Ihunga rya bamwe mu banyamakuru bigenga mu Rwanda ntirivugwaho rumwe n’abayobozi mu gihugu cy’u Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru Murama Patrice we yabakubise amashoti, abagaraguza agati, imbere y’umunyamakuru mugenzi wabo ukorera BBC, arangije arabitarutsa. Mu kiganiro cyahise kuri Radio BBC y’Abongereza ku wa gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2010, Murama yumvikanishije impamvu zateye abanyamakuru bamwe na bamwe guhunga, yemeza ko bose bahunze ubusa yatanze ingero biratinda bigera n’aho asoma inyandiko zabo mu ruhame. Aha Mulama yatangiriye kuri Lucie Umukundwa wahoze akorera Radio Ijwi ry’Amerika mu Rwanda, guhunga yitwaje umuryango Mpuzamahanga GTZ yari yagiye mu gihugu cya Uganda agiye gukoramo akazi agahita afatiraho imigambi yo guhunga igihugu. Muri icyo kiganiro Lucie Umukundwa yakomeje guterana amagambo cyane na Murama Patrice ahakana ko atigeze na rimwe akorera umuryango Gtz ko we yahunze aciye mu gihugu cya Kongo agakomeza akanyura Bunagana ko ahari arinayo mpamvu itera Murama kuvuga ko Lucie yahunze aciye mu gihugu cya Uganda. Aho Murama akomeza avuga ko abanyamakuru bahunga kubera imibereho mibi, bakagenda bagiye gushakisha ubuzima, Lucie yasubije Murama ko atigeze amererwa nabi mu Rwanda ko yari afite akazi keza kamuhemba amafarnga ashimishije ndetse ko yanamurushaga umushahara . yagize ati: “Murama akwiye kumenya ko habayeho guhunga kubera imibereho mibi ariwe wahunga mu b’imbere kuko atandushaga gukorera amafaranga menshi”. Alli Yusufu Mugenzi abajije Lucie uburyo yamenye umushahara wa Murama yasubije ko akiri mu Rwanda yari ahagarariye amwe mu mashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda ibyo ngo bigatuma abasha kumenya imishahara y’abanyamakuru batandukanye baba abakorera ibitangazamakuru bya Leta baba ndetse n’abakorera ibitangazamakuru byigenga. Lucie yasobanuye ko yahunze kubera impamvu zo kubura umutekano we aho yambuwe ikiganiro yagiranye na pasiteur Bizimungu bikageza n’ubwo batega musaza we bakamukubita hafi no kumwica bamuziza Lucie Umukundwa, abonye ko umuryango we ushobora kuzaharenganira yahisemo kwerekeza iy’ubuhungiro nyuma yo kurangiza kwiga mu gihugu cy’u bufaransa ngo yari yoherejwemo na CPG yahise ko asaba ubuhungiro Mu gihe yagombaga kugaruka mu Rwanda bahise bahohotera umunyamakuru mugenzi we Jean Bosco Gasasira, ubwo bamutemaguraga mu mutwe hafi no kumwica, Lucie abona ko nta mutekano abanyamakuru bo mu Rwanda bafite ahitamo gufata icyemezo cyo guhunga. Ubu Lucie ni impunzi ibarizwa mu gihug cy’ubufaransa aho ari kumwe n’abana be babiri; umuhungu n’umukobwa, ngo akomeje gukora umwuga w’itangazamakuru. Uwahoze ari umyobozi wungirije w’ikinyamakuru Umuseso Furaha Mugisha nawe Mulama yashyize hanze ibye, aramushinja karahava, ngo bamwirukanye mu gihugu kubera ko yari umutanzaniya kandi yari anafite Passeport yanditsemo amazina atanditse mu ikarita ndangamuntu yafatiye mu gihugu cy’u Rwanda dore ko ngo yari yarakinjiyemo mu kwezi kwa munani, umwaka w’1994, cyakora we yemeza ari umunyarwanda kandi bakaba baramujijije akazi ken go kuko bamuzindukiye mu cya kare bamusaka batera inzu hejuru, bigera n’aho bamwima uburenganzira bwo kuburana ngo ibye bisobanuke neza, cyakora ngo yaba yarabonye ubuhungiro muri Amerika. Furaha akaba yaraje mu Rwanda ari wenyine umuryango we awusize mu gihugu cya Tanzaniya, Murama asobanura ko yasubijwe mu gihugu avukamo kuko yari atangiye gutera imidugararo mu gihugu atavukamo akoresheje inyandiko zisebanya mu kinyamakuru Umuseso. Naho uwahoze ari umyobozi Mukuru w’ikinyamakuru Umuseso Charles Kabonero uvuga ko yahunze, Murama yaramuvuguruje yifashishije inyandiko we ubwe yiyandikiye mu kinyamakuru Umuseso anyomoza ibyamuvugwagaho ko yahunze kandi bamubeshyera, akavuga ko yagiye kwiga kandi yakomeje no kwandika mu kinyamakuru abicishije kuri internet. Nubwo byakomeje kuvugwa cyane na bamwe mu banyamakuru bakoreramu Rwanda ahobemeza ko Kabonero yahunze kubera ko yari afite ibibazo mu Rwanda, we avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa, cyakora yemereye BBC ko nibikomeza gutyo atazagaruka mu Rwanda ngo nubwo kugeza ubu nta gihugu na kimwe arasaba ubuhungiro, muri make yagaragaje ko atarafata icyemezo cyo guhunga cyangwa se cyo kugaruka mu rwa Gasabo. Murama we nntiyacitse integer, ahubwo yarakomeje ageze k’uwitwa Gasana Didace, umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru Umuseso, yabanje kumubaza icyamugaruye mu Rwanda kandi yari yarahunze avuga ko nta mutekano uhari? Yamubajije ibirego yaregaga u Rwanda nyuma yagaruka akandika ntawe umwirukaho yarangiza agatinyuka kuvuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari ? Gasana yasobanuye ko umuntu ashobora guhunga nyuma yabona habayeho agahenge akaba yagaruka, bityo akaba avuga ko abantu bose bazi ibibazo aantu bahura nabyo ku banyamakuru, baashyirwa mu manza zitandukanye n’ibindi bigamije kubabuza umutekano n’ubwisanzure Gasana avuga ko ushobora kugirirwa nabi n’abantu bikakugora kumenya uwabatumye, bityo bikaba byatera umuntu kugira amacyenga agafata iy’ubuhungiro kugira ngo arebe aho ibintu bigana Alli Yusufu Mugenzi yasoreje kuri Jean Bosco Gasasira wahoze ayobora ikinyamakuru Umuvugizi akaza guhunga igihugu, Murama yavuze ko Gasasira yahunze urubanza yari afite mu rukiko, Gasasira nawe akavuga ko yahunze kubera kubura umutekano kandi ko n’itangazamakuru rihohoterwa n’inzego zakagombye kurirenganura. Yavuze ko mu nama Nkuru y’itangazamakuru, itangazamakuru ryigenga ridahagarariwe na gato, kuko ngo abashyirwa mu myanya bose ari abayoboke ba FPR Inkotanyi, ibyo akabyemeza anabishimangira ngo kuko nawe ataraba umunyamakuru yari maneko (cadre) ngo yagiraga uruhare mu kubashyira muri iyo myanya. Kuba batangiye gusubiranamo bose baraturutse hamwe, bagera mu Rwanda bagakora akazi kamwe, ni ibyerekana ko ukora itangazamakuru atarazanye nabo cyangwa ngo akorane nabo amenye amabanga yabo yaharenganiye akabura uwo atura agahinda, akumumiriza. Nyuma ya Col. Karegeya wari Maneko Mukuru mu gihugu, Gasasira nawe arigaragaje nka maneko wakoranye n’Ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi nk’uko yabyivugiye ubwe n’amatama abiri kuri Radio BBC. Abakoze ako kazi ntibahunga ahubwo baba bagiye kugakomereza ahandi, abari mu bihugu barimo bararye bari menge kuko u Rwanda rwo rwarangije kubamemnya rubigizayo ngo batazamena amabanga bari mu gihugu imbere maze bakagira ibyo bangiza, dore ko batangiye kuvuga ibikomeye abantu batari bazi. Guhunga si igisebo ariko si n’ubutwari, u Rwanda rukwiye kuba igihugu cy’intwarane kuko intwari zo zarananiwe. Ng’uko uko Murama yakubise abanyamakuru amashoti yigaramiye mu ntebe yagabiwe na FPR. Igihe cyari kigeze kugira ngo abanyamakuru bigenga baharanire uburenganzira bwabo bahabwa n’itegeko kandi babubone koko atari ubwa nyirarureshwa. Uburenganzira ntibutangwa ahubwo buraharanirwa, uwareba neza yasanga uretse na Gasasira wabashije kuvuga uwo yariwe, umenya n’abandi aho bukera bazajya bagenda babitubwira buhoro buhoro, icyo umuntu yavuga nuko ashobora kuba byinshi, niba atangiye kugabanuraho bike bike abigeza no ku bandi, umenya hari icyo bizatanga, bitaba ibyo akayamena yose. Cyakora twababwira ko aba banyamakuru bavuze muri icyo kiganiro Atari bo gusa bamaze gufata iy’ubuhungiro, kuko hari n’abandi bagiye bahunga ndetse bakinahunga, ubwo amaherezo arategerejwe
Nkusi-Uwimana Agnès
Nkusi-Uwimana Agnès
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire