mardi 28 juin 2011

Mureke 2017 abe ari yo izancira urubanza -Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yongeye kwemeza ko azubahiriza ibyo itegeko nshinga u Rwanda rugenderaho riteganya manda yatorewe nirangira mu mwaka wa 2017.

Perezida Kagame yatorewemanda ya kabiri y’imyaka irindwi mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa Kanama 2010. Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko nta mukuru w’igihugu ugomba kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi. Perezida Kagame yakunze kubazwa niba azubahiriza ibyo iri tegeko riteganya cyangwa niba azarihindura kugira ngo abone uko aguma ku butegetsi. Kenshi yagiye asubiza ko azubahiriza “ibyo abanyarwanda bifuza” ndetse “n’itegeko nshinga”. Gusa iki kibazo kigenda kigaruka uko iminsi ishira.

Ku wa kane tariki ya gatanu Gicurasi 2011 ubwo yasubizaga ibibazo kuri You Tube, mu kiganiro ‘Youtube World View’ Perezida Kagame yongeye kubazwa iki kibazo. Iki kiganiro cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatandatu tariki ya karindwi Gicurasi. Muri iki kiganiro, perezida Kagame yasubije ku bibazo byabajijwe n’abantu bo hirya no hino ku isi.

Jos uri I Burayi ni we wabajije Kagame niba atazahindura itegeko nshinga nk’uko byagiye bigaragara ahandi muri Afurika, aho abaperezida bagenda bahindura itegeko nshinga mu ihugu byabo kugira ngo babone uko bakomeza kuguma ku butegetsi.

Mu gusubiza iki kibazo, Perezida Kagame yagaragaje ko atishimiye guhora akibazwa gusa yongeraho ko ibyiza ari ugutegereza igihe manda ye izaba irangiye ubundi bakabona kukimubaza. Kagame yagize ati: “Nkeka ko iki kibazo nagisubije inshuro nyinshi cyane. Amaherezo umwaka wa 2017 uzagera ubwo manda yanjye ya kabiri izaba igeze ku musozo. Nta kibazo nakagombye kugira mu kubaha itegeko nshinga, abanyarwanda muri rusange ndetse nanjye ubwanjye. Kubahiriza ibyo wemeye ni ngombwa, cyane muri iyi nzira yo gukorera abanyarwanda n’igihugu cyanjye”.

“Gukorera igihugu ntabwo ari ukuba Perezida gusa. Yego iyo uri perezida uba ukorera igihugu ku rwego rw’ikirenga, ariko si aho bigarukira gusa. Nakoreye u Rwanda ntaraba na perezida ndetse na nyuma y’ubuperezida umuntu akomeza gukorera igihugu mu bundi buryo”.

Perezida Kagame asanga iki kibazo amaherezo kizakemuka ubwo manda ye izaba irangiye, bityo akaba asanga abantu bakwiye gutegereza icyo gihe. “Iki kibazo kizahora kigaruka buri gihe kandi guhora ngisubiza buri munsi na buri kwezi kugeza mu mwaka wa 2017 nabyo rwose ntibinyorohereza akazi.

Abantu bakwiye kwizera ibyo mvuga ubu noneho bagategereza 2017 maze icyo gihe bakazambaza niba ibyo nemeye nabyubahirije”.

“Victoire Ingabire afungiwe ibyaha, si politiki” Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yanabajijwe ikibazo cy’umunyepolitiki Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka FDUInkingi ritaremerwa mu mategeko, kuri ubu akaba afungiwe muri gereza ya Kigali. Hari abantu bamwe bagiye bavuga ko uru rubanza rwaba rushingiye kuri politiki, na cyane ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’aho aziye mu Rwanda ndetse akanagaragaza ubushake bwo kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.

Nyamara Perezida Kagame asanga ‘abavuga ibi ari abadashaka kumva’.

Ati: “Impamvu Ingabire afunzwe zarasobanuwe ibihe n’agahe. Ubu ikibazo cye kiri mu nkiko, aho urubanza rugeze abantu barahazi, ibimenyetso bimushinja byaratanzwe ndetse n’uburyo yakozemo ibyaha aregwa nabyo byarasobanuwe”. “Abakomeza kubaza iki kibazo ni abadashaka kumva [ibyo tuvuga] cyangwa badashaka kubyemera gusa”.

“Kwiba amatora byabaye umukino muri Afurika” Mu kiganiro ‘You tube World View’, Perezida Kagame yabajijwe ibibazo byinshi ku buzima bw’igihugu. Bimwe muri ibi bibazo byagarutse ku mubano n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya jenoside, iterambere ry’igihugu, ikoranabuhanga, uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’ibindi.

Perezida Kagame kandi yanasubije ibibazo byerekeye akarere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’ibireba Afurika yose muri rusange. Kagame akaba yanenze abaperezida bo kuri uyu mugabane biba amajwi mu matora kugira ngo bakomeze kuguma ku butegetsi.

Perezida w’u Rwanda akaba asanga ibi ari byo bituma uyu mugabane udatera imbere. Ati: “Muri Afurika hari abantu bakoresha ububasha bafite kugira ngo bagume ku butegetsi...ugasanga bariba amajwi [mu matora] ndetse bakanategeka ibigomba kuyavamo[amatora]. [Aba] bantu babigize nk’umukino kandi nibo batuma Afurika ihora igana ahantu habi”

Jean Elysee Byiringiro

2 commentaires:

Bugingo a dit…

Ariko ibyo umukuru wigihugu yavuze nibyo hose muri Africa nihacye hari democracy hose usanga mugihe cya matora amatora abiyamamaje bacye bafite ububasha nigufu nibo bahatana bishyirira ho nagomba kubivamo abaturage batabifitemo uruhare

Bugingo a dit…

Ibyo umukuru wigihugu avuga nibyo