BURASA Jean Gualbert
Amakuru yizewe agera kukinyamakuru Rushyashya aravugako bamwe mubanyarwanda babaye mubutegetsi bwa RPF bakaza kubuhunga bapanga intambara yo kubuhirika, ibyo bigakorwa muburyo bwa politiki n, imitwe yapolitiki ikorera mubuhungiro n,uburyo bw,intambara kubufatanyije n,umutwe w,ingabo za FDLR ukorera muri congo, bishyize hamwe bakora urutonde rw,abayozi bazajya muri guverinoma izaba iyobowe na Kayumba na Karegeya .Urwo rutonde rwiganjemo abanyapolitiki bo mumashyaka akorera mugihugu nka FDU-Inkingi ,PS Imberakuri na Democratie Green Party ivugwamo abanyamuryango bakuru bahoze muri RPF bakuwe munzego z,ubuyobozi n,abakizirimo bakuwe kubutoni ,ibyo ababiri inyuma n, abasirikare bahoze muri ex.FAR nka Ndengeyinka Bartazar, Col.BEM Habyarimana Emmanuel n,abandi .. bafatanyije n,abanyapolitiki barimo ba Twagiramungu Faustin wahoze mu ishyaka MDR na mugenziwe Rwigema Pierre Celestin bombi babaye ba Minisitiri b,intebe munzibacyuho ,abandi ninka Rusesabagina, Umwami Kigeli wa gatanu Ndahindurwa , John Karuranga ,Sebarenzi Joseph Kabuye wabaye perezida w,inteko ishingamategeko ku itike ya PL,waje guhunga ashaka gukora coup d,Etat afatanyije na ba Gen. Kayumba ndetse na Bizimungu Pasteur wari umaze gushinga ubuyanja nyuma yokweguzwa,umunyemali Kajeguhakwa Valens ,Ntakirutinka charles ufungiye muri gereza nkuru yakigali uri hafi kurangiza ibihano yakatiwe n,abandi.. bahunze gacaca biganje muri Uganda , Kenya ,Marawi n, ahandi muri afrika, umujenosideri Mukezamfura Alfred wayoboye inteko ishingamategeko ubu uri mugihugu cy,ububiligi nabagenzi be babicanyi biganje mu Bubiligi, Ubufaransa n,ahandi hirya nohino nabo bazinjizwa muri iyo guverinoma, Guverineri wa Banki nkuru y,igihugu ngo azaba ari umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert uheruka gusanga ba Kayumba na Karegeya muri Afrika y,Epfo aho bategurira iyo Guverinoma.
Aba bose ngo bakaba bategereje Guverinomaya Gen. Kayumba na Col. Karegeya , Gahima naTheogene Rudasingwa n, abasirikare bataye umurongo bahoze ari inkotanyi z,amarere nka Major Furuma Alphonsi , ngabo abazaba bari ku isonga mubazaba bagize guverinoma yabo, ari nayo mpamvu muminsi ishize bifatanyije na FDLR igice cya Col .Kabirigi wafunguwe n,urukiko rw,Arusha akaba akorera ibyo bikorwa muri Tanzania gutoranya ingabo za FDLR ngo babone uko bategura urugamba rwihuse rwo gucyura impunzi zose zirimo n,umwami Kigeli wanze gutahuka ,ibyo ngo bikazaba nyuma yo kubohoza igihugu ,imfungwa za politiki n,izaba jenosideri ziri mumagereza hirya nohino,amakuru akavugako hateguwe liste y,abazajya no muzindi nzego z,ubuyobozi n ,abazafungwa bakoranye na Leta ya Perezida Kagame.
Kurundi ruhande ariko Twagiramungu wigeze kwiyamamariza kuyobora urwanda mumatora ya 2003 avugako iyo guverinoma ntayo azi, amaku yizewe akavugako liste yajyanywe mumashyamba ya congo muri FDLR ngo bayumvikaneho babone gufatanya urwo rugamba ,bamazemo igihe kirekire.
Ibyo ariko abazi uko urwanda ruyobowe n,ingabo zarwo bakavugako byaba ari inzozi,kuko umuntu wese washaka gutera u rwanda azahakura isomo atazibagirwa,ko kandi ushoza urugamba atariwe urutsinda ,ibyo abanyarwanda bakaba barabikuyemo isomo muntambara yo kubohaza iki gihugu dore ko yahitanye byishi nabenshi.
Uko itegurwa
Mugutegura iyo ntambara ba Rusesabagina n,abandi bagiye bakora ibikorwa byo guteranya amafaranga(foundraizing) yo guteza umutekano muke mugihugu batera abenegihugu amagurunade, kugira ngo bazabirege leta bavuga ko yananiwe ikwiye kuvaho, Madame VictoireIngabire(ufunze) hamwe n’ishyaka rye rya FDU-Ikingi,niryo ryari ku isonga muri ibyo bikorwa by,ubugizi bwanabi bwari bugamije kuburizamo amatora y,umukuru w,igihugu yabaye kuwa 9 kanama 2010,ariko ntibyatinze kugaragara kuko muri uko kwezi nibwo ibibazo Gen. Kayumba yari yisanganiwe byasandaye ,Kayumba hamwe n’abambari be bafata inzira yo kurwanya Kagame na leta ye , nyuma yo kwanga penetensiya ya FPR , bityo ibirego byari kuregwa Ingabire na FDLR babisangira na Gen. Kayumba hamwe na bagenzi be.
Kugirango basobanurire amahanga impamvu nyayo yiyo ntambara barega Leta ya Kagame igitugu no kwica demokarasi , bakavuga ko bene wabo na Gen. Nkunda (ufunze)hamwe n’abandi banyarwanda bafite icyo bahuriyeho na Gen. Kayumba cyangwa na Col. Karegeya,bahohoterwa,kugirango bategure iyo ntambara bagombaga gukwirakwiza ibihuha by’intambara hirya no hino muri za ambasade, hamwe no mu itangazamakuru bakoresha, bavuga ko Gen. Kayumba yaba yararashwe na leta y, u Rwanda ngo kuko yari agiye gutera u Rwanda afatanyije n’ingabo zahoze ari iza Gen. Nkunda ubu ufungiye i Kami.
Nguko uko baboneyeho umwanya wo kwifatanya na Leta ya Uganda na Africa y,epfo ngo kuko uganda ariyo yarimo gufasha imwe mu nyeshyamba yarwanyaga Kabila yitwaga Gadi, kandi ko uwo Gadi ngo hamwe na bagenzi be bahoze bakorana na Gen Nkunda bagiye gufasha Gen Kayumba gutera u Rwanda, ariko ibi bikaba nta kindi byari bigamije uretse gushaka uburyo hamwe n’ibisobanuro babona nk’impanvu zo gutera u Rwanda, hamwe no gushaka uburyo baruteranya n’ibihugu bahungiyemo ndetse no kwangisha amahanga afasha urwanda agahagarika inkunga agenera u rwanda mubikorwa by,iterambere,kwangisha abanyarwanda Kagame n’isi yose cyane mu rwego rwa diporomasi.
N’ubwo Leta ya Uganda yahise ita muri yombi uwo Gadi u Rwanda rwavugaga ko ariwe ushaka gutera u Rwanda afatanyije naba Gen Kayumba bakaba baranamuregaga guhungabanya umutekano wa Kongo, ntibyatumye Leta y’u Rwanda irebana neza na uganda uretse urwikekwe kumpande zombi no gukwirakwiza ibihuha by’intambara bituruka muri uganda bigamije kwangisha abantu batandukanye abanyarwanda hamwe no gusobanura impamvu ba Kayumba na Karegeya bahunze ,bakaba bakomeje gukora ibikorwa bya politiki mubihugu barimo ari nabo bakekwaho gukora buriya bwicanyi butandukanye hirya no hino mu gihugu(ngo babigereke kuri leta) abantu bose cyane abo mu miryango y’abasirikare bahunze, n’abandi bose baziko bashobora gukekwaho,kurwanya Kagame bari mugihugu imbere ,bene wabo ni inshuti ry’itsinda ryanditse “Rwanda Briefing” aba bose bafite ubwoba,ntawe uzi ibizakurikiraho cyane ko ba Kayumba na Karegeya bategura intambara mu ibanga rikomeye.