Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na BBC , yatangaje ko icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU) cyo kugaba ibitero muri Libiya hakoreshejwe indege agishyigikiye, ibi bitandukanye n’ ibyo Museveni yatangaje yamagana ibitero muri Libiya.
Ibi yongeye kubihamiriza abanyamakuru bo mu Rwanda n’abandi bari bitabiriye ikiganiro, aho yavuze ko kiriya cyemezo kinyuze mu kuri akaba ariyo mpamvu agishyigikiye .
Perezida Kagame agaruka ku kibazo cya Libiya (have Your Say), yavuze ko ibibera muri Libiya byari bimaze kurenga imipaka y'icyo gihugu ndetse n’umugabane wa Afurika.’’ Ibi ni byo byatumye Umuryango w’Abibumbye warafashe iki cyemezo kugira ngo utabare abaturage b’inzirakarengane.
Perezida Kagame kandi yasobanuye ko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe utacecetse kuko na mbere y’uko Loni ifata uyu mwanzuro yari mu nzira yo gukemura ikibazo cya Libiya, aho wari watangaje urutonde rw’abaperezida batanu bo ku mugabane wa Afurika bagomba kugirana ibiganiro n’impande zombi zitumvikana muri Libiya.
Ku wabajije niba ibirimo kubera mu bihugu by’Abarabu bidashobora kugera mu Rwanda, Perezida Kagame yagize ati: “Ntibishoboka kuko mu Rwanda abantu bakorera hamwe kandi bafite umugambi umwe wo gutera imbere. Mu Rwanda hari ubwisanzure.”
Perezida Kagame yavuze ko abantu bafite ubwisanzure kandi ko ibyo imiryango itandukanye nka Human Rights Watch, Reporters Sans Frontières, Amnesty International n'iyindi bivuga ko nta bwisanzure buhari bidafite ishingiro.
Kuba Museveni yaranyuranyije na Kagame ku kibazo cya Libiya, umuntu yabyita ubwisanzure mu bitekerezo, ariko hari nababibona nko kutavuga rumwe hagati y’ aba bayobozi bombi, byaba bituruka ku ntambara ya Kongo Kinshasa, aho ibihugu byombi byarwanaga n’ ingabo za Kongo bashaka gukuraho uwo bari barimitse,Perezida Kabila Desire Lawurenti, bakaza kugirana amakimbirane yaje kuvamo kurwana hagati yabo ( bari mu mujyi wa Kisangani)
Nyuma y’ iyi mirwano havuzwe byinshi ndetse umwuka mubi uza gukomeza, kuba Museveni ataritabiriye ibirori by’ irahira rya Perezida Kagame mu mpera z’ umwaka wa 2010, ubwo yaramaze gutorwa.
Bizimana Sixte