mardi 4 janvier 2011

Bamwe mu badepite, si ibitekerezo ni uguhakirizwa

Imikorere y’abadepite bo mu Rwanda ikomeje kuvugwaho byinshi. Benshi mubo twaganiriye badutangarije ko nta kamaro babona abo badepite babamariye, kuko uretse no kuba batabageraho ngo bumve ibyifuzo by’abyo, ngo ubushobozi bw’abo mu gushyiraho amategeko ndetse no kugenzura leta bugerwa ku mashyi.Igitekerezo ngo gitanzwe mu nteko ntawe ugira icyo agihinduraho .Uhawe ijambo wese ntanenga ahita asubiza nk’umurabyo ko byose ari sawa sawa.Byagaragaraga mu gihe cyo gutanga ibitekerezo kuri raporo ishinja leta ya Kigali ku bwicanyi bwabereye muri Congo.Bamwe mu bahawe ijambo basubizaga ko ari ukubeshya, iyo raporo yuzuye ibinyoma nk’aho bose bari ku rugamba muri Congo.Byumvikane ko uwakwiha kuzana ikindi kintu atategetswe kuvuga yabihanirwa ndetse akamburwa umugati.Nibyo tugarukaho muri iyi nyandiko.

Ibyikurwaho rya Buruse nabimenyeye mu itangazamukuru

Abajijwe niba inteko ishingamategeko izi iby’ikurwaho rya buruse yari igenewe abanyeshuri bo mu mashuri makuru , Perezidante w’inteko ishingamategeko yasubije umunyamakuru ko nawe iby’iryo kurwaho yabisomye mu itangazamukuru. Ibi byatumye benshi mu banyarwanda bongera kwibaza ku mikorere y’inteko ishingamategeko no mu ruhare rw’ayo mu miyoborere y’iki gihugu. Asa nusubiza mu marenga perezidante w’inteko ishingamategeho, Minisitiri Muligande yasubije abarwanya kiriya cyemezo ko iki cyemezo cyarangije kuba itegeko kubera ikurwaho ry’iriya buruse ryanyuze mu itegeko rigenga ingengo y’imari ( loi des finances). Iri tegeko rikaba nyine ryaratorewe mu nteko ishinga mategeko uriya mutegarugori akuriye.

Bamwe mubo twaganiye badutangarije ko bari bazi neza ko, koko hari abadepite bazwi ko ntacyo bakora mu nama z’abadepite, bakaba barangwa no kwisinzira igihe inteko yateranye; bati ariko ibintu birakomeye niba bigeze naho abayobozi b’inteko nabo bagaragaza ubushobozi buke no kudakurikira ku bijyanye n’inshingano zabo. Ntushobora rero gusubonura ukuntu Umuntu nka Perezidante w’inteko, atabona ko mu ngengo y’imari yashikirijwe inteko hatarimo amafaranga agenewe buruse z’abanyeshuri. Tubabwire ko aya mafaranga yakuweho yari agenewe abanyeshuri angana hafi miliyari 6 buri mwaka. Ayo mafaranga rero ni menshi k’uburyo bitumvikana ukuntu umuyobozi w’inteko atamenya ko ayo mafaranga yahinduriwe ibikorwa. Kugira ngo yikureho ikimwaro uyu mudamu yabwiye umunyamakuru ko agiye kongera gutumiza Minisitiri Muligande ngo yisobanure kuri iki kibazo, ibi bikaba bisa naho ntacyo bizatanga kuko Minisitiri yarangije kumutsindisha itegeko nk’uko nabivuze haruguru. Ikindi kandi byaruhanya guhindura budget ( nubwo amategeko abiteganya) kugeza aho uhindura,ugashyiramo rubrique ya miliyari 6 itari isanzwe iteganyijwe. Iyi akaba ari nayo mpamvu Ministre Muligande yemeza ko gutekereza ku banyeshuri batishoboye, bizatekerezwaho umwaka utaha w’ingengo y’imari ni ukuvuga muri 2011-2012. Abari bategereje ko leta yakwisubiraho, amerwe bari bakwiriye kuyasubiza mu isaho.

UBUSHOBOZI BUKE KURI BENSHI MU BADEPITE BO MU NTEKO

Abakunze gukurikirana ibikorerwa mu nteko bemeza ko ibitekerezo biva mu nteko ishingamategeko bigizwe n’ibitekerezo by’akarwi gato gakorera mu nteko ishinga amategeko. Ibi bigaragarira mu myanzuro ifatwa ku bibazo bireba igihugu. Ngo imishinga myinshi y’amategeko itegurwa n’abadepite nka Polisi deny, Depite Karemera cyangwa se Depite Munyabagisha n’abandi bafite igitsure mu nteko. Ikindi kigaragara ni uko amategeko menshi acishwa mu nteko aba yarateguriwe muri guverinoma, aba badepite rero akaba nta kintu na kimwe bahindura kuri ayo mategeko, akazi kabo akaba ari ako guha umugisha amategeko ateguriwe muri guverinoma.

Abadepite kandi bagiye bagaragaza ubushobozi buke mu gikorwa cyo gukurikirana imikorere ya Guverinoma. Ingero zibukwa za vuba ni nk’aho inteko ishingamategeko itashoboye kumvisha Muligande ko hari ibibazo bikomeye mu burezi nk’uko komisiyo yashyizweho n’inteko ishingamategeko yari yabigaragaje, ahubwo ikanzura ivuga ko inyuzwe n’ibisobanuro yabahaye.

Inteko ishingamategeko kandi ntiyashoboye gufatira ibyemezo abari bagaragaye ko bacunze nabi umutungo wa FARG nk’uko nanone raporo yashyizweho n’inteko yari yabigaragaje, ahubwo ikavuga ko inyuzwe n’ibisubizo yahawe na MINALOC.

Mu gihe cyashize kandi benshi bari bizeye ko uwari Ministre w’Uburezi MUJAWAMARIYA Jeanne D’ARC, kubera ubushobozi buke yagaragaje mu kuyobora iriya minisitiri yagombaga kuvanwaho icyizere, nyamara ngo igitsure cy’ibukuru kimuba hafi.

Abadepite kandi ntibashoboye kuvuganira abaturage ku bibazo baba bagejejeho ku karengane baba bakorewe n’abayobozi banyuranye. Muri byo twavuga nk’ikibazo cyo guhuza ubutaka aho abaturage bagiye bahatirwa kurandura imyaka yabo , nyamara bikaza kugaragara ko nyuma y’iryo randurwa nta bindi bikorwa byateganijwe byo gusimbura iyo myaka. Ibi bikaba byaragaragaye cyane mu irandurwa ry’igihingwa cy’urutoki. Nanone abadepite ntibashoboye kugaragariza leta no kuyumvisha inenge yari muri za reforme zikoreweho mu burezi none ingaruka zikaba zitangiye kwigaragaza harimo igabanuka rikomeye ry’ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ikindi twatangarijwe na bamwe bakurikiranira hafi ibibera mu nteko ni iko hari abadepite bagifite niveau yo hasi ku bijyanye no kuba bakurikira impaka zibera mu nteko.Abenshi rero bahitamo kwicecekera bikabaviramo kwibasirwa n’ibitotsi. Utinyutse kuvuga nawe usanga atanga ibitekerezo bitagira aho bihuriye n’impaka ziri mu nama.

Turangize tubabwira ko mu ngengo y’imari, imishara y’abadepite n’ibyangombwa bakenera ngo bashobore kurangiza imirimo yabo, bigenerwa akayabo karenga miliyari y’amanyarwanda. Uwagabanya umubare w’aba badepite hagasigara abashoboye kandi bavugira abaturage, ikindi hakaba hatekerezwa kugabanyaakayabo k’umushahara bagenerwa (800 000 Frw/mois), ntihabura amafaranga make yo kuguriza abana b’abanyarwanda bagiye kuvutswa uburenganzira bwo kwiga kubera kubura amikoro yo gushobora kwirihira amashuri makuru.

Uwitonze Capitone

Aucun commentaire: