mardi 15 mars 2011

Imitego ibiri Kayumba,karegeya bateze Kagame

Amakuru amaze igihe agarukwaho mu binyamakuru byo hanze no mu Rwanda,ni ihunga ,urubanza,n’imigambi ya Gen Kayumba na bagenzibe.
Nyuma yo guhunga igihugu cy’u Rwanda, Patrick Karegeya uba muri Afurika y’epho yatangarije ikinyamakuru The Observer cyo muri Uganda ko Abanyarwanda bakwiye kurwanya Leta ibayoboye’’Abanyarwanda nibo bonyine bakwiye guhaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo, nanjye niteguye gufatanya nabo’’Karegeya.
Ibi bivuyeho Kayumba na bagenzi be basohoye icyo umuntu yakwita ibitekerezo byabo mu cyo bise Rwanda Briefing aho bagaragaje imitego bateze Kagame na Leta ye.
Imitego ibiri ikomeye
Umutego wa mbere bateze Kagame ni inzira yo kumwangisha abaturage, bateza umutekano muke mu gihugu,byavaho bakagaba ibitero bya gisirikare byaguye. Ibi ni nabyo byatumye tariki ya 3/08/2010 umuvugizi mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Jill Rutaremara,yaratangarije ikinyamakuru The New Times ko amagambo Karegeya avuga hirya no hino atari mahya,ibyo aherutse kuvuga asaba abantu gukora intambara byo bitagomba gufatwa nk’aho byoroshye.
Iyi ntambara aba bagabo bateganya cyane ko babyitangarije, ni kimwe mu mitego bateze Kagame bagamije kumukura ku butegetsi afite biciye mu matora.
Umutego wa Kabiri ni ukugumura abaturage hifashishijwe cyane Abahutu,aho babigaragarije muri iriya nyandiko yabo bise u Rwanda muri make’’Rwanda Briefing’’aho ku rupapuro rwa 14,bavuga ko abahutu bakandamijwe n’ubutegetsi bwa Kagame ‘’ni butisubiraho bazaburwanya kuko bazaba barambiwe ku tibona mubutegetsi ‘’
‘’.In one passage, which the court cited as a criminal attempt to stir communal hatred, they warned of another ethnic explosion in Rwanda. "The Tutsi minority cannot hope to impose their will on the Hutu majority forever," they warned. "The military victory of Hutu insurgency could, in turn, conceivably lead to the genocide of the remaining Tutsi population of Rwanda."
Ibi tubisanga mu kinyamakuru cyo mu bwongereza(guardian .co.uk,Thursday 27 January 2011),aho kivuga gishimangira ibi bitekerezo bya Kayumba ndetse kinongeraho ko Kagame aganisha u Rwanda habi aho iyi nkuru bayise’’ Kagame’s authoritarian turn risks Rwanda’s future’’.
Iyo ukurikiranye imisesengurire y’ibi binyamakuru mpuzamahanga usanga ari intambara y’itangazamakuru yatangiwe na Kayumba na bagenzi be,bikaza muri wamutego wo kubanza kwangisha isi n’abanyarwanda Kagame .
Uyu mutego wa Kabiri wo kwereka abaturage ko bagomba kurwanya Kagame,usanga ari intwaro yo gutuma abaturage bihereza imihanda bakamagana Kagame,bakamukura ku butegetsi.Ibi ntibatekereza ko byavanaho Kagame ngo bikunde, ahubwo ni uburyo bwo kubihuza n’urugamba bashoza,bagashegesha Kagame cyane ko bazi neza ko bitoroshye ku mirwano y’amasasu.
Muri iyi nyandiko ya Guardian,bagaragaza ko Kagame yigijeyo abobatavuga rumwe,bahera ku wari Perezida Pasteur Bizimungu,kuri Twagiramungu wabaye Ministiri wa mbere w’intebe,bavuga Sebarenzi wayoboye inteko shinga mategeko,bagaruka no kuri Rusesabagina wamamaye kubera Hotel Rwanda,nawe akaba yaragiye mu murongo w’abatavuga rumwe na Leta ya Kigali.
‘’ In Kagame's early years in power, he made enemies of many he might have turned into allies, including former president Pasteur Bizimungu, former prime minister Faustin Twagiramungu, former speaker of parliament Joseph Sebarenzi, and Paul Rusesabagina, the hotel manager whose story was the basis for the film Hotel Rwanda ‘’
Ibi byokuvuga ko ntabwisanzure buhari,abanyaporitike batihanganirwa, ni kimwe mu kwumvikanisha ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’igitugu kiyoboye igihugu.
Kayumba na bagenzi be bakaba bari mu ntambara yo kwigarurira amashyirahamwe n’amashyaka akorera hanze ,cyane ku mugabane w’uburayi na Amerika,bakaba barahisemo ayo bita aya Abahutu bahejwe,nk’iryo baherutse kugirana amasezerano y’ubufatanye ry’uwari Ministiri w’ingabo Gen.Major Habyarimana, n’ishyaka rya FDU-Inkingi rya Ingabire Victoire ufungiye mu Rwanda.
Amakuru atugeraho ni uko Gahima na mwene nyina Rudasingwa bakomeje kugenderera impunzi aho ziri hose muri Amerika, babasobanurira igikorwa barimo cyo kuvanaho ingoma ya FPR, doreko bashinze ishyaka ryabo rya Rwanda National Congress (RNC) rigomba kuyisimbura (RPF)
Mwitende J.Claude

Aucun commentaire: