dimanche 27 juin 2010

Umuriro uratogota muri politiki

Impunzi z’abanyarwanda zari zarashinze umuryango wo kubarengera witwa RWAF. Intambara ya NRA itangiye, Obote yakajije umurego mu kwihimura ku baturage cyane cyane yibasiye abanyarawanda. Abayobozi ba Rwaf bari bazi ko aribo bagamijwe bwa mbere niko guhita bimurira umuryango wabo i Nairobi muri KENYA aho waje kuvamo umuryango RANU.


Mu by’ukuri wakomeje gukorera mu bwihisho, abantu bakorera mu mirenge mito ikora ukwayo, ahanini igikorwa ari icyo kugerageza kwagura umuryango no kuwushakira amaboko hirya no hino muri Afurika , i Burayi n’andi mahanga ya kure. Umuryango umaze gukura , Ranu yashyizeho imiyoboro n’imikorere, ishyiraho

kongere ya buri mwaka igizwe n’abakuru b’intara , abahagarariye imiryango y’abanyarwanda , abikorera ku giti cyabo na biro politiki iyobowe na komite y’abantu 26 byari biteganyijwe ko 50% bagomba kuba abahutu , nyuma hakazabaho n’ubuyobozi bw’ingabo Kubera ko abanyamuryango ba RANU benshi bari bakigendera

ku mitekerereze ya kera, ari abagatolika kandi batanarize, ntibashoboraga kumva neza umurongo w’abawushinze. Benshi bitiranyaga umurongo wa gisosiyaliste no guhakana Imana bakaba batarumvaga neza gahunda y’abashakaga impinduramatwara yari ishingiy ku bitekerezo bya Che Guevra na Mao Tse Tung

w’umushinwa ndetse n’abandi ba revolisiyoneri b’abanyafurika barebaga kure.

Mu rwego rwo kwagura umuryango, RANU yabanje kwiyegereza impunzi zize zari zaranyanyagiye mu

mahanga ,ishaka kugira ngo ikoreshe ubumenyi n’ubushobozi byabo mu kubaka umuryango . Ibi ariko byaje

kugaragara ko bitagera ku ntego , cyane cyane ko abo nyine bari bafite ibyo byose bari bamerewe neza iyo

bari bari bakaba batarashakaga gutakaza inyungu zabo. Iyo baza kwifatanya n’umuryango wari ukivuka muri Afurika n’ubwo biyumvaga ari bamwe kandi bashyigikiye umugambi wabo, babonaga bashobora gutakaza ibyo

bari barungukiye iyo za Burayi. Byabaye ngombwa ko Biro politiki ya RANU ihindura imikorere maze mu nama nkuru yayo yo mu 1985 ishyiraho ikipe yari iyobowe na Tito Rutaremara ngo ishakire ingufu mu mpunzi zisanzwe aho zari zinyanyagiye mu karere k’ibiyaga bigari. Rutaremara , umwe mu bayobozi bakuru akaba n’umwe mu mpunguke zashinze umuryango , yabanje kuba impunzi muri Uganda nk’abandi benshi. Yaje gushobora kujya kwiga mu Bufaransa mu 1970 ariko agerageje kongeza pasiporo ye kuri ambassade ya Uganda mu 1981 ngo agaruke , baramwangira aba aheze i Burayi mu gihe bagenzi be bakomezaga kubaka umuryango

adahari. Leta ya Uganda yari yanze ko agaruka kuko yari yaramaze kumenya ko ari umunyamuryango wa RANU akaba yarayirwanyaga. Ariko yakomeje gukorana nabo iyo yari ari, hanyuma aho NRM itangiriye urugamba rwayo aba umurwanashyaka wayo wo hanze mbere yo kugaruka muri Uganda aho yabaye ipfundo mu gutegura umurongo wa politiki wa RANU.

Rutaremara yibutse ingorane RANU yari ihanganye nazo hagati muri za 80 ati :“ Kugeza icyo gihe, wari umuryango w’ibisome , abana b’abanyarwanda bari barize baba mu mahanga . Twari dufite ikibazo cyo kurema umuryango w’abantu benshi ku buryo bose bagira uruhare mu gikorwa twari tugamije. Twagiye impaka nyinshi, twandika inyandiko zigaragaza kandi zisaba ibitekerezo k’uburyo ibyo byagerwaho, duteganya ingamba kugeza ubwo icyemezo cyo kohereza iyo kipe hirya no hino mu 1987“ Uburyo ibyo byakorwaga kwari ukohereza abasore n’inkumi b’abanyamuryango akenshi b’abanyeshuri mu nkambi z’impunzi aho RANU yari gushinga imizi. Mu gihe cy’amezi atanu kuva mu kwa kalindwi kugeza mu kwa cumi na kumwe , abo ba rwiyemeza

mirimo bagendereye impunzi Atari muri Uganda gusa, ahubwo no mu bindi bihugu byo mu karere ahari impunzi.Aho bagendaga hose bajyanaga ubutumwa bw’umuryango bawushakira abayoboke bashobora kuyobora abandi, ubwo ari nako basaba ibitekerezo by’izo mpunzi , kugira ngo bahuze ibitekerezo n’umugambi maze bashyigikire babyishakiye gahunda ya politiki y’umuryango.

Impunzi zagaragazaga ibitekerezo byazo, ibyifuzo n’uko zibona ibintu muri rusange , byose bigakusanyirizwa hamwe, hanyuma ubuyobozi bw’umuryango bukabyigaho mu gutegura gahunda, intego n’imikorere bigomba

gukurikira. Rutaremara ni umwe mu bakusanyije ibyo bitekerezo byashikirijwe inteko rusange ya RANU mu kwa cumi na biri uwo mwaka ari nayo yemeje ingingo ngenderwaho n’amategeko ngenga y’imikorere y’umuryango. Icyavuye muri urwo rugero rudasanzwe muri Afurika rwa demokarasi itaziguye mu baturage

bari mu nkambi z’impunzi ni gahunda inoze kandi igamije ibintu bike by’ingenzi ariko byari mu

murongo ureba kure wo kubaka ubumwe bw’igihugu , gufatanya kw’abaturage na leta ifite umuco mwiza wa disipline . Ipfundo ry’intego ya RANU rigaragara mu ngingo umunani zemejwe n’inteko nkuru yo mu 1987 zari zigamije kuzagera kuri ibi bikurikira : Ubumwe bw’igihugu, Demokarasi , Ubukungu bwigenga , Guca umuco

wo kunyereza no kwangiza ibya rubanda,kuzamura imibereho y’abaturage , kureshyeshya abantu mu nzego z’umutekano , ububanyi n’amahanga bufitiye igihugu akamaro hamwe no kurangiza burundu ikibazo y’ubuhunzi mu Rwanda.

Inyinshi muri izo ngingo ntizari zanditse mu buryo burambuye, cyane ko intego ya vuba y’ingenzi ya RANU kwari ukubungabunga ubumwe no gushyirahamwe by’abanyamuryango . Gushimangira imiterere y’umunyamuryango ko utari uwa “politiki“ abayobozi ba RANU bahoraga bibutsa ko bose bari bahuje intego nk’abanyarwanda hatitaweho umurongo wa politiki wa buri umwe, kuba ashaka ubwami, cyangwa ikindi cyose

cyari kubatandukanya. Gukangura abaturage no kwinjira mu myanya ya gisirikari aho bari bari nibyo byari

bigamijwe bya mbere. Mu by’ukuri kuva muri 1983 kugeza ingoma ya Obote ihirima mu 1986, mu magambo make umuntu yavuga ko intego ya RANU yari iyo kwinjiza abantu bayo bashoboka mu gisirikari cya NRA.

Mu nteko rusange yo mu 1987 ubwo RANU yashyiragaho uburyo bw’imikorere hanagenwe amategeko agenga imyitwarire y’abanyamuryango , yagaragazaga uburyo bw’iyubashye bugomba kuranga imyifatire ya buri munyamuryango.

Ni muri iyo nteko rusange kandi RANU yahinduye izina kugira ngo igaragaze neza imiterere n’imigambi y’umuryango : guhera ubwo kugeza n’ubu wiswe FPR/RPF-INKOTANYI ari byo bivuga “Umutwe Nyarwanda Ukunda Igihugu “. Museveni amaze gushinga imizi i Kampala , RPF igarura icyicaro cyayo muri Uganda, mu mwaka ukurikiye ho nibwo yitoreye Fred Rwigema kuyibera umuyobozi mukuru. Guhitamo Rwigema byarikoze kubera amateka ye y’uburambe mu ntambara zo kwibohoza mu bihugu bitandukanye, yari umuntu ugira ibakwe ,abantu bishyikiraho kandi ukundwa na bose.

Yari umuntu wubahwa kandi ukundwa na bagenzi be b’abanyapolitiki akongera agakundwa n’abantu basanzwe cyane abasirikari bato yari yarayoboye ku rugamba. Kubera ko abayobozi benshi ba RPF bari bakomotse muri NRA, umuntu ntiyabura kwibaza niba ibitekerezo n’imikorere yayo atari ho babikomoye. Tito Rutaremara ati :“ Birumvikana ibyinshi bisa cyane ko mu bashinze NRA bari barimo ku buryo byari nyine n’ibya RPF. Ariko hari n’itandukaniro ritari rito, cyane cyane ku bijyanye no gukangurira abanyamuryango bayo ibya politiki n’abaturage muri rusange . RPF na SANDITSA yo muri Nicaragua ni yo miryango yonyine yatangiriye ku gukangurira abanyamuryango bayo ibya politiki bagakurikizaho intambara. NRA n’izindi nyeshyamba zo mu bihe bya vuba zagiye zitangira zirwana hanyuma zikagenda zitomora imigambi yazo ya politiki uko

intambara igenda ikura, ibyo bikaba bitandukanye n’uko RPF yabikoze.“

Ndlr : Aya mateka twayakuye mu gitabo kitwa“Kagame and Rwanda “ cyanditswe na Collin M.Waugh.

Aucun commentaire: