacob Zuma kutazita kuri za manda mpuzamahanga u Rwanda rwasohoye zo guta muri yombi ba Nyamwasa na Karegeya. Abandi bagatekereza yuko Amerika n’u Bwongereza bwaba bwarasabye Perezida Zuma kugerageza guhosha uwo mwuka mubi uvugwa hagati y’uRwanda na Uganda, Museveni akaba yari yatumijwe na Zuma ngo amusobanurire uko ibintu bimeze, hakaba hitezwe na Perezida Kagame kuzajya gusobanura aho akura urwo rwikekwe rw’uko Uganda yaba itera inkunga ba Nyamwasa ngo bashyire mu bikorwo icyo bita kubohora u Rwanda bwa kabiri (second liberation ).

Mu ibaruwa ariko Karegeya yandikiye abagize akanama ka LONI gashinzwe umutekano ku isi, Karegeya, avuga yuko bo bashaka kubohora u Rwanda badakoresheje ingufu za gisirikare. Twagerageje gushakisha abavugizi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’uRwanda ngo igire icyo yavuga kuri aya makuru ntibyashoboka ariko mu mpera z’umwaka ushize perezida Kagame yavuze yuko koko Nyamwasa na Karegeya bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano w‘u Rwanda, babikorera ku butaka bwa Afurika y’Epfo ! Hari mu kiganiro n’abanyamakuru muri village Urugwiro aho Kagame yavuze yuko igihugu cya Afurika y’Epfo cyabimenyeshejwe ngo ariko kikareka ba Nyamwasa bagakomeza gukorerayo imyiteguro yo guhungabanya umutekano mu Rwanda.

Icyo gihe havugwaga ibyo guhungabanya umutekano, birimo ibyo guturitsa ibisasu, ariko ubu haravugwa ibyo gutera.

Kuba Kigali ikeka amababa yuko Afurika y’Epfo kuba ibogamiye kuri ba Karegeya na Nyamwasa, byagora Perezida Jacob Zuma kumvikanisha ba Perezida Kagame na Museveni niba koko ubwongereza na Amerika barabimusabye ! Ibi bije igihe Great Lakes Voice itangaza yuko Leta Zunze Ubumwe ziburira abanyagihugu bacyo kutirara ngo kuko Atari muri Uganda no mu Burundi honyine ngo ahubwo ibyihebe nka al-Qaida na al-Shabaab bishobora no kugaba ibitero mu Rwanda. Ntabwo Amerika asaba abaturage bayo kudakora ingendo zitari ngombwa mu Rwanda nk’uko yabikoze kuri Uganda no ku Burundi ariko ibwira abaturage bayo baba mu Rwanda gufata ingamba za ngombwa mu gufasha leta y’u Rwanda kwicungira umutekano. Nk’uko GLV ibivuga ngo ingamba Ambasade ya Amerika ibwira abanyamerika baba mu Rwanda gufata harimo kugirira amakenga ibikorwa biteye amatsiko(suspicious activities) no guhita babimenyesha polisi y’u Rwanda bahamagara nomero 311. Ngo bagomba kandi guhora bibaza iki kibazo: Nakora iki haramutse habayeho igitero(an attack ) ? Biramutse bibaye witegure uko washyira mu bikorwa ibisubizo waboneye iki kibazo.

Ikindi abo banyamerika bagirwaho inama ni uguhora birinda ahantu hakusanyikirwa abantu benshi, cyane aho abanyaruhu rwera(westerners) benshi baba bakusanyikiye cyangwa aho abashinzwe umutekano baba batagaragara.

Kandi ngo bakareba yuko telephone mobile zabo zihora zisharije(zirimo umuliro) kandi buri gihe zibari hafi.

GLV ivuga yuko yaganiriye n’umuvugizi wa polisi, Superintendent Theos Badege, kuri telephone akababwira yuko aribwo bwa mbere kumva iyo nkuru yo kubwira Abanyamerika kuryamira amajanja(story of alert) ngo ariko yongeraho yuko ibyo aribyo byose nta mpamvu yo gukuka umutima kuko abashinzwe umutekano mu Rwanda burigihe baba biteguye no guhashya igitero aho cyaturuka hose. Nk’uko Badege abivuga n’umwofisiye mu nzego z’ubutasi yavuze yuko ibintu babikurikiranira hafi kandi nta bwoba biteye (situation is under control and closely monitored) !

Igihe Kayumba Nyamwasa yarakiri umugaba mukuru w’ingabo za RDF u Rwanda na Uganda byatabaranye muri Kongo, ibihugu byombi birwanya ubutegetsi bwa Laurent Kabira wari umaze kubihinduka kandi ari byo byamwimitse.

Abasirikare b’ibi bihugu byombi( RDF na UPDF) bageze Kisangani ubwabo barirwanira n’ubwo bari bazi yuko umwanzi wabo bombi ashyigikiwe ku rugamba n’ibihugu byinshi birimo Angola, Zimbabwe, Namibia an Tchad. Iyo mirwano hagati y’u Rwanda na Uganda yabaye incuro ebyiri kandi zombi Uganda ihatakariza bikomeye. Bivugwa yuko yaba Kayumba Nyamwasa cyangwa Jeje Odongo wari ukuriye ingabo za Uganda batavugaga rumwe n’abashebuja ku bijyanye n’ubushyamirane bwari hagati y’u Rwanda na Uganda. Ngo Nyamwasa ntiyabivugagaho rumwe na Kagame nk’uko Odongo atabivugagaho rumwe na Perezida Museveni. Amakuru akavuga yuko ibyo byaje kugaragara nk’aho Kayumba Nyamwasa yari ashyigikiye umurongo wa Museveni naho Jeje Odongo ashyigikiye uwa Kagame.

Ibi byaje gushimangirwa n’uko nyuma gato y’imirwano ya Kisangani abagaba bakuru b’ingabo baje guhindurwa ku mpande zombie, Kagame akuraho Nyamwasa amusimbuza James Kabarebe naho Museveni akuraho Odongo ashyiraho James Kazini. Ababikurikiranira hafi bakavuga yuko nta gitangaza kuba Nyamwasa atorotse Kagame yanyuze muri Uganda, agaherekezwa neza kugeza yigereye muri Afurika y’Epfo nk’uko na Karegeya wamubanjirije ariko byabaye !

Igihe Kayumba Nyamwasa yarasirwaga muri Afurika y’Epfo agakomeretswa igisirikare cya Uganda cyasohoye itangazo kivuga yuko kibabaye cyane. Mukiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru muri icyo cyumweru yavuze yuko kubabazwa n’umuntu wari ugiye gutakaza ubuzima ari ikintu cyumvikana. Yongeraho yuko aho ikibazo kiri ariko hari abanyarwanda benshi barashwe ndetse n’abatakaje ubuzima ariko abo baturanyi nta wundi bigeze bagaragaza yuko yabababaje uretse Kayumba Nyamwasa gusa. Ati ibi bigaragaza yuko Nyamwasa, akiri no mu mirimo ye ashobora kuba yarakoreraga Uganda kurusha uko yakoreraga u Rwanda !

Niba rero aribyo koko Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya bagaragara muri Uganda kandi bivugwa yuko bafite ingabo bategura hakurya muri Congo zo kuba zatera u Rwanda, Kigali igomba kubigiraho ikibazo nk’icyo kivugwa yuko Kagame yasabye Amerika n’u Bwongereza kumubwirira Museveni kuva mubyo arimo bitari ibyo akamugerera mu kebo nk’ako ashaka ku mugereramo.

Muri cya gihe twavuze Kabarebe asimbura Nyamwasa na Kazini asimbura Odongo, Perezida Museveni yandikiye uwari minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza, Claire Short, amusaba yuko yamufasha kumvikanisha impamvu Uganda yashakaga kugura intwaro nyinshi z’imirwano: ngo n’uko Kampala yari ifite amakuru yuko u Rwanda rwari mu migambi yo gutera Uganda. U Rwanda ntabwo rwigeze rutera Uganda nk’uko n’ubu Uganda ishobora kuba nta migambi ifite yo gufasha ba Nyamwasa ngo batere u Rwanda bikabarwa rwikekwe gusa rw’abasank’abakeba !

Kayiranga William

Aucun commentaire: