Ihunga rya Gen. Kayumba rero rikaba riri mu bintu bikomeye byahishuye byinshi ku miterere ya politiki yo mu Rwanda, ndetse no guhita ritanga ishusho yayo mu myaka iri imbere mu gihugu cy’u Rwanda. Usibye imbaraga ziriho zishyirwamo mu gutatanya no gusiribanga izina n’imbaraga by’uyu musirikare, ariko hari n’ibindi ushobora gushingiraho wemeza ubuhangange bwe mu bigwi n’ibirindiro by’ingabo za APR n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi; muri ibyo harimo ko kuba ari umwe mu basirikare bahawe amapeti yo mu rwego rwo hejuru nyuma y’ikurwa mu gisirikare kwa Kagame, kubera ko yari amaze kuba Perezida wa Repubulika.
Ikindi n’imyanya ikomeye mu rwego rwa gisirikare yajyiye ahabwa, irimo ukomeye cyane wo kuba umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu cy’u Rwanda nubwo yabimazeho igihe giciriritse. Mu bindi bidakunda gushirwa ahagaragara ni ubuhanga bwe mu bya politiki no kumenya no gushyigikira umuco w’ibiganiro (gukina politiki) ku bibazo abantu baba bahuriyeho; ubwo buhanga bukaba bwaranemejwe na Perezida Kagame ubwo yamutumaga kumuhagararira mu gihugu cy’Ubuhinde nk’Ambasaderi, ubundi bidakunze kubaho kubona umusirikare w’umwuga ugeze ku rwego rwa Lieutenant General ahabwa inshingano yo kujya kureshya abashoramari, n’izindi nshingano Ambasaderi w’igihugu gicyennye aba ashinzwe mu bihugu yatumwemo.
Ubwo buhanga rero ni nabwo muri iki gihe bukomeje kumushyira ku mwanya wa mbere w’abantu bahangayikishije Perezida Kagame, nubwo bamwe batabizi. Urugero ni uburyo yageze mu buhungiro imitwe y’abanyarwanda benshi igahera ubwo ishyuha, ndetse na bamwe mu barwanyaga Leta iyobowe na Kagame (bakunze kubarizwa i Burayi) babikoraga rwihishwa cyangwa biguru ntege ariko bagahita bagaragaza ko baramaramaje, babikora ku manywa y’ihangu. Urundi rugero ni uburyo abantu bose bari barahunze kubera utubazo bagiranye n’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi cyangwa se bagiranye nawe ku giti cye (Perezida Kagame), ndetse n’abahowe gukorana cyangwa kumushyigikira (Kayumba) babonye umwanya wo kwisuganya bahita banatangiza Ishyaka RNC.
Ubwo buhanga kandi twibukiranyije ku ntandaro yo kutumvikana kwa Perezida Kagame na Gen. Kayumba, nk’uko byagiye byandikwa mu bitangazamakuru bitandukanye, bukaba ahari bwaragize uruhare rukomeye muri iyo ntandaro yose. Byavuzwe kenshi ko bijya gutangira byahereye mu ntambara ya Kongo ya mbere, ubwo Kayumba yari umugaba mukuru w’ingabo maze agafata icyemezo cyo kongerera amapeti ingabo zari kuri urwo rugamba atabanje kubaza umugaba w’ikirenga w’ingabo ariwe Perezida wa Repubulika (wari Kagame), icyo gikorwa kikaba kitarabonywe neza na Perezida Kagame kuko ngo yakibonye nk’igikorwa cyari kigamije kwishakira ikuzo (popularity) kwa Kayumba mu basirikare b’igihugu. Nyuma yo kubibona gutyo, Perezida Kagame yakoresheje ububasha bwe nk’umugaba w’ingabo w’ikirenga amuvana ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo; ndetse binavugwa ko yahise anafungirwa iwe mu buryo bw’ibanga, afungurwa ahita yoherezwa kwiga mu Bwongereza.
Gusa kubera impamvu zitashyizwe ahagaragara, nubwo nazo bigaragara ko zari zifite aho zihuriye no kumwigomekaho, Kayumba yataye ayo masomo shishi itabona agaruka mu Rwanda. Perezida Kagame mu bwenge bwinshi akina ikinamico amugira umunyamabanga mukuru w’urwego rushinzwe umutekano mu gihugu (NSS), umwanya nta gushyidikanya yakozemo anekwa cyane, bamwe mu bamunekaga cyane ngo hakaba hari harimo Lt. Col. Ndahiro Emmanuel na Gen. Maj. Jack Nziza. Kayumba ariko kubera ukuntu yakundwaga cyane n’abasirikare bato n’abakuru ku buryo byakomeje kuba ingorabahizi kumenya no gukurikirana ibikorwa bye mu gisirikare, ari nabyo byakomeza gutera Kagame ikibazo. Kagame na Kayumba bakomeje kutarebana neza kugeza ubwo Kagame afatiye icyemezo cyo kumushyira burundu mu mirimo ya gisivili (bisa no kumugira Demobu), amugira Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.
Muri ako kazi ka gisivili kandi nabwo Kayumba yakurikiranirwaga hafi na maneko za Perezida Kagame, ari nako ibikorwa na gahunda agirana na bamwe mu bayobozi ba gisivili cyangwa ba gisirikare ndetse bamwe muri abo bakaba baranaguye mu mporero z’uwo mwuka mubi wari hagati y’abo bagabo bombi. Bamwe muri abo ni Maj. Karenzi Ben wari umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ubuzima, Col. Karegeya Patrick wari umuyobozi w’urwego rw’iperereza ryo hanze y’igihugu n’abandi b’abasirikare tutarondoye; hakiyongeraho n’abandi bari mu mirimo ya gisivili nka Ngoga Pascal wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, waje gufungwa ashinjwa ruswa ariko mu by’ukuri akaba yaraziraga imigenderanire na Kayumba ndetse n’ikimasa yigeze kumugabira (Kayumba). Ibyo bibazo bya Kagame na Kayumba byakomeje kuba ibanga rikomeye, usibye rimwe yasagariwe n’umunyamakuru w’Umuseso akamubaza icyo apfa na Kayumba? Kagame we agasubiza avuga ko no kutavuga rumwe na Perezida nabyo ubwabyo ari ikibazo, gusa yirinda kwinjira muri ‘details’ z’ibibazo bafitanye ariko bikaba byari bisanzwe bizwi mu nzego z’umutekano kubera uburyo bamunekaga.
Dusoza iyi nyandiko rero turibaza amaherezo y’ayo matate y’aba bagabo bombi dore ko igihugu cy’u Rwanda ari nabo gicyesha byinshi mu byo kimaze kugeraho, kuko usibye ibyo bigwi n’ibirindiro bya Kayumba twavuze haruguru ariko na Perezida Kagame ari umwe mu bantu bakomeye igihugu cy’u Rwanda cyagize kuva cyabaho kandi uzasigira byinshi byiza igihugu mu ruhando mpuzamahanga kubera aho yagikuye n’aho kirimo kigana. Perezida Kagame mu mwaka ushize yongeye kugaruka ku rutonde rw’abantu mirongo itanu bakomeye ku Isi, kandi banafite ububasha bwo guhindura imibereho y’abantu (influential person); ibyo bikaba byiyongera ku kuba ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wemewe n’amategeko kandi ukunzwe n’abaturage be. Kubera izo mbaraga zose rero bafite bakwiye guciranira bugufi bakareba uburyo bacooca ibibazo byabo, imbaraga zabo zikongera zigasenyera umugozi umwe cyangwa se Perezida Kagame agacika ku muco wo gukomeza kumutesha agaciro nk’aho we (Kayumba) nta bigwi agira.
Rutaremara
2 commentaires:
ariko rero, nubwo ibibazo bihari, jye mbona byaratewe na Kayumba, kuko yagaragaje kutagira ubwubahane mu kazi, dore ko yakoresheje umwanya yari yahawe awukoresha uko bitari bikwiye, urugero ni gute umukuru w'ingabo yifata agatanga amapeti ku basirikare bakuru bigihugu atabanje kubijyaho inama n'umugaba w'ikirenga w'ingabo? ubwo se muranyumvira atari ukwishyira hejuru no gushaka kwigarurira ingabo nkaho ari ize ku giti cye, gusa ikiriho niyemere icyaha ndetse anasabe imbabazi agaruke mu rwa mubyaye maze yubake.
Hari icyo nashaka kwibutsa abasomyi kuri uru rubuga: Kayumba ndetse nabo bagenzi be hari icyo birengagije cyuko kwitwa abasirikale bakuru batakagombye kwirengagiza aho uburenganzira bwabo bugarukira kandi nkuko basanzwe babizi nubwo babyirengaiza mugisirikale icyambere ni discipline uwo waba witwa wese ubuhangange waba ufite bwose ntibukuraho ko ugomba kugira discipline kandi iyo bitabayeho ugakora amakosa ujye wemera no guhanwa jye mbona kayumba nabandi bari bakwiye kumva ko banze kumvira inzego zibakuriye kandi bakamenya ko ibyo bihanirwa.ntabwo rank zitangwa nkutanga iposho cyangwa ngo uzitange kuko haricyo ufite nka target kubo uzipangiye kandi mugisirikale si uguhangana kuko kigira amategeko kigenderaho kimwe n'izindi nzego zose zikorera mugihugu.
Gusa kayumba we ibye nibirebire ni byinshi yagiye yihayemo uburenganzira bwo gukora yitwaje icyo aricyo harimo nko gutanga amafaranga kubasirikale bato nko gukoresha amakwe aho yifataga akaba yatanga nk millioni kumusilile atari ukuyabaha kuko bagomba gukora ubwo bukwe ahubwo ari murwego rwo gushaka ibyubahiro n'igikundiro ,kuri abo basirikale kubabashije gusobanukirwa nutwo dukino byaba gutanga amapeti uko yiboneye no gutanga amafaranga muri ubwo buryo babonaga bimwe mubyo yabaga agamije!!ubwo rero nakwibutsaga wowe wakoze iyi nkuru ko nujya kwandika inkuru nkiyi ujye ubanza kumenya amaku ahagije kuwo ugiye gukoraho iyo nkuru ngaho rero komeza iperereza umenye amakuru y'ukuri atari ayo!!Murakoze
Enregistrer un commentaire