dimanche 27 juin 2010

“Ntituzajya mu matora dukina” Dr NTAWUKURIRYAYO

Ku itariki ya 22 Gicurasi 2010, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage ryakoze congres maze ryemeza ko Dr Jean Damascene NTAWUKURIRYAYO usanzwe ari umunyamabanga mukuru waryo, aba umukandida waryo ku mwanya wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora ateganyijwe ku ya 09/08/2010.
Dr Ntawukuriryayo akaba kugeza ubu ari Vice Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, uyu mwanya nawo akaba yarawegukanye nyuma yo gutangwaho umukandida w’ishyaka rye mu matora aheruka y’abadepite. Ibi bikagaragaza mu by’ukuri icyizere uyu mugabo afitiwe mu ishyaka rye kubera umurava, ubwitange, ubuhanga n’ubunyangamugayo byaranze amateka ye.

Mbere y’uko atsindira umwanya wa Visi-Perezida mu Nteko ishinga amategeko yari asanzwe ari Minisitiri w’Ubuzima uwo mwanya nawo akaba yari awumazeho imyaka itari mike. Muri iyi Minisiteri yagaragaje ko ari umuhanga mu by’ubuzima kandi ubwo buhanga bukajyana n’ibikorwa, aha akaba azahora yibukirwa kuri gahunda y’ubwisungane mu buvuzi “Mutuelle de Sante” yasize yubatse ubu Abanyarwanda hafi yabose bakaba bemeza ko ibafitiye akamaro gakomeye.
Amaze kujyirirwa icyizere cyo kuziyamamariza kuyobora u Rwanda rero Ikinyamakuru RUGARI cyaramwegereye kugirango agire ibyo atangariza abanyarwanda yifuza kuyobora.
Twifuje kumenya nimba yari yiteguye gutorwa na congres, n’uko yabyakiriye maze asubiza muri aya magambo: nabyakiriye neza nshimira abarwanashyaka bari bagize congres ya kane y’ishyaka ryacu, icyizere bampaye ndetse nshimira n’Abanyarwanda icyizere tumaze kwiyubakamo, kuba tugeze kuri iyi ntera yo guhatanira umwanya w’ikirenga wo kuyobora Igihugu cyacu akaba aricyo cyanshimishije. Ku byitegura ntabwo ari umwihariko kuko, ndi mu bayobozi b’Ishyaka P.S.D kuva ryatangira mu w’1991 narikoreye nk’umurwanashyaka kandi ndikorera ndi umwe mu bagize komite nyobozi, muri iyi manda irangiye ni nabo bongeye kungirira icyizere cyo kuyobora indi myaka itanu. Numva rero uko Biro Politiki yabihisemo ikanabishyikiriza congres y’igihugu, iyi ikaba ibyemeje ari icyizere gikomeye umuntu aba agiriwe. Nkaba numva ikiba gisigaye ari ugushyira mu bikorwa icyo cyizere haba ku bayoboke ba P.S.D bari muri iyi congres, abandi bari mu gihugu n’abanyarwanda bose.

Twamubajije kandi icyo yavuga ku myumvire yabamwe y’uko candidature ye yaba ari nko guherekeza umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi.
Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene ati: ishayaka P.S.D ni Ishyaka ryagiyeho ku gihe; hariho kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa M.R.N.D n’abariyoboraga riharanira ko abana b’u Rwanda baheze ishyanga batahuka, ko Abanyarwanda bose baba umwe, kandi ko Abanyarwanda bagomba gukora kugirango batere imbere.

Hakaba mbere ya Jenoside yakorewe Abatusti icyo twe duharanira nk’ishyaka, ni ubutabera, ubwisungane n’Amajyambere y’Abanyarwanda. Mu nzego zose twajyiye tujyamo, haba muri Guverinoma, mu Nteko Ishinga Amategeko no mu nzego zisanzwe z’Ubuyobozi bw’Igihugu, Umuyoboke wa P.S.D watoranyijwe mu mwanya nk’uwo nicyo aharanira. Mu bitecyerezo bizwi byandikwa, binatuma n’ubwo mu mwaka w’2003 twarashyigikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kandi ku mpamvu zumvikana z’Ubushobozi afite, aho Igihugu cyari kivuye, aho Ishyaka ryacu ryari rigeze ryiyubaka, ariko turi ishyaka ryambere ryahisemo kujya mu matora kuri liste yacu.
Abavuga ibyo rero, nibaza aho babikura kuko icyo gihe ntitwaherekeje nkuko babivuga. Mu ishyaka rero dufite ibyo dutanga mu kubaka u Rwanda kandi ku buryo twisanzuye mu bwigenge bwuzuye, kandi bigakorwa mu nzego zose z’ishyaka.
Ntabwo ari umuntu uwo ariwe wese rero udufatira icyemezo. Mu mwaka w’2008 no mu matora y’Abadepite niko byagenze kandi byaragaragaye yuko inzego zacu zifata ibyemezo kandi bigakorwa neza. N’ubu rero congres y’Igihugu ya kane ari nayo iyobora ishyaka mu gufata ibyemezo bikuru nkuko n’andi mashyaka abigenza, batanze manda ku mukandida uzajya kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika.
Izamuha Programme ijyanye n’umurongo wa P.S.D iyo programme niyo izabwirwa Abanyarwanda, kandi ikaba ari programme idaca kuruhande umurongo tugenderaho. Kubaka Igihugu, Gukunda Igihugu n’Abanyarwanda, guharanira buri gihe ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, guharanira ko Ingengabitecyerezo ya Jenoside icika muri uru Rwanda kuko, Jenoside yakorewe Abatutsi tuzi ingaruka yajyize ku gihugu cyacu n’abantu bacu yatwaye.
Iyo tubivuga rero hariho abantu babikinisha kuko, dufite inkingi zituma ibyo byose tubijyeraho, kandi twese dufatanyije nk’Abanyarwanda. Ntabwo rero tujyiye mu matora tujyiye gukina kuko, twiyamamaza nk’uko nabivuze tubikoze kabiri, nako ni gatatu kuko twamamaje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, tukamamaza liste yacu y’Abadepite mu w’2003 no mu w’2008. Ni igikorwa rero gisaba imyiteguro, gisaba ubuhanga, ubwitonzi ndetse n’amafaranga. Ntabwo rero twajya gutanga amafaranga tujyiye gukina, icyo tuvuga gusa ni uko twumva turi Ishyaka ryagize uruhare mu guharanira no gushimangira demokarasi mu Rwanda, no ku rwubaka.
Ntabwo rero twazabona ibisobanuro twazaha abayoboke bacu mu gihe twaramuka tutajyiye mu matora yo mu mwaka wa 2010 ya Perezida wa Repubulika kuko, andi matora azongera kuba mu w’2017. Ntabwo rero nibwira y’uko abantu bakwiye kubifata gutyo kuko dufite inzego tunyuzamo ibyemezo, kandi tuzabizirikana muri campagne tuzakora iciye mu mucyo yerekana programme twifuza kuba twakurikira. Ntabwo rero ari imikino kuko twumva ari programe tuzakurikira muri demokarasi isesuye kandi ijyanye na constitution y’Igihugu cyacu twitoreye nanone.

Ku kibazo kijyanye n’imigambi nyamukuru afitiye Abanyarwanda muri rusange, n’abayoboke ba P.S.D by’umwihariko aramutse atowe; Dr NTAWUKURIRYAYO yagize ati: byatera ikibazo ntangiye kuvuga manifeste programme nzajyana muri campagne y’amatora, igihe kitaragera. Ariko ibyo ari byo byose nkuko nanabivuze mu ijambo nahawe maze gutorerwa kuba umukandida wa P.S.D, hari ibintu byangombwa umuntu wese ushaka kuba umukuru w’Igihugu agomba kwitaho, ariko binashingiye kuri PSD kuko ubu ndavuga nku mu PSD.
Iyo uri umudemocrate ukunda Igihugu; ugakunda n’Abanyagihugu bajyituye gahunda zose ukora zijyanye n’imibereho yabo kandi zishingiye ku kwemera kwa PSD, ubikora ubijyana muri uwo murongo. Iyo ukunda igihugu n’abaturage bacyo ugomba kubateza imbere, muri gahunda zitandukanye tuzererekana igihe cya campagne kigeze.

Ukabarinda ukabaha n’umutekano usesuye, kandi dukurikije amateka y’igihugu cyacu, njye ntorewe kuba Perezida w’Igihugu cy’u Rwanda, tuvugishe ukuri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda kubyabaye, ababigizemo uruhare bakabisabira imbabazi cyangwa bakabihanirwa numva ari gahunda izahoraho kugirango abana bacu mu gihe kiri imbere bazabeho neza.
Ariko ku kijyanye na gahunda irambuye, bizahera ku ntego y’Ishyaka PSD aribyo Ubutabera kuri buri wese ariko bijyanye na Equitte. Ubutabera bureba Abanyarwanda bose bahujwe n’ubwo bunyarwanda.
Harimo gahunda nyinshi rero umuntu yasyira ku murongo. Icya kabiri rero tuvuga ubwisungane kuko biri mu ntego zacu, ariko ntabwo ari ubwisungane bushingiye mu kwivuza gusa. Abishyize hamwe bakemura ibibazo byinshi biganisha ku majyambere kuko baba bakoze kandi ibyo bakoze bigatanga umusaruro ku buryo bunoze.
Iyo rero niyo mirongo migari ariko ifite n’ibindi tuzashingiraho bikubiye muri manifeste y’Ishyaka ryacu, dusaba Abanyarwanda ko badutora.

Ikiganiro twagiranye na Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene cyasojwe n’ubutumwa bureba Abanyarwanda agira ati: ndasaba Abanyarwanda ko twese twakomeza icyizere twiyubatsemo , tukumva ntawe ugomba kutubuza gahunda nziza igihugu kirimo, bivuga ko nagahunda y’amatora tujyiye kujyamo turimo gutegura, Abanyarwanda bagomba kuyitegurana umutima uri hamwe, bakazatora mu bwitonzi, bakiyama uwo ari we wese wajyerageza kutuzanamo ibindi bibazo byatuma gahunda nziza dushaka kujyeraho, duhabwa n’itegeko Nshinga twitoreye zidashobora kubaho. Hanyuma kandi Abanyarwanda bose bafite imyaka yo gutora nkabasaba ko bajya kwikosoza ku malisite y’itora bareba ko banditse neza kandi tukazitabira uwo murimo dusabwa kandi duhamwa n’Itegeko Nshinga nk’abademocrate kujyirango dushobore gukomeza kwiyubakira u Rwanda kandi twese nk’Abanyarwanda dushyize hamwe.

Ndlr turashimira rero Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damscene kuri iki kiganiro yaduhaye kandi tumwifurije Itsinzi.

Ubwanditsi

Aucun commentaire: