vendredi 21 mai 2010

Kagame bamutoresheje amashyi n’impundu

Mu nama nkuru idasanzwe ya 9 y’umutwe wa politiki wa FPR-Inkotanyi yari iteganyijwemo gutora umukandida wawo uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu, abanyamuryango bagize inteko itora muri FPR batoye Kagame Paul ku buryo budasubirwaho kuzabahagarira muri ayo matora nk’umukandida wabo. Iyo nama yatorewemo Kagame nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 15 Gicurasi 2010; ikaba kandi ari nayo yasorejwemo amatora y’ibanze yo gushaka umukandida wo ku rwego rw’igihugu yari yaratangiye mu mpera z’ukwezi gushize. Kuri iyo ngingo y’amatora mu nzego z’ibanze z’umuryango wa FPR-Inkotanyi, niho Kagame nawe yahereye ijambo rye nyuma gato yo gutorerwa kuba Kandida Perezida wa FPR. Kagame akaba yarashimye cyane gahunda yo gushimangira umuco wa demokarasi bahereye mu mutwe wa politiki wabo, ngo kuko asanga ari uburyo bwiza bwo gutanga urugero rwiza ku banyarwanda bose muri rusange. Yagize ati “nshimishijwe cyane n’igikorwa mwagezeho, cyo kuba mwarashoboje buri munyamuryango kwitorera umukandida umunogeye bihereye ku rwego ariho kugeza kuri uru rwego twaje gutoreramo uyu munsi. Icyo ni icyimenyetso cyiza cy’uko imikorere myiza no gushimangira demokarasi mu muryango wacu bimaze gutera indi ntambwe.” Muri iryo jambo yavuze nyuma yo gutsinda ayo matora, yagaragarije abanyamuryango bagenzi be ko icyizere bamugiriye gisubiye kumutera imbaraga zo gukomeza guharanira gusohoza inshingano nk’uko baba bazimuhaye. Kagame yahise agaragariza abanyamuryango ko impamvu ishyaka ryabo rikomeza kuza imbere mu bikorwa na za gahunda by’iterambere ry’igihugu ari uko bafite imigambi myiza ishobora guhangana n’ibibazo abanyarwanda bafite, bityo bikaba ariyo mpamvu nta muntu bakwiye gutuma yabasubiza inyuma muri iyo migambi myiza bifitiye ndetse banafitiye igihugu cyabo cy’u Rwanda. Kuri iyo ngingo akaba ariho yavugiye ko yemera ko abayobozi bashobora guhinduka, nabwo kubera amatora, ariko ngo intego z’igihugu atemera ko zikwiye guhinduka. Gusa avuga ko zishobora guhinduka zitera imbere imbere ariko badakwiye kwemera ko zahinduka zisubira inyuma. Iterambere riterwa na gahunda z’umuntu Kagame yagarutse cyane kuri gahunda z’iterambere zagezweho n’izigomba gukomeza gushyigikirwa kugira ngo imibereho myiza y’abanyamuryango n’abanyarwanda muri rusange komeze kwiyongera, aha yagize ati “abantu iyo bashatse koroshya gahunda z’iterambere birakunda kandi bakanarigeraho”. Kagame akomeza abwira abanyamuryango bagenzi be, ko aho iterambere ridakunda kugerwaho vuba biterwa n’imyumvire y’abo bantu bashaka kugera ku iterambere akenshi ngo kuko akenshi baba batumva kimwe ibibazo byabo bafite bibabuza kurigeraho mu gihe runaka barishaka. Aha, akaba ariho yabwiye abo banyamuryango ko mu nshingano bagomba kumufasha kugeraho ari iyo guhindura imibereho yabo by’umwihariko n’iy’abanyarwanda muri rusange. Yabivuze atya ati “ amajyambere abandi bagezeho natwe turayemerewe bityo tugomba kuyaharanira”, ku birebana n’icyo gikorwa cyo kuyaharanira yavuze ko kigomba gushingira kuri politiki nziza n’abayobozi beza u Rwanda rufite. Abasaba ko bashishikarira ibikorwa byiza byabateza imbere, maze imibereho myiza nayo ikaza iherekeje iryo terambere bazaba bamaze kugeraho; gusa yongera no kubibutsa ko atazigera abatenguha muri izo gahunda zose zashobora kubateza imbere. bamutumye guhatanira yagize ati Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yayo matora yatubwiye ko no mu matora ya perezida wa Repuburika azaba ku ya 09 Kanama 2010, yizeye kuzayatsinda kubera ibintu byinshi ishyaka rye ryagejeje ku banyarwanda mu myaka irindwi ishize. Kagame yakomeje abwira abanyamakuru ko n’abahakana ko ntacyo ishyaka rye ryagejeje ku banyarwanda atari uko batabibona ahubwo ari uko badashaka kubibona, bamwe bakunze kwemera umutekano w’abantu n’ibyabo ariko bakanga no kubona ko n’umutekano w’inda nawo ishyaka rye ryawugezeho. Tubabwire ko muri ayo matora yo ku rwego rw’igihugu yari ayahanganyemo na Muligande Charles, Kangwagye Jestus na Kagabo Joseph bari barazamukanye nawe kuva ku rwego rw’Intara; ariko Nyirahabimana Solina wari uyoboye akanama kari gashinzwe amatora akaba yaratangaje ko abo batatu bandikiye ako kanama bakamenyesha ko kandidatire zabo bazikuyemo kubera ko uwo bahanganye babona agishoboye kurenza urwego bariho. Gakire Fidele

Aucun commentaire: