jeudi 1 décembre 2011

Impamvu zituma Afurika y’epfo yanga gutanga Kayumba kuburanishirizwa mu Rwanda

Afurika y’epfo nicyo gihugu gifite agatsiko k’abantu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame bakomeye barimo Gen.Kayumba Nyamwasa ugikomeje kujya mu nkiko zo muri icyo gihugu ku rubanza rw’abantu bashakaga guhitana ubuzima bwe ari nako u Rwanda rushaka ko agarurwa mu gihugu cye.

Undi ukomeye ni Col.Karegeya nawe uri mu gihugu cya Afurika y’epfo ariko we akaba adashakishwa cyane nka Gen.Kayumba Nyamwasa aha abantu bakaba bibaza impamvu Gen.Kayumba ariwe u Rwanda rushaka cyane abandi bakibaza niba agarutse ibibazo byari hagati ye na Perezida Kagame n’abandi bifatanije na Kayumba byakemuka?.

Abandi nabo babiri bakomeye aribo Rudasingwa na Gahima bo bakaba baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko nabo Leta y’u Rwanda ikaba itabashyiraho mbaraga cyane zo kubagarura nkuko izishyira kuri Gen.Kayumba Nyamwasa .

Nyuma yo kubona ibyo byose byagiye bivugwa kuri Kayumba Nyamwasa n’u Rwanda ko ashobora kugarurwa mu Rwanda ubu Afurika y’epfo ikaba iherutse kuvuga ko idashobora gutuma Gen.Kayumba agarurwa mu Rwanda nkuko u Rwanda rwo rubyifuza.

Nyuma yo kubona ibyo Afurika y’epfo yavuze ko Kayumba atasubizwa mu Rwanda bamwe mu nzobere mu bya politike begereye ikinyamakuru Umusingi bagitangariza impamvu zituma Afurika y’epfo itatuma Gen.Kayumba Nyamwasa agarurwa mu Rwanda.

Bivugwa ko Afurika y’epfo ifitanye umubano ukomeye n’igihugu cya Uganda kuko ngo Perezida wa Uganda Yoweri K.Museveni yafashije cyane igihugu cya Afurika y’epfo mu bijyanye na gisirikare kandi bikanavugwa ko Perezida wa Afurika y’epfo Jacobo Zuma yiganye na Museveni baba inshuti cyane kandi Museveni akaba yari inshuti ya Kayumba na Karegeya bityo rero Perezida Museveni akaba ariwe wabafashije bajya guhunga abashyikiriza inshuti ye Jacobo Zuma .

Abazi ibya politike y’u Rwanda bakaba bavuga ko kuva Museveni ari inshuti yabariya bagabo ba Kayumba na Karegeya kandi akaba n’inshuti na Jacobo Zuma biragoye kugirango Afurika y’epfo yohereze Gen.Kayumba mu Rwanda .

Umwe mu bantu bazi ayo makuru neza yatangarije ikinyamakuru Umusingi ko Kayumba yari yarashatse inshuti nyinshi haba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo kandi ngo na mugenzi we Karegeya ngo ni uko .

Uwo muntu utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “Buriya ni uko Museveni yanze kwiteranya n’u Rwanda kuko Kayumba na Karegeya n’abagenzi babo abenshi bahunga banyuraga mu gihugu cya Uganda iyo bishoboka niho baba barahungiye ariko ibyo Museveni kubera ubuhanga bwe n’uburyarya yanze kwitwiteranya n’abanyarwanda ahitamo kubafasha bakajya mu gihugu k’inshuti ye magara aricyo Afurika y’epfo bityo bajyayo akomeza gukorana n’u Rwanda bisanzwe.”

Abibuka igihe Perezida Museveni yasuraga mugenzi we Paul Kagame mu rwego rwo gusubukura umubano ,Perezida Museveni akiva mu Rwanda yahise ajya muri Afurika y’epfo kugirango aganire n’inshuti ye Perezida Jacobo Zuma aho bivugwa ko banaganiriye ku kibazo cya Kayumba na Karegeya gihangayikishije ubutegetsi bwa Perezida Kagame.

Indi mpamvu ituma Afurika y’epfo itohereza Gen.Kayumba Nyamwasa ngo ni uko iyo umusirikare ukomeye asabye ubuhungiro kubera impamvu z’umutekano we agomba kubuhabwa ngo ikaba nta mpamvu ni imwe yatuma Afurika y’epfo yisubira ku cyemezo yari yarafashe ikabaha ubuhungiro nyuma ngo y’isubireho itange Kayumba ngo ibyo byatuma n’amahanga ayisuzugura cyangwa akayigaya kubera gufata ibyemezo ikisubiraho ibyo bikaba bikaba indi mpamvu ituma Kayumba atoherezwa mu Rwanda.

Igihugu cya Afurika y’Epfo kiratangaza ko gishobora kohereza Kayumba Nyamwasa mu Bufaransa cyangwa muri Espagne, nyuma yo kwanga icyifuzo cyo kumugarura mu nzego z’ubutabera bw’u Rwanda.

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa gatatu na minisitiri w’iki gihugu Jeff Radebe ufite ubutabera mu nshingano ze, ubwo yasubizaga ibibazo yahatwaga n’inteko ishinga amategeko ya Afurika y’Epfo ku kibazo cya Nyamwasa, nk’uko byanatangajwe na Reuters, ibiro ntaramakuru by’abongereza.

Yasubije ati: “Ibyifuzo byo kohereza Jenerali Nyamwasa biturutse mu Rwanda, u Bufaransa na Espagne twarabyakiriye. Akanama kaza gufata umwanzuro wo kutemerera u Rwanda kuko yari yaramaze guhabwa icyemezo cy’ubuhunzi biciye mu mategeko.”

Nyamwasa yahungiye muri Afurika y’Epfo mu kwezi kwa Gatandatu 2010, nyuma yo kutumvikana na leta ya Kagame, nyuma akaza gushinjwa kuba ku isonga ry’ibikorwa byo gutera za gerenade mu mujyi wa Kigali no hirya no hino mu gihugu n’ubwo yakomeje kubihakana.

Uyu mugabo wagize uruhare mu ntambara yo kwibohora yahagaritse Jenoside, ndetse akaba umuntu ukomeye mu gisirikare cy’u Rwanda, ashinjwa n’Ubufaransa na Espagne kugira uruhare mu bwicanyi ahagana mu myaka ya za 90 ndetse no kuba inyuma y’ihanurwa ry’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Minisitiri Radebe yongeyeho ati: “ku bijyanye n’icyifuzo cyavuye mu Bufaransa na Espagne, byo turacyabyigaho.”

Mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, polisi y’u Rwanda yataye muri yombi agatsiko k’abantu ikekaho kuba abaterabwoba, inavuga ko gakorana na Nyamwasa mu kugira uruhare mu guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ubwanditsi

Aucun commentaire: